‎Igabanuka ry’ubuhinzi mu Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rihishe iki?

Amakuru ku Rwanda - 04/07/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Igabanuka ry’ubuhinzi mu Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rihishe iki?

Ubusesenguzi na raporo bigaragaza ko igabanuka ry’abakora ubuhinzi mu Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rishobora gutuma habaho izamuka ry’ibiciro ku masoko mu gihe habaye ibibazo bya politiki mu Karere.

Mu myaka icumi ishize, isoko ry'umurimo mu Rwanda ryagiye rihinduka buhoro buhoro. Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko umubare w'abakoraga ubuhinzi wagabanutse uva hafi kuri 70% mu 2012 ugera hagati ya 45% na 50% mu 2022.

Ibi bishimangirwa n'inyigo zitandukanye za NISR, cyane cyane ubushakashatsi ku isoko ry'umurimo bwo mu 2022, bwasohotse mu 2023, bugaragaza ko ubuhinzi bugikomeje kuba isoko rikuru ry'imirimo mu gihugu, nubwo umubare w'ababukora ugenda ugabanuka buhoro buhoro ugereranyije n'imyaka yashize.

Ibi bigaragaza ko isoko ry'umurimo rikomeje guhinduka, aho serivisi n'imirimo yo mu mijyi bikomeje kwiyongera, mu gihe ubuhinzi bugenda butakaza umubare munini w'ababukoraga nk'umurimo wabo w'ibanze.

Iri hinduka ntirisobanura gusa impinduka mu mirimo, ahubwo rinagaragaza ihinduka ry'imiterere y'ubukungu bw'u Rwanda, igihugu kidakora ku nyanja. Serivisi n'inganda bikomeje kwaguka, mu gihe ubuhinzi bugenda butakaza umwanya bwari bufite nk'inkingi y'imirimo.

Inyuma y'izi mpinduka, nk'uko raporo zitandukanye zibigaragaza, hari ikibazo gikomeye kijyanye n'umutekano w'ubukungu, cyane cyane ku gihugu gishingikiriza ku bucuruzi n'ibitumizwa mu mahanga.

Mu bihe bitandukanye, mu Karere k'Ibiyaga Bigari no muri Afurika y'Iburasirazuba, byagaragaye ko ibibazo bya politiki hagati y'ibihugu bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, bigatuma ibicuruzwa bitinda kugera ku masoko cyangwa bikaba byanahagarara burundu.

Ibi bituma ikibazo kitagarukira gusa ku kugabanuka kw'abakora ubuhinzi mu mibare y'imirimo, ahubwo kikagera no ku bushobozi bw'igihugu bwo kwihaza mu biribwa no guhangana n'izamuka ry'ibiciro igihe habaye ihungabana ry'ubucuruzi mpuzamahanga, imipaka igakora nabi cyangwa igafungwa, ndetse na politiki z'akarere zigahinduka.

Mu myaka ya 1990 kugeza mu ntangiriro z'iya 2000, ubuhinzi bwari inkingi y'imibereho y'Abanyarwanda benshi. Raporo z'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), Banki y'Isi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa n'Ubuhinzi (FAO) zigaragaza ko uru rwego rwatunze igice kinini cy'abaturage kandi rukagira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w'igihugu, mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bwari bushingiye cyane ku bikorwa by'ubuhinzi.

Icyo gihe, ubuhinzi ni rwo rwari umurimo wakorwaga cyane, aho imiryango myinshi yabaga yihaza mu biribwa ndetse igasagurira amasoko yo mu gihugu.

Nyuma yaho, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kwiyubaka no kuvugurura ubukungu, aho politiki z'iterambere zashyize imbaraga mu kongera uruhare rwa serivisi, ubucuruzi n'inganda.

Ibi bishimangirwa n'isesengura rya NISR, Banki y'Isi n'izindi nzego mpuzamahanga, zigaragaza ko igihugu cyinjiye mu rugendo rwo guhindura imiterere y'ubukungu, bituma ubuhinzi butakomeza kuba isoko ry'imirimo ryihariye nk'uko byari bisanzwe.

Ibi byuzuzanya n'isesengura rya Raporo ku Isoko ry'Umurimo ya 2024 ya NISR, igaragaza ko urwego rwa serivisi rumaze gufata igice kinini cy'imirimo, mu gihe ubuhinzi bukomeje kugabanukamo abantu babukora nk'umurimo w'ibanze.

Nubwo ubuhinzi bwagabanutse mu mubare w'ababukora, ntabwo bivuze ko butagifite akamaro. Raporo za Banki y'Isi zo mu 2023 zigaragaza ko bugikomeje kugira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w'igihugu, cyane cyane binyuze mu bucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi.

