Ifaranga aho rikubise koko! Urban Boyz igarutse ku cyo yanze imyaka 9 ishize

Imyidagaduro - 20/05/2026 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Ifaranga aho rikubise koko! Urban Boyz igarutse ku cyo yanze imyaka 9 ishize

Hari indirimbo yabaye ikimenyabose mu bihe by’ubwamamare bwa Urban Boyz yitwa “Agafaranga”, aho baririmbaga bashimangira ko amafaranga agira uruhare rukomeye mu buzima, ndetse akongerera imbaraga n’icyubahiro uyafite.

Ayo magambo ubu yongeye kugaruka mu bitekerezo bya benshi, nyuma y’uko hagaragaye ko iryo tsinda rigiye kongera guhuza imbaraga nyuma y’imyaka icyenda ryarasenyutse.

Urban Boyz, rimwe mu matsinda yubatse amateka akomeye mu muziki nyarwanda, ryatandukanye ku mugaragaro mu 2017.

Icyo gihe, buri wese yagiye ku ruhande rwe, inzira ziba ziratandukanye, nubwo abakunzi babo batigeze bareka kubasaba kongera guhuza imbaraga.

Iri tsinda ryari rigizwe na Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss. Nyuma yo gutandukana, buri umwe yagerageje gukomeza umuziki ku giti cye, aho bamwe bagiye gukorera hanze y’u Rwanda.

Safi Madiba yerekeje muri Canada akomeza umuziki we, mu gihe Humble Jizzo yagiye muri Kenya aho na we yakomereje ibikorwa bye by’ubuhanzi.

Nizzo Kaboss we yakomeje kugaragara mu muziki i Kigali, ariko si kenshi nk’uko byari bimeze mu gihe Urban Boyz yari ikiri hamwe.

Mu myaka icyenda ishize, inshuro nyinshi habayeho ibiganiro n’ibitekerezo by’uko iri tsinda ryasubirana, ariko bikarangira bidashobotse. Abafana bakomeje kubiharanira, ariko buri gihe hakabura igisubizo cyanyuma.

Mu kiganiro Safi Madiba yigeze kugirana na InyaRwanda, yavuze ko yavuye muri Urban Boyz bitewe no kutabona ibintu kimwe n’abandi ku bijyanye n’intego n’imikorere y’itsinda. Ibyo byari bimwe mu byatumye buri wese afata inzira ye.

Urban Boyz na yo yari yarabaye ikimenyabose mu Rwanda no mu Karere, aho mu 2016 yegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, igihembo cyari kimwe mu bikomeye cyane icyo gihe mu muziki nyarwanda. Ibyo byatumye iba rimwe mu matsinda yanditse amateka adasibangana.

Nyamara nubwo gutandukana kwabayeho, Humble Jizzo aherutse kugaragaza ko agifite icyifuzo cyo kongera guhuza itsinda, avuga ko abakunzi babo babikwiye kandi ko ibiganiro bishobora gukomeza.

Yabwiye TNT ati “Ni ikintu mpora nifuza kuko nzi neza ko abafana bacu babikwiye. Twese twarakuriye, kandi buri wese agaragaza ubushake bwo kongera kugerageza. Tuzareba uko bizagenda.”

Aha ni ho benshi bahera bavuga bati: “ifaranga aho rikubise haroroha.” Amakuru amaze iminsi avugwa agaragaza ko amafaranga y’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ariyo mpamvu yatumye aba bahanzi bongera gutekereza ku byo bari baranze imyaka myinshi.

Nubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa ku buryo Urban Boyz yakongera kuba itsinda ryuzuye, icyizere cy’abafana cyongeye kuzamuka.

Kandi mu muziki, nk’uko amateka yabigaragaje, rimwe na rimwe amafaranga n’igihe bishobora guhindura ibintu byose.

Urban Boyz isiga amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, kuva ku ndirimbo zirenga 70, album esheshatu, kugeza ku mateka yo kuba itsinda rya mbere ryegukanye Guma Guma. 

Ubu igisigaye ni ukureba niba koko amateka ashobora kongera kwandika igice gishya mu rugendo rw’aba bombi.

 

Nyuma y’imyaka 9 batandukanye, Urban Boyz igiye guhurira ku rubyiniro bitewe n’amafaranga yishyuwe nk’abantu batwaye Primus Guma Guma Super Stars

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZINYURANYE Z'ITSINDA URBAN BOYS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...