Icyo Nel Ngabo avuga kuri Prophète Joshua wabambuye Miliyoni 5 Frw na Platini

Imyidagaduro - 25/11/2025 6:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Icyo Nel Ngabo avuga kuri Prophète Joshua wabambuye Miliyoni 5 Frw na Platini

Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music, yatangaje ko yubaha Prophète Joshua, uherutse gutangaza ko atiteguye gutanga Miliyoni 5 Frw yari yamwemereye we na Platini nyuma y’uko aguze Album yabo “Vibranium” bahuriyeho.

Joshua yari yemeye aya mafaranga ubwo yari mu gitaramo ku wa 29 Kanama 2025, nyuma yo kugura  Album ya na Nel Ngabo, “Vibranium”.

Muri icyo gitaramo, Prophete Joshua yahagurutse imbere y’abitabiriye, avuga ati “Platini yarantumiye, ndavuga nti ngomba kuhagera. Ku bw’ibyo ndaguha miliyoni 5 Frw ejo saa tatu za mu gitondo.” –Ibyo yavuze siko byagenze kugeza n’ubu.

Ariko nyuma y’amezi atatu, Prophete Joshua yatangaje ko atazigera atanga ayo mafaranga ku mpamvu zitandukanye.

Mu kiganiro yatanze kuri shene ya 3DTV, yavuze ko yakiriwe nabi mu gitaramo, yicazwa ahantu hatari heza, kandi ko ibyo byatumye atiyumvamo guha amafaranga yari yemereye Platini na Nel Ngabo.

Prophete Joshua yanavuze ko yakiriwe n’umuntu wari wasinze, ndetse ko yahagurutse atari ku bushake bwe ahubwo yabisabwe na Platini. Ibi byatumye abona ko atakwiriye kubahiriza isezerano rye.

Nyuma y’ibi, Nel Ngabo yabajijwe icyo atekereza kuri iyi nkuru. Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya “Isango na Muzika” byabereye i Huye, yavuze ko yamenye ibyo Prophete Joshua yavuze.

Ati “Nabibonye (video ya Prophete Joshua avuga ko atazaduhesha amafaranga). Ku munsi wo kumurika Album nari mpari, ngiye kumurikira abantu Album, ibikorwa twari tumazemo iminsi muri studio ni nako kazi kanjye nk’umuhanzi – kubashimisha no gukorera umuziki.”

Akomeza avuga ko nta kintu na kimwe afite cyo kongeraho ku byerekeye amafaranga, ariko yongeraho ubutumwa bwo kubaha no kwubaha Prophete Joshua.  Ati “Ndamwubaha cyane,”

Uyu mwuka w’ubwubahane n’ubwiyunge mu muziki ugaragaza ko nubwo hari impaka zishingiye ku mafaranga, Nel Ngabo akomeza gushyira imbere umuziki n’abafana be kurusha amakimbirane cyangwa guhangana ku butunzi.


Nel Ngabo yatangaje ko yubaha Prophète Joshua n’ubwo yavuze ko atazigera abaha Miliyoni 5 Frw yari yabemereye


Nel Ngabo na Platini bahuje imbaraga bamurika Album yabo ‘Vibranium’ mu gitaramo gikomeye bakoreye kuri Zaria Court, ku wa 29 Kanama 2025

REBA HANO UBWO PROPHET JOSHUA NA MISS MUTESI JOLLY BATANGA AMAFARANGA KURI PLATINI NA NEL NGABO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...