Cyusa amaze
igihe afatanyije na Ngombwa Timothee gutangiza itsinda ry’abaririmbyi, bakora
indirimbo zinyuranye zubakiye cyane ku muco. Iri tsinda rinasubiramo indirimbo
z’abahanzi, mu rwego rwo kongera kuzisubiza ubuzima.
Baherutse
gukora indirimbo bise “Mpugutse Mpimbawe " ifite amateka akomeye ku buzima
bw’ibyishimo n’agahinda, kuri Ngombwa uzwi mu ndirimbo zitandukanye zikoreshwa
na benshi.
Kuri ubu uyu muhanzi yasubiyemo indirimbo ‘Mutamuliza’ y’umuhanzikazi Mutamuliza Annonciata, wamamaye nka Kamaliza witabye Imana.
Icyusa cy’Ingenzi
yabwiye InyaRwanda ko yakuze akunda iyi ndirimbo mu buryo bukomeye biri mu
byatumye yiyemeza kuyisubiramo, ndetse ko buri gitaramo cyose aririmba iyi
ndirimbo.
Yavuze ati “Ni
indirimbo nakunze kuva nkiri muto, kugeza ubu aho ngejeje kuri iyi myaka. Nta gitaramo
na kimwe ndirimbamo cyanjye ntayiririmbye (Indirimbo ‘Mutamuliza’ ya Kamaliza).
Cyusa avuga
ko mu busanzwe akunda indirimbo zimeze nk’ibihozo nk’uko iyi ndirimbo
yumvikana.
Muri iyi
ndirimbo, bisa n’aho Kamaliza yaririmbaga abwira abamugiriraga ishyari, uburyo
inganzo ye icyesha igitaramo, akizihiza benshi.
Cyusa ati “…Kamaliza asa nk’aho yabwiraga abantu be ku banzi be wenda bamugiriraga ishyari, kubera ubuhanga bwe mu kuririmba. Sinzi niba ariko byari bimeze ariko iyo wumvise indirimbo ukayisesengura, usanga bisa nk’ibyo mvuze hejuru."
Uyu
muririmbyi avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo yabitewe n’impamvu ebyiri: Impamvu
ya mbere ni ugusubiza agaciro iyi ndirimbo ‘kuko nabonaga isa nk’aho iriho
yibagirana’.
Impamvu ya
kabiri ni ugukumbuza abantu Kamaliza. Akomeza ati “Ariko mu by’umwihariko ni
ukunamira no guha agaciro Kamaliza."
Icyusa avuga
ko abahanzi bakora gakondo muri rusange, gusubiramo indirimbo biri mu murongo
wo kuzisubiza agaciro no guteza imbere umuco w’u Rwanda.
Ati “Mu gusubiramo
indirimbo za cyera no guhimba inshyashya, ni uburyo bwo gushimangira umuco wacu
w'abanyarwanda muri gakondo yacu."
Avuga ariko
ko biba bitoroshye gukora gakondo bitewe n’izindi njyana ziri ku isoko, kenshi
usanga zikundwa cyane n’urubyiruko.
Yungamo ati “N’ubwo
biba bitoroshye guhangana n'injyana za none zo mu bindi bihugu urubyiruko rukunda
gukurikirana hafi cyane."
Agakomeza
ati “Ariko nk'abahanzi b'umuco Nyarwanda dufite iyo nshingano yo gusigasira
gakondo yacu, tunayitoza batoya bacu aribo u Rwanda rw'ejo hazaza."
Icyusa si we
mu Rwanda uririmba gakondo gusa umaze igihe asubiramo indirimbo z’abahanzi,
kuko abarimo Cyusa Ibrahim, Massamba Intore, Daniel Ngarukiye, Teta Diana n’abandi
bakora gakondo bagenda basubiramo indirimbo zo hambere mu rwego rwo kuzisubiza
ubuzima no kuzikundisha abantu.

Icyusa cy’Ingenzi
yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo ‘Mutamuliza’ mu rwego rwo kuyisubiza ubuzima 
Icyusa avuga
ko abahanzi ba gakondo bakwiye gushyira imbaraga mu guhimba indirimbo nshya no
gusubiramo iz’abandi mu rwego rwo gusigasira umuco 
ICYUSA CY’INGENZI YASUBIYEMO INDIRIMBO ‘MUTAMULIZA’ YA KAMALIZA YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE
