Ifoto ya The Ben yahombeje arenga Miliyoni 100 Frw abateguye ibitaramo yari kuzahuriramo na Bruce Melodie

Imyidagaduro - 20/01/2026 1:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Ifoto ya The Ben yahombeje arenga Miliyoni 100 Frw abateguye ibitaramo yari kuzahuriramo na Bruce Melodie

Ifoto ya The Ben ahakana ko atazitabira igitaramo “2026 Summer Country Tour” yateje impagarara n’igihombo cy'arenga miliyoni 100 Frw yari kuzava mu baterankunga b’ibi bitaramo.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo 155am na Bruce Melodie bashyize hanze ifoto iteguza ibitaramo bizenguruka mu ntara 4 z’Igihugu byiswe “2026 Summer Country Tour” ariko haciyeho amasaha macye The Ben ahita anyomoza ayo makuru.

Ibi bitaramo byari umusaruro w’igitaramo The NU-Year Groove cyabaye ku wa 01 Mutarama 2026, aho The Ben yari yatumiye Bruce Melodie undi nawe amusaba ko bazengurukana intara z’Igihugu.

Mu minsi micye ishize, umuyobozi wa 155am, Kenny Mugarura yabwiye Igihe.com ko nyuma y’igitaramo The NU-Year Groove bategura guhura bakinegura nk’abakoranye muri iki gitaramo hanyuma bakanaganira ku masezerano y’ibitaramo bizenguruka Igihugu.

Mu gihe byari bikiri mu nzira zo kuganira no kurebera hamwe imbogamizi zabaye ndetse n’uko zakosorwa, Bruce Melodie na 155am bashyize hanze ifoto iteguza ibyo bitaramo batari bavugana n’impande zombi zirebwa n’ibyo bitaramo.

Nyuma yo kubona ifoto y’igitaramo kimureba atabiganirijweho, bataganiriye neza ku masezerano n’uburyo ibintu byagakwiye gukorwa, The Ben yashyize hanze ifoto igaragaza ko ayo makuru atari ukuri ati “Fake News”.

Nyuma y’uko The Ben avuze ko ibyatangajwe atari ukuri, igikuba cyacitse, hanyuma impande zombi zitangira ibiganiro.

Umunyamakuru Nsengiyumva Emmy ubwo yari mu kiganiro Isibo Radar yagize ati: “The Ben yashyize hanze kariya gafoto Coach Gael abyutse (Ubu ari kubarizwa muri Amerika) amatelefone yahise atangira gucicikana ndetse Kenny yahise afata imodoka ye ntari buvuge ajya mu biganiro.”

Yavuze ko yagerageje guhamagara abakorana na The Ben ariko bose asanga bahugiye kuri telefone bazivugiraho bose uretse Muyoboke wamwitabye amubwira ko yamuha umwanya akabanza akavugira kuri WhatsApp.

Bimwe mu byatumye iyi foto iteguza ibitaramo ijya hanze mbere y’igihe, harimo kuba abateguye ibitaramo bashakaga abaterankunga benshi biyongera ku bandi bari baramaze kuvugana nabo, bategereje gahunda ihamye y’abahanzi bombi, bakanoza amasezerano yo kwamamaza.

Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye, ni uko nyuma y’ifoto ya The Ben anyomoza amakuru yari yatangajwe, yahombeje abateguye ibi bitaramo arenga Miliyoni 100Frw yari kuva mu baterankunga bari biteguye kwamamaza muri ibi bitaramo.

Bimwe mu byatumye bamwe mu baterankunga bikuramo, harimo kuba bari biteze izina rya The Ben muri ibyo bitaramo bakaba batangiye kubona ibimenyetso by’uko uyu muhanzi ashobora kutabiririmbamo.

Gusa n’ubwo bimwe muri ibyo bigo byahise bikuramo akarenge, ibiganiro byaraye bibaye kuva The Ben agishyira ifoto kuri Instagram ye, byatanze umusaruro aho The Ben yeretswe ibihombo biri gutezwa n’iyo foto hanyuma ahitamo gushyigikira umuhanzi mugenzi we akuraho iyo foto mu rwego rwo kudakomeza kumufungira amayira ariko bidasobanuye ko yemeje kuririmba muri ibyo bitaramo.

Nyuma y'ibiganiro no kwerekwa igihombo ifoto yateje, The Ben yakuyeho iyo foto 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...