Iyi foto yasakajwe n’urubuga rwa Rap TV, ruyiherekeza n’ubutumwa bushishikariza abantu kwitegereza ubwiza bw’umubumbe dutuyemo.
Ku ifoto hagaragara cyane Amerika y’Amajyaruguru, Amerika yo Hagati na Amerika y’Epfo, ndetse n’igice kinini cy’Inyanja ya Pasifika. Ibicu byinshi nabyo bigaragara hejuru y’inyanja no ku migabane.
NOAA ikoresha satellites zo mu muryango wa GOES (Geostationary Operational Environmental Satellites) mu gukurikirana ikirere, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bikorwa bibera ku Isi. NOAA kandi ikomeza gutangaza amakuru n’amashusho afasha mu gukurikirana imiterere y’ikirere.
Iyi foto yongeye kwibutsa abantu uburyo ikoranabuhanga rya satellites rituma abantu bashobora kubona Isi iri kure, bakayireba mu buryo budasanzwe.




Ifoto nshya y’Isi yafashwe kuri iki cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026
