Diana Kamugisha ni umwe mu bari gutegura iki giterane mu cyiciro cyo kuramya no guhimbaza.
Avuga kucyo abona abazacyitabira bazacyungukiramo, yagize ati ”Iki giterane ntabwo kimeze nk’ibindi bisanzwe byabaye, ni igiterane cy’ububyutse, ni igiterane kizabamo ububyutse bwatangiriye i Gahini muri 1945 bukambuka, Uganda, Kenya, Tanzaniya,…kugera mu mahanga ya kure. Hazaba harimo umuriro wo gushaka kwegerana n’Imana bidasanzwe, Imana ikagenderera abantu bayo. Twasabye Imana kugendererwa nayo kandi ni Imana yumva. Turanyotewe, dufite inzara n’inyota, dushaka cyane kugendererwa n’Imana, niyo izana ububyutse si abantu.”
Abajijwe uko yiteguye nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri’Refresh Africa’, Diana yagize ati “Mu giterane tuzamya tunahimbaze mu mpano yanjye impano yampaye, ariko ntabwo nshaka gukorera mu mavuta ashaje ariko si njyewe gusa na bagenzi banjye ni uko. Turashaka amavuta mashya, amavuta ashaje ntakorana n’amashya. Turashaka guhinduka no kugira ibyo duhindura tubifashijwemo n’Imana.”
‘Refresh Africa’ tugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Hembuka Afrika’. Iki giterane kizatangira ku itariki 17 kugeza tariki 20 Werurwe 2016 . Kizajya gitangira saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’umugoroba kuri New life Bible Church mu Karere ka Kicukiro , ku muhanda ujya i Nyamata, ahateganye n’Ishuri ryisumbuye rya Kagarama.
Insanganyamatsiko y’iki giterane iboneka muri Bibiliya muri Yesaya 44:3 ahagira hati “Nzasuka amazi ku bafite inyota kandi nzasuka umwuka wanjye ku rubyaro rwanyu.”
Uretse igiterane nyirizina, buri munsi guhera saa tatu za mugitondo kugera saa sita z’amanywa, abigisha bateganyijwe barimo Abapasiteri n’abayobozi b’amatorero atandukanye mu Mujyi wa Kigali bazajya bahabwa inyigisho zitandukanye.
Uretse Diana Kamugisha, iki giterane kizaririmbwamo n’ abaririmbyi nka Olivier Kavutse wo mu itsinda Beauty for Ashes, Brian Blessed n’abandi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere.
New life Bible Church, ni Minisiteri y’umuryango wa Africa New life Ministries (ANLM) rifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro. Ryatangiye gukora byemewe n’amategeko kuwa 15 Nyakanga 2004.