Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kabiri, tariki
ya 28 Ukwakira 2026, gishingiye ku bwumvikane bw’impande zombi zari zagejeje
iki kibazo imbere y’urukiko.
Ingingo z’icyemezo zigaragaza ko ibizamini bya
ADN bizakorerwa mu Rwanda, aho Ishimwe Nora Hailey azafatwa ibizamini
bikoherezwa mu Rwanda kugira ngo bigereranywe n’ibya Idriss Ouedraogo.
Ibi bivuze ko icyifuzo cya Idrissa
Ouédraogo cyo gufashwa kubona visa imujyana muri Canada, kugira ngo ari ho
ibizamini bikorerwa, kitakurikijwe.
Ku rundi ruhande, urukiko rwemeje ko
ikiguzi cyose kizakoreshwa muri iki gikorwa kizishyurwa na Idrissa, nk’uko
byumvikanyweho mu cyemezo cyarwo.
Iki cyemezo ni indi ntambwe mu gukemura
ikibazo cyari kimaze igihe kivugwa mu ruhame, aho abantu bagiye bagaragaza
ibitekerezo bitandukanye ku mubano wa Idrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine,
ndetse no ku mwana uyu mubyeyi yabyaye.
Mu bibazo birebana no kumenya inkomoko
y’umwana cyangwa kugena isano y’amaraso hagati ye n’umuntu uvugwa ko ashobora
kuba ari se, ibizamini bya ADN ni bumwe mu buryo bwa gihanga bushobora gufasha
kubona igisubizo gishingiye ku bimenyetso bya siyansi, aho kugendera ku bivugwa
n’abantu cyangwa ku bitekerezo by’abakurikira inkuru ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ngingo ya 19 y’icyemezo cy’urukiko,
hagaragaramo ko rushingiye ku bwumvikane bw’ababuranyi bombi kugira ngo hakorwe
ibizamini bya ADN hagati ya Idrissa Ouédraogo n’umwana Ishimwe Nora Hailey.
Urukiko rwasobanuye ko umwana agomba
gufatwa ibizamini, bikoherezwa mu Rwanda kugira ngo bigereranywe n’ibyafashwe
kuri Idrissa Ouédraogo
