Icyo Diana Kamugisha abona abakristu bazungukira mu giterane cya ‘Refresh Africa’

Iyobokamana - 14/03/2016 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Icyo Diana Kamugisha abona  abakristu bazungukira mu giterane cya ‘Refresh Africa’

Ku nshuro ya mbere Itorero rya New life Bible Church ryateguye igiterane ngaruka mwaka cy’ububyutse n’iyerekwa cyiswe ’Refresh Africa’. Umuhanzikazi Diana Kamugisha hari icyo asanga abakristu muri rusange bazungukira muri iki giterane.

Diana Kamugisha ni umwe mu bari gutegura iki giterane mu cyiciro cyo kuramya no guhimbaza.

Avuga kucyo abona abazacyitabira bazacyungukiramo, yagize ati ”Iki giterane ntabwo kimeze nk’ibindi bisanzwe byabaye, ni igiterane cy’ububyutse, ni igiterane kizabamo ububyutse bwatangiriye i Gahini muri 1945 bukambuka, Uganda, Kenya, Tanzaniya,…kugera  mu mahanga ya kure. Hazaba harimo umuriro wo gushaka kwegerana n’Imana bidasanzwe, Imana ikagenderera abantu bayo. Twasabye Imana kugendererwa nayo  kandi ni Imana yumva. Turanyotewe, dufite inzara n’inyota, dushaka cyane kugendererwa n’Imana, niyo izana ububyutse si abantu.”

Abajijwe uko yiteguye nk’umwe  mu bahanzi bazaririmba muri’Refresh Africa’, Diana yagize ati “Mu giterane tuzamya tunahimbaze mu mpano yanjye impano yampaye, ariko ntabwo nshaka gukorera mu mavuta ashaje ariko si njyewe gusa na bagenzi banjye ni uko. Turashaka amavuta mashya, amavuta ashaje ntakorana n’amashya. Turashaka guhinduka no kugira ibyo duhindura tubifashijwemo n’Imana.”

‘Refresh Africa’ tugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Hembuka Afrika’. Iki giterane kizatangira ku itariki  17 kugeza tariki 20 Werurwe 2016 . Kizajya gitangira  saa cyenda  z’amanywa kugeza saa mbiri z’umugoroba kuri New life Bible Church  mu Karere ka  Kicukiro , ku muhanda ujya i Nyamata, ahateganye n’Ishuri ryisumbuye rya Kagarama.

Insanganyamatsiko y’iki giterane iboneka muri Bibiliya muri Yesaya 44:3 ahagira hati “Nzasuka amazi ku bafite inyota kandi nzasuka umwuka wanjye ku rubyaro rwanyu.”

Uretse igiterane nyirizina, buri munsi  guhera saa tatu za mugitondo kugera saa sita z’amanywa, abigisha bateganyijwe barimo Abapasiteri n’abayobozi b’amatorero atandukanye mu Mujyi wa Kigali bazajya bahabwa inyigisho zitandukanye.

Uretse Diana Kamugisha, iki giterane kizaririmbwamo n’ abaririmbyi nka Olivier Kavutse wo mu itsinda Beauty for Ashes,  Brian Blessed n’abandi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere.

New life Bible Church, ni Minisiteri y’umuryango wa Africa New life Ministries (ANLM) rifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro. Ryatangiye gukora byemewe n’amategeko kuwa 15 Nyakanga 2004.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...