Icyahindutse ni uko ubuhinzi butakiri isoko rikuru ry'imirimo nk'uko byahoze, kuko abaturage benshi bagenda berekeza mu mirimo ya serivisi n'inganda. Ibi bigaragaza ihinduka ry'imiterere y'ubukungu, aho imirimo igenda yigabanya mu nzego zitandukanye.

Kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja bituma rwishingikiriza ku bihugu bituranye mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa. Raporo z'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA) zo hagati ya 2021 na 2023 zigaragaza ko ibihugu bidakora ku nyanja bikunze kugira ikiguzi cyo gutwara ibicuruzwa kiri hejuru ugereranyije n'ibifite ibyambu.

Icyakora, kuba igihugu gifite ubuhinzi bukomeye bifasha kugabanya zimwe muri izo ngaruka, kuko bwongera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa no kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka hanze.

Nubwo bimeze gutyo, ubuhinzi bwonyine ntibuhagije kugira ngo bwuzuze ibyo igihugu gikeneye byose. Ariko iyo habaye ibibazo bya politiki cyangwa ibindi bihungabanya ubucuruzi, umusaruro w'imbere mu gihugu ushobora gufasha kugabanya ingaruka z'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa.

Mu bihe bitandukanye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, mu Rwanda hagiye hagaragara ko iyo habaye kudahuza hagati y'ibihugu cyangwa imbogamizi ku mipaka, ibicuruzwa by'ibiribwa n'ibindi bikenerwa bishobora kubura ku isoko cyangwa ibiciro bikazamuka.

Hagati ya 2018 na 2022, u Rwanda rwahuye n'ibibazo by'ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ibihugu bituranye, cyane cyane Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Burundi. Mu mpera za 2019, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wamaze igihe kinini ufunze, bituma ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugabanuka ku rwego rugaragara.

Raporo zitandukanye ku bucuruzi zigaragaza ko muri icyo gihe ibicuruzwa byinjiraga mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutse cyane, bikagira ingaruka ku itangwa ry'ibiribwa n'ibindi bicuruzwa ku masoko yo mu gihugu.

Ku rundi ruhande, hari n'igihe imipaka imwe n'imwe ihuza u Rwanda n'u Burundi cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye ihura n'imbogamizi z'ubucuruzi, na byo bikagira ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ifungwa ry'umupaka wa Gatuna ryabasigiye isomo rikomeye. Rukundo Gerard, umugabo wubatse, yabwiye InyaRwanda ko atifuza kongera kunyura mu bihe nk'ibyo.

Yagize ati: "Ubwo umupaka wa Gatuna wari ufunze, ibicuruzwa byarahenze ku isoko ku buryo wajyaga guhaha wumva ufite amafaranga ahagije, wagerayo ugasanga ntacyo ashobora kugura. Sinshaka no kongera kwibuka ibyo bihe."

Muhawenimana Claudette, na we yavuze ko adashaka kongera kubona imipaka ifungwa kuko byongera ibiciro ku masoko. Ati: "Ntabwo nifuza kongera kumva ko imipaka yafunzwe, kuko nabonye kenshi ko ibiciro ku isoko bihita bizamuka kandi amafaranga akaba adahagije."

Mu gihe umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wari wazambye, ndetse n'umupaka wa Gatuna ukagira imbogamizi, raporo ya FEWS NET yasohotse muri Gashyantare 2020 yagaragaje ko ibiciro by'ibiribwa byakomeje kuzamuka kurusha uko byari bisanzwe.

Iyo raporo yahuje iri zamuka n'igabanuka ry'ibicuruzwa byatumizwaga muri Uganda. Muri icyo gihe kandi, imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yagaragaje ko ibiciro by'ibiribwa byazamutse mu mwaka wa 2020.

Agaruka ku bibazo byagiye bivuka mu mubano w'u Rwanda n'ibihugu bimwe na bimwe bituranye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yigeze kuvuga ko u Rwanda rukwiye kwibanda ku byo rushoboye kugenzura no kubaka ubushobozi bwarwo, aho kwishingikiriza ku byemezo bifatwa n'ibindi bihugu.

Uwo murongo wa politiki ushimangira kongera umusaruro ukomoka imbere mu gihugu, guteza imbere ubuhinzi, inganda n'izindi nzego z'ubukungu, kugira ngo igihugu kigabanye ingaruka zaterwa n'ihungabana ry'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubucuruzi n'Iterambere (UNCTAD), rifatanyije na Banki y'Isi, rigaragaza ko ibihugu bidakora ku nyanja, birimo n'u Rwanda, bikunze guhura n'ikiguzi kinini cy'ubucuruzi ugereranyije n'ibihugu bifite ibyambu. Ibi biterwa ahanini no kwishingikiriza ku nzira zinyura mu bihugu bituranye kugira ngo ibicuruzwa bigere ku masoko mpuzamahanga.

