Kuri
uyu wa 05 Ugushyingo 2026, Idrissa Ouedraogo ari mu Buhinde aho yatumiwe mu
birori bikomeye byo gufungura inyubako nshya y’ikigo mpuzamahanga cy’ishoramari
n’ubujyanama mu by’ubucuruzi, Khajuraho Holdings (KHA), gikorera mu bice
bitandukanye by’Isi.
Iki
kigo kizwi nka Khajuraho Holdings, gikora ibikorwa bijyanye n’ishoramari,
ubujyanama mu bucuruzi n’izindi serivisi zifasha abantu n’ibigo mu guteza
imbere imishinga yabo. Gifite ibiro bikuru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu no muri Singapore, mu gihe ibikorwa byacyo bigera no mu bindi bice
bitandukanye by’Isi.
Ubwo
Idrissa Ouedraogo yageraga mu Buhinde, yakiriwe na Vikram singh Nati raja, akaba
umwe mu bantu bakomeye bagaragaye muri ibi birori byahuje abatumirwa baturutse
mu bihugu bitandukanye, barimo abahagarariye inzego z’ubucuruzi, abashoramari
n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa mpuzamahanga.
Vikram
singh Nati raja ni umwe mu bagize umuryango w’abami bitwa "Aba-Maharaja"
bategeka agace ka Chhatarpur muri Madhya Pradesh akaba yaranabaye Umudepite
(MLA) mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Madhya Pradesh mu Buhinde,
ahagarariye agace ka Rajnagar mu ishyaka rya Indian National Congress (INC).
Mu
bandi banyacyubahiro Idrissa Ouedraogo yahuriye na bo harimo Akihiro Iwata,
waturutse mu Buyapani.
Uretse
kuba yari umwe mu batumiwe muri ibi birori byo gufungura inyubako nshya ya
Khajuraho Holdings, Idrissa Ouedraogo yanahawe umwanya wihariye wo kugeza
ijambo ku bandi banyacyubahiro bari bahuriye muri iki gikorwa.
Ni
amahirwe atahawe buri wese mu bitabiriye ibi birori, kuko yari mu mubare muto
w’abantu batoranyijwe kugira icyo babwira abandi bari bahari.
Kuba
yarahawe uyu mwanya byatumye agira uruhare rutagarukira gusa ku kwitabira
igikorwa, ahubwo anabona umwanya wo kugeza ubutumwa bwe ku bantu baturutse mu
bihugu bitandukanye.
Khajuraho
Holdings ni ikigo cyibanda ku ishoramari n’ubujyanama mu by’ubucuruzi, ibikorwa
bigira uruhare mu gufasha ibigo n’abashoramari gushaka amahirwe mashya no
kwagura ibikorwa byabo.
Iki kigo kigira ibiro bikuru i Dubai no muri Singapore, imijyi izwiho kuba ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga, akaba ari kimwe mu bigaragaza aho iki kigo cyerekeje ibikorwa byacyo.


Idrissa Ouedraogo yakiriwe na Kunwar Vikram Singh ukomoka mu bwami bwa Chhatarpur muri Madhya Pradesh

Idrissa Ouedraogo yari umwe mu bantu bacye bagize icyo bavuga mu birori byo gufungura iyi nyubako ya Khajuraho Holdings mu Buhinde
