Icyuho cya Meddy waciwe amazi n’umunyamakuru yari asabye kumufasha kumenyekanisha ‘Slowly’ kizazibwa na nde?

Imyidagaduro - 19/06/2023 7:24 PM
Share:
Icyuho cya Meddy waciwe amazi n’umunyamakuru yari asabye kumufasha kumenyekanisha ‘Slowly’ kizazibwa na nde?

Ngabo Medard Jobert [Meddy] yatangiye umuziki by’umwuga muri 2008, bivuze ko imyaka ibaye 15 atangiye gukora. Indirimbo yitwa "Ngirira Ubuntu" niyo yamwinjije mu muziki ikaba yari indirimbo y’Imana.

Nyuma yaje gukora ibindi bihangano biryoshye birimo ibisanzwe n'iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu munsi ushobora kuba umwumva, ukumva urugendo rwe rwari rugororotse nta mvune.

Gusa uyu muhanzi yanyuze mu bihe bitoroshye yaba akiri muto nk’umwana warerwaga n’umubyeyi umwe na nyuma ubwo yatangiraga umuziki.

Nubwo igikundiro cyakomeje kuba cyose mu bakunzi b’umuziki nyarwanda na we inyota ari nyinshi ashaka gukora ibirenze, nyamara ibihe ntibyabaga byoroshye.

Wakwibaza nubwo atigeze yerura ngo agire icyo abivugaho, uko yari abayeho akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihugu atari azimo umuntu n'umwe.

Hari amakuru kandi numvise y’ibihe bitoroshye yanyuzemo ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Slowly' hari umunyamakuru yasabye ko yamufasha amubwira ko abona iyo ndirimbo ntaho izagera nyamara byarangiye ari yo yanditse amateka kugeza n’ubu.

Ibyo byose bikumvisha uburyo ibintu byabaga bitoroshye mu mpande zose binatuma rimwe na rimwe hari ibyo usanga byanagira uruhare mu myitwarire ya Meddy irimo nko kuba bigoye kumenya amakuru ye nyayo.

Usanga yarashyize imbaraga mu kunyuza amakuru ye ku mbuga nkoranyambaga kurenza kwisanzura mu bitangazamakuru.

Nubwo mu busanzwe indirimbo Meddy ashyira hanze zitabaga ari nyinshi aho mu gihe cy’umwaka umwe zabaga akenshi zitarenga 3, ariko kuri ubu byaragabanutse cyane.

Hari bamwe mu bahanzi n’abasesenguzi mu by’imyidagaduro bagaragazaga ko bidahagije, ko yagakwiye gukora byinshi, bamwe bakanumva bari ku rwego nk'urwe.

Nyamara iyo uganiriye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakubwira ko u Rwanda ruri mu gihombo gikomeye kuva uyu mugabo yasa n'ugenza gacye mu muziki.

Birushaho gushengura abatagira ingano gukomeza kumva ko yamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nubwo hari ababona azakomeza gukora mu buryo bwe ariko hakaba nubwo hari imyandikire n’imikorere y’amashusho atazongera gukoresha.

Ikibazo gikomeye ni iki: Ni nde uzabasha kugeza umuziki ku rwego nk'urwe ko ari muri bacye bashobora gukomanga henshi muri Africa no hanze yayo ntibabanze kumubaza uwo ari we kubera ibikorwa yakoze?.

Umwe mu bahanzi kenshi bagiye bavugwa mu nkuru zo kugereranwa na we aherutse kumvikana avuga ko ibyo bakora binyuranye kuko we agikorera mu Rwanda ariko Meddy amubona nk’umuhanzi mpuzamahanga.

Ni imvugo yerekana ko atari abafana bari mu ihurizo gusa, ahuwbo n’abahanzi ni uko. Bumva hari ikiri kubura mu muziki cyangwa bikaba ari kwa kundi uba uzi ko uhanganye n’umuntu ugasanga uhanganye na we ubwawe.

Uwavuga ko bizasaba iminsi ntiyaba abeshye nubwo impano zihari umuhate n’amavuta biracyari hasi yaba ku mbuga nkoranyambaga n’izucurizwaho umuziki.

Ibi ubibonera ku cyizere n’ubuhanga uyu mugabo yubatse mu bakunzi b’umuziki nyarwanda gusa na none umuziki ufite impano nshya zitanga icyizere.

Meddy abigizemo uruhare na we yazabasha kugera kure byihuse mu bunararibonye afite.

Meddy ari mu bahanzi bakomeye kandi bakumbuwe na benshi nk'uko bigenda byumvikana 

Hibazwa igihe bizasaba ngo u Rwanda rwongere kunguka umuhanzi nka we mu gihe yaba akomeje mu nzira zo kuramya no guhimbaza Imana

Nubwo ari mu bari ku gasongera ku muziki yagiye anyura mu bikomeye birimo no kwimwa ubufasha na bamwe mu banyamakuru

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...