Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri murikagurisha.
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, cyanitabiriwe n'abahagarariye Urwego rw'Abikorera, inzego z'umutekano, abamurika ibikorwa byabo n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu ijambo rye, Minisitiri Kajangwe yashimiye Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano ku ruhare zikomeje kugira mu kubungabunga umutekano, avuga ko ari wo utuma abamurika ibikorwa byabo n'abasura imurikagurisha baryitabira bafite icyizere.

Ati: "Ndashimira Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano ku bwitange zikomeje kugaragaza mu gucunga umutekano. Umutekano zitanga utuma abamurika ibikorwa byabo n'abasura imurikagurisha baryitabira bafite icyizere, bagakora ubucuruzi no kumurika ibicuruzwa na serivisi zabo, bazi neza ko ibyabo birinzwe."
ACP Rutikanga yavuze ko ubwitabire bw'abamurika n'abasura iri murikagurisha ku bwinshi ari ikimenyetso cy'icyizere abaturage bafitiye ingamba z'umutekano zashyizweho.
Yashimangiye ko Polisi n'izindi nzego z'umutekano ziteguye gutabara no gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose cyavuka, kirimo inkongi z'umuriro cyangwa ibindi byahungabanya umutekano.
Ati: "Iyo ubonye abantu bitabira ari benshi, biba bigaragaza ko bizeye umutekano uhari. Twiteguye gutabara mu gihe habaye ikibazo nk'inkongi y'umuriro cyangwa ikindi cyose.
Tuributsa abantu ko n'ubwo baje kwidagadura, bakwiye kwirinda imyitwarire ishobora guteza abandi ibibazo, nko kunywa inzoga birengeje urugero, guteza urusaku cyangwa ibindi bikorwa bishobora gukorwa mu izina ryo kwidagadura ariko bikabangamira abandi."

Yanibukije abamurika ibikorwa byabo n'abacuruzi ko bafite inshingano zo kurinda ubuzima bw'abakiriya babo, abasaba kwita ku buziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa batanga.
Yihanangirije by'umwihariko abakora cyangwa abacuruza inzoga n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, avuga ko bishobora gushyira ubuzima n'umutekano by'abaturage mu kaga.
Ati: "Icyo dushyize imbere ni ubuzima n'umutekano by'Abanyarwanda, kandi ingamba dukomeza gufata zigamije kubarinda. Turabasaba ubufatanye kugira ngo twese hamwe turwanye abakora n'abacuruza inzoga n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, baba babikora ku mugaragaro cyangwa mu buryo bwihishe, kugira ngo bitagira uwo byangiza."
Yashimiye kandi abateguye iri murikagurisha, urwego rw'abikorera, abamurika ibikorwa byabo n'abafatanyabikorwa bose ku bufatanye bagaragaje, yizeza ko Polisi izakomeza gukorana bya hafi n'inzego zose bireba kugira ngo umutekano ukomeze kubungabungwa kugeza imurikagurisha rirangiye.
Iri murikagurisha mpuzamahanga rihuza ibigo n'abacuruzi baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, rikaba ari urubuga rw'ingenzi rwo kumurika ibicuruzwa na serivisi, gushaka amasoko mashya no guteza imbere ubucuruzi. Inzego z'umutekano zivuga ko ubufatanye bw'abaryitabira buzagira uruhare rukomeye mu gutuma rikomeza kubera mu mutekano no mu ituze.