Izo raporo zigaragaza kandi ko igihe habaye ihungabana ry'imiyoboro y'ubuhahirane, nk'igihe imipaka ihuye n'imbogamizi cyangwa ubwikorezi bukadindira, bishobora guteza ikibazo cy'itangwa ry'ibicuruzwa ku masoko, bikaviramo abaturage kuzamukirwa n'ibiciro by'ibiribwa n'ibindi bicuruzwa by'ibanze.

Icyakora, ubukana bw'ingaruka buterwa n'urwego igihugu kigezeho mu musaruro w'imbere mu gihugu ndetse n'imiterere y'ubucuruzi bwacyo. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku biciro by'ibiribwa, cyane cyane mu gihe umusaruro w'ubuhinzi bw'imbere mu gihugu udashobora guhaza isoko.

Raporo y'Isoko ry'Umurimo ya 2024 ya NISR igaragaza ko, nubwo urwego rwa serivisi rukomeje kwiyongera, hakiri ikibazo cy'ikorwa ry'imirimo idatanga umusaruro uhagije. Ni ukuvuga ko hari abantu bafite akazi, ariko amafaranga bakuramo adahagije ngo abafashe kubona imibereho myiza.

Ibi bifitanye isano n'uko abantu benshi bava mu buhinzi bakajya gushaka akazi mu mijyi, nyamara isoko ry'umurimo ntiribashe kubyakira bose ku muvuduko ungana n'uwo bava mu cyaro. Ibyo bituma bamwe barangiza bakora imirimo idafite umusaruro uhagije cyangwa bakabura akazi gahoraho.

Nubwo ubuhinzi bwagabanutse mu mubare w'ababukora, raporo za Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) zo hagati ya 2022 na 2024 zigaragaza ko bukomeje kugira uruhare runini mu gutanga ibiribwa, cyane cyane binyuze mu miryango ikibukora ku rwego rwo kwihaza. Ibi bituma ubuhinzi bukomeza kuba inkingi y'umutekano w'ibiribwa, nubwo butakiri isoko rikuru ry'imirimo mu gihugu.

Iyi mpinduka ntisobanura ko ubukungu bw'u Rwanda buri gusubira inyuma. Ahubwo igaragaza uburyo ubukungu bugenda buhindura isura, aho serivisi, ubucuruzi n'inganda bikomeza kwaguka, bikagenda bitanga imirimo mishya mu gihe ubuhinzi bugenda bugabanya umubare w'ababukora.

Icyakora, kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja kandi gishingikiriza cyane ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, bituma ubuhinzi bukomeza kugira uruhare rukomeye mu mutekano w'ibiribwa no mu kugabanya ingaruka z'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko.

Ubusesenguzi butandukanye bugaragaza ko mu bihe byagiye bishira, ihungabana ry'ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere k'Ibiyaga Bigari ryagize ingaruka ku itangwa ry'ibicuruzwa no ku biciro byabyo.

Iyo imiyoboro y'ubuhahirane idakora neza, igihugu gishobora guhura n'ibura cyangwa izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'ibindi bicuruzwa by'ibanze.

Ni muri urwo rwego inzobere zigaragaza ko gukomeza gushora imari mu buhinzi, kongera umusaruro wabwo no guteza imbere inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi ari bimwe mu byafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo guhangana n'ihungabana ry'amasoko mpuzamahanga.

Ikindi kandi, kongerera imbaraga ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, kubaka ububiko buhagije bw'ibiribwa no gukomeza kunoza uburyo ibicuruzwa bigezwa ku masoko ni bimwe mu bishobora gufasha igihugu kugabanya ingaruka zaterwa n'ibibazo by'ubuhahirane mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Muri rusange, impinduka zigaragara mu isoko ry'umurimo zerekana ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura imiterere y'ubukungu, aho serivisi n'inganda bikomeza gufata umwanya munini. Ariko kandi, ubuhinzi buracyafite uruhare rukomeye mu mibereho y'Abanyarwanda no mu mutekano w'ibiribwa.

Kubera iyo mpamvu, gukomeza kubwongerera umusaruro no kubuhuza n'iterambere ry'izindi nzego z'ubukungu bizakomeza kuba imwe mu nkingi zafasha igihugu kugera ku iterambere rirambye, guhangana n'ihindagurika ry'ubucuruzi mpuzamahanga no kubungabunga imibereho myiza y'abaturage.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...