Ni
muri urwo rwego ryatangije 'EAR Podcast', urubuga rw’amajwi n’amashusho
rugamije kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kwigisha ijambo ry’Imana no
kuganiriza abakristo n’abandi bose bifuza gusobanukirwa ukwizera kwa Gikristo
n’umurimo w’Itorero Angilikani.
Iyi
gahunda nshya ije mu gihe abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko, bamaze
kwimenyereza gukurikirana ibiganiro binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri za
Podcast, bituma ubutumwa bwiza bugera aho abantu bari hose.
Mu
butumwa bwe bwo gutangiza iyi Podcast, Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani
ry’u Rwanda, Rev. Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko iki gitekerezo cyatekerejweho
hagamijwe kongera uburyo ijambo ry’Imana rigera ku bantu benshi. Yagize ati:
"Tubona ko yagira umumaro."
Yakomeje
asobanura ko atari umuyoboro ugenewe gusa abakristo ba Angilikani, ahubwo ko
uzagirira akamaro buri wese ushaka kumenya Imana.
Ati
“Yagira umumaro ukomeye ku Bakristu b'Itorero Anglican ry'u Rwanda, umumaro
ukomeye ku rubyiruko rw'Itorero Anglican ry'u Rwanda, umumaro ukomeye ku
banyarwanda bose muri rusange, abari mu gihugu ndetse n'abari hanze batwumva.
Atari ku bakristu b'abanglican gusa, ahubwo n'abandi bose bumva bafite ugushaka
no kumenya iby'itorero Anglican ry'u Rwanda, ariko kandi no kumenya agakiza
[...]"
Umuyoboro ugamije
kuvuga ubutumwa bwa Kristo
Rev.
Dr. Laurent Mbanda yavuze ko intego nyamukuru y’iyi Podcast ari ugukomeza
umurimo Yesu Kristo yahaye Itorero wo kwamamaza ubutumwa bwiza ku batuye isi.
Yagize
ati: "Ni iyo kuvuga ubutumwa. Ni iyo kubwira abantu iby'agakiza tubonera
muri Kristo Yesu."
Yasobanuye
ko iyi Podcast izaba urubuga rwo kuganiriraho ubuzima bw’umwuka, ukwizera
n’ibyiringiro bibonerwa muri Kristo, ndetse ikanafasha abakristo kubaho ubuzima
buhuje ukwizera n’imibereho yabo ya buri munsi.
Ati
"Ni ahantu twakumva kandi tukaganirira iby'ubuzima bw'umwuka, ni ahantu
twumva kandi tukaganirira iby'ukwizera, ni ahantu twumva kandi tukaganirira
iby'ibyiringiro bibonekera mu kwiringira Kristo. Ni ahantu dushobora kwigira
uburyo bwo guhuza Ubukristo bwacu n'ubugingo bwacu bwa buri munsi."
Yongeyeho
ko umuntu wese uzajya akurikirana ibi biganiro azabona amahirwe yo gukura mu
buryo bw’umwuka no gukomera mu rugendo rwo kwizera.
Podcast ije isanga
Itorero ryizihije imyaka 100 mu Rwanda
Iyi
gahunda nshya itangijwe nyuma y’aho Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryizihije
imyaka 100 rimaze rikorera mu gihugu.
Rev.
Dr. Laurent Mbanda yavuze ko iyo myaka ijana ibasigiye ishema ryo kubona
ubutumwa bwiza bwarageze kure, ndetse ubu iri torero rifite abakristo barenga
miliyoni 1.5 mu Rwanda.
Yagaragaje
ko n’ubu hakomeje kwakirwa abantu bashya bahitamo gukurikira Kristo, mu gihe
amatorero, abashumba n’umurimo w’ivugabutumwa bikomeje kwaguka umunsi ku wundi.
Itorero ritavuga
ubutumwa gusa, ahubwo rinita ku mibereho y’abaturage
Umwepisikopi
Mukuru wa EAR, yibukije ko kuva iri torero ryagera mu Rwanda ritigeze ryibanda
gusa ku kubwiriza ijambo ry’Imana, ahubwo ko ryahuje ivugabutumwa n’iterambere
ry’abaturage.
Yavuze
ko Itorero Angilikani rifite amashuri menshi y’incuke, abanza n’ayisumbuye,
rikagira na Kaminuza eshatu, ndetse rikaba rifitanye ubufatanye n’inzego za
Leta mu guteza imbere uburezi.
Yanagaragaje
ko rifite ibigo nderabuzima n’amavuriro hirya no hino mu gihugu, bikomeje
gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi.
Urubyiruko
rwitezweho kuzabyungukiramo cyane
Rev.
Dr. Laurent Mbanda yavuze ko kimwe mu byatumye hatangizwa iyi Podcast ari
ukwifuza kugera ku rubyiruko ruri kwiyongera mu gukoresha ikoranabuhanga.
Yavuze
ko ibiganiro bizajya bitambuka bizatangwa n’abapasiteri, abayobozi b’Itorero,
urubyiruko ndetse n’abandi bafite ubutumwa bwubaka, byose bigamije kugeza
inkuru nziza y’agakiza ku batuye isi.
Yasoje
asaba abakristo n’abandi bose kuzajya bakurikira ibi biganiro, kuko bizafasha
abantu gukura mu kwizera no kwegera Imana.
Ati:
"Iyi Podcast rero ishobora kuba uburyo bwo kwigisha no gukomeza Abakristu
n'abantu muri rusange, no gukoresha mu buryo bwo kuzana cyane cyane urubyiruko
kuri Kristo."
Mu
gihe Podcast zikomeje kuba bumwe mu buryo bukomeye bwo gutambutsamo ubutumwa ku
isi, Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryinjiranye muri uwo murongo ryizeye ko
rizarushaho kugeza ijambo ry’Imana ku Banyarwanda, abatuye amahanga n’undi wese
ushaka kumenya Kristo, aho ari hose n’igihe icyo ari cyo cyose.
The
Most Rev. Dr Laurent Mbanda, Umwepisikopi Mukuru- EAR yavuze ko bahisemo
gutangiza Podcast y'Itorero EAR kubera ko "Tubona y'uko yagira
umumaro."