Igeretse Gatatu! Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali - AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/04/2026 10:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Igeretse Gatatu! Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali - AMAFOTO

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itanu n’amasegonda 38’ agaragaza inzu ye nshya aherutse kuzuza i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ikomeje kuvugisha benshi bitewe n’ubwiza n’imiterere yayo igezweho.

Iyi nzu igeretse Gatatu yubatswe ku buso bugari, ikaba irimo ibyumba byo kuraramo bitanu birimo icy’umwihariko cya nyirayo cyubatse mu buryo bugezweho kandi gifite ibikoresho byose bijyanye n’ubuzima bugezweho.

Mbere yo kukigeramo, hari akandi gace kagenewe kwakirira abashyitsi mu gihe adashaka kubinjiza mu cyumba nyamukuru.

Iyo ugeze mu nzu imbere, uhasanga uruganiriro rufunguye kandi rufite ibikoresho bigezweho, harimo ububiko bw’ibinyobwa bihenze ndetse na firigo nini. Hari kandi aho gusangirira amafunguro n’igikoni cya kijyambere cyagutse.

Iyi nzu ifite n’ibindi byumba byihariye birimo icyumba cyo kureberamo filime cyakira abantu batandatu bicaye neza, icyumba cyo gukiniramo ‘billiards’, ndetse n’icyumba cyabugenewe cyo gukora siporo cyiswe ‘Jolly Training Arena’.

Si ibyo gusa, kuko hanarimo aho akorerwa serivisi z’ubwiza zirimo umusatsi n’inzara (salon), ndetse n’icyumba cya ‘steam’ cyo kwita ku mubiri.

Inyuma y’iyi nzu harimo ‘piscine’, ubusitani bunini n’aho abantu bashobora kwicara baganira mu mwuka mwiza. Hari kandi ‘parikingi’ yagutse ishobora kwakira imodoka nyinshi.

Amakuru atangwa n’abamenyereye iby’imiturire agaragaza ko iyi nzu ishobora kuba yaratwaye amafaranga agera hafi kuri Miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyumba bitanu bya Mutesi Jolly bifite ibikoresho byuzuye by’igezweho bituma ubuzima burushaho kuryoha

Inzu ya Mutesi Jolly igaragaza uko imiturire yo mu Mujyi wa Kigali igenda irushaho gutera imbere mu buryo bugezweho

Mutesi Jolly yagaragaje ko n’ibyumba bitanu bishobora gutegurwa mu buryo buhanitse bukagera ku rwego mpuzamahanga

Igikoni cyo mu nzu ya Mutesi Jolly ni cya kijyambere cyagutse kandi giteguye neza, kigaragaza uburyo ubuzima bwo mu rugo buhuzwa n’imiterere igezweho ituma guteka no gutegura amafunguro birushaho koroha kandi bigakorwa mu mwuka mwiza

Jolly Mutesi agaragara azamuka kuri ‘esikariye’ y’inzu ye igezweho yerekeza mu cyumba cye, mu ishusho igaragaza ubuzima bugezweho n’ituze riri mu rugo rwe rw’akataraboneka

Icyumba cyo kubikamo inkweto, amasakoshi n’ibindi mu nzu ya Mutesi Jolly kigaragaza gahunda n’ituze mu mibereho ye ya buri munsi, aho buri kintu gifite umwanya wacyo mu buryo bugezweho kandi buteguye neza

Icyumba cya nyirurugo mu nzu ya Mutesi Jolly ni ahantu hihariye hateguwe mu buryo bugezweho, hahuza ihumure, ubwiza n’ituze, bigaragaza ubuzima bw’icyubahiro n’imibereho igezweho

Ahantu ho gukinira 'billiards' mu nzu ya Mutesi Jolly ni igice cyihariye cyagenewe imyidagaduro n’uruhuka, kigaragaza uburyo ubuzima bwo mu rugo bushobora no guhuza ibihe byo kwinezeza mu buryo bugezweho

Icyumba cyo kureberamo filime mu nzu ya Mutesi Jolly ni ahantu hatuma imyidagaduro yo mu rugo igera ku rundi rwego, hateguwe mu buryo butuma abantu batandatu bicara neza bakishimira filime mu mwuka w’ituze n’ihumure

Muri Kigali i Kibagabaga, Mutesi Jolly yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana inzu y’akataraboneka yujuje, irimo ibyumba bitanu, piscine ndetse n’icyumba cya siporo cyihariye yise “Jolly Training Arena”

Icyumba cya steam mu nzu ya Mutesi Jolly ni ahantu hihariye hagenewe kuruhura umubiri no kwita ku buzima mu buryo bugezweho

Mu nzu ya Mutesi Jolly harimo n’icyumba cya salon akoreramo imisatsi, inzara n’ibindi bijyanye n’ubwiza, kigaragaza uburyo yahuje ubuzima bwo mu rugo n’ishoramari rishingiye ku mpano ze mu myidagaduro n’ubwiza

Piscine yo mu rugo rwa Mutesi Jolly ni ahantu hihariye hatanga umwuka wo kuruhuka no kwidagadura, igaragaza ubuzima bugezweho buhuza ubwiza bw’inyubako n’ituze ryo mu rugo


Iyo uyirebye inyuma, inzu ya Mutesi Jolly igaragaza ubuhanga n’imiterere y’inyubako igezweho, irimo etaje eshatu n’imyanya yagutse y’aho parikingi n’ubusitani biri

Inzu ya Mutesi Jolly igaragara inyuma nk’inyubako igezweho iherereye i Kibagabaga, yubatswe ku buso bugari ifite igishushanyo kigaragaza ubwiza n’ubuhanga mu bwubatsi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...