Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aimée Micomyiza yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya atayifata nk'igihangano gisanzwe, ahubwo ko ari umurage yasigiwe n'umuvandimwe we bari basangiye inzozi zo gukorera Imana.
Uyu muramyi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yagize ati: "Iyi ndirimbo 'Dufite Imana' ifite amateka yihariye cyane kuri njye. Yahimbwe na musaza wanjye, Kaneza Eric, uherutse kwitaba Imana".
Yunzemo ati: "Mbere y'uko ayihimba mu buryo bwa nyuma, yarayimbwiye, tuyiganiraho cyane, turanasenga. Twahigiye Imana umuhigo ko tuzahora mu nzu yayo, tuyikorera ubuzima bwacu bwose."
Micomyiza yavuze ko musaza we yamubonagamo impano idasanzwe, akamukomeza kandi akamushishikariza gukomeza gukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati: "Hari igihe yansangaga ambwira ati: 'Natoye indirimbo, ngaho yuzuze.' Hari n'igihe yambwiraga ko yayirose, akanyoherereza amajwi (recordings) kugira ngo dukomeze kuyubaka hamwe."
"Yarankomezaga, ambwira ati: 'Tangira witoze, kandi uzasabe collabo.' Yambonagamo ejo hazaza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana."
Nubwo urupfu rwa musaza we rwamusigiye icyuho gikomeye, Aimée Micomyiza yavuze ko akomeza urugendo bari bahuriyeho rwo gukorera Imana binyuze mu muziki usingiza Imana.
Mu magambo yuje amarangamutima, yagize ati: "N'ubwo uyu munsi atakiri kumwe natwe ku isi, nizera ko ibyo twasezeranye n'ibyo twarose bitapfuye. Hari umunsi tuzongera guhimbaza Imana turi kumwe mu bwami bwayo, aho kuramya kutazagira iherezo, amanywa n'ijoro."
Yahuriye na Tonzi mu ijoro ridasanzwe ryo kuramya Imana
Aimée Micomyiza yaraye ahuriye ku ruhimbi na Tonzi mu gitaramo "Méga Veillée de Louange et d'Adoration", cyabaye ku wa 3 Nyakanga 2026, kuva saa tanu z'ijoro kugeza mu gitondo, kikaba cyari cyateguwe na Zion Temple Bruxelles.
Akomeje kwagura ibikorwa bye bya Gospel mu Burayi. Mu ndirimbo amaze gusohora harimo "Ikamba ry'Abanesheje", "Urwandiko", "Amazi y'i Golgotha", ndetse ubu akaba yongeyeho "Dufite Imana", yizera ko izomora imitima ya benshi.

Aimée Micomyiza yashyize hanze indirimbo nshya yise "Dufite Imana" ifite amateka yihariye mu buzima bwe

Aimée Micomyiza yavuze ko indirimbo ye nshya "Dufite Imana" ifite amateka yihariye
REBA INDIRIMBO NSHYA "DUFITE IMANA" YA AIMEE MICOMYIZA
