Mu isesengura ryasohotse muri Regional Economic Outlook muri Kamena 2026, IMF igaragaza ko mu mwaka wa 2025 inkunga z'ibihugu byateye inkunga (bilateral aid) zagabanutseho hafi 26%, mu gihe n'inkunga zitangwa n'imiryango mpuzamahanga nazo zikomeje kugabanuka.
IMF ivuga ko ibi bibaye mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bifite amadeni menshi, ubushobozi buke bwo kwinjiza imisoro ndetse n'ubundi buryo buke bwo kubona amafaranga.
Mu bihugu bikennye, inkunga z'amahanga zikoreshwa cyane mu rwego rw'ubuzima, uburezi n'ubutabazi bwihuse, bityo kugabanuka kwazo bikaba bishobora guhungabanya izi serivisi.
Nk'uko IMF ibigaragaza, guverinoma ziri guhitamo hagati yo kugabanya ibikorwa bya leta, kongera amadeni cyangwa gushaka uburyo bwo kongera amafaranga ava imbere mu gihugu. Icyakora, buri cyemezo gifite ingaruka zacyo ku bukungu n'imibereho y'abaturage.
IMF isaba ibihugu gushyira imbere ikoreshwa ry'inkunga zisigaye mu nzego z'ingenzi, gushaka ubundi buryo bwo kubona ishoramari no kongera ubushobozi bwo gukusanya imisoro.
Ikigo gisoza kivuga ko igihe cyo kwishingikiriza cyane ku nkunga z'amahanga kigenda kirangira, bityo ibihugu bya Afurika bikwiye kubaka ubukungu bushingiye ku bushobozi bwabyo.
