Iyi
ndirimbo, izwi cyane mu itorero ry’imbyino n’imyidagaduro ya kinyarwanda, yagiye
ibyinwa mu buryo bwa Kinyarwanda, aho abahungu n’abakobwa bahuriraga mu muco
n’imbyino y’umurage w’Abanyarwanda bari mu buhungiro.
Indirimbo
“Mu Gitaramo” ni imwe mu nkingi z’umurage w’umuco w’Abanyarwanda bari mu
mashuri y’impunzi i Burundi, igaragaza umuco, ubumwe, n’ubuzima bwabo bwa buri
munsi mbere y’uko bataha mu rwababyaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Icyusa Chaching yasobanuye impamvu yahisemo gusubiramo
iyi ndirimbo.
Ni itorero ryagize uruhare runini mu kubaka Abanyarwanda babaga mu
buhungiro, no kubakangurira no kwigisha abana umuco nyarwanda. Imiryango
myinshi yari isangiraga muri buri ‘weekend’ igatangira gutarama, aho abahungu
bahamirizaga, abakobwa babyinaga – iyi ndirimbo rero n’imwe mu zari zikomeye
icyo gihe."
Icyusa
Chaching yongeraho ko gusubiramo iyi ndirimbo ari uburyo bwo kubungabunga
amateka no kwerekana uruhare rw’itorero Imanzi mu buzima bw’Abanyarwanda bari
mu buhungiro:
Akomeza agira ati: "Nagerageje kuyisubiramo kuko ifite amateka akomeye ku buzima
bw’Abanyarwanda cyane cyane ababaye i Burundi nk’impunzi. Ni uburyo bwo
gusigasira umuco n’urugendo rw’abantu benshi, no kubereka abana n’urubyiruko
ibyiza byo kumenya inkomoko yabo n’umuco wabo."
Iyi
ndirimbo nshya ya Icyusa Chaching iragaragaza uburyo umuziki ushobora kuba
umuyoboro w’inyigisho, umuco n’amateka, cyane cyane mu gihe amateka y’abantu
atagomba kwibagirana.
‘Mu Gitaramo’ ni icyitegererezo cy’uko umuziki ushobora guhuza ibihe, guhesha icyubahiro abamaze gusakaza umuco, no gusigasira ibihe by’ingenzi mu mateka y’Abanyarwanda.

Icyusa
Chaching yasubiyemo indirimbo ‘Mu Gitaramo’ y’itorero Imanzi, isigasira umuco n’amateka
y’Abanyarwanda bari mu buhungiro i Burundi mbere ya 1994
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MU GITARAMO’
