Ingingo ya 14 igice cyayo cya kabiri mu gika (c),
y’Amasezarano ya Maputo “The Maputo Protocol” ategeka ibihugu byayasinye
gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda uburenganzira ku buzima bw'imyororokere
y'umugore, hibandwa ku gukurirwamo inda kwa muganga igihe yakoreshejwe
imibonano mpuzabitsina ku gahato, yasambanyijwe n’uwo bava inda imwe n’igihe
inda yagira ingaruka ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe bw’uyitwite.
“The Maputo Protocol” ni amasezerano nyafurika
yerekeye kurinda uburenganzira bw’umugore muri Afurika, yemejwe ku ya 11
Nyakanga 2003 i Maputo, muri Mozambique n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.
Kugeza ubu ibihugu by’Afurika bigera kuri 46 byamaze kuyemeza, u Rwanda rukaba
rwarayemeje ku ya 25 Kamena 2004.
Mu Rwanda, ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga
akuriremo umuntu inda bigenwa n’Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo ku wa
08/04/2019.
Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana,
abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo
abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa
batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho.
Iri teka kandi risobanura ko gukuramo inda byemewe
n’amategeko igihe utwite ari umwana, ubisaba yarkoreshejwe imibonano
mpuzabitsina ku gahato, yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi
nk’umugore n’umugabo, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku
gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa
ubw’umwana atwite.
Mu Rwanda kandi ingingo ya 123 y' Itegeko Nº68/2018
ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko
kwikuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko. Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko
ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 100,000frw ariko atarenze
200,000frw.
Naho ingingo ya 124 y’iri tegeko ivuga ko umuntu
wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko,
ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese, ku
bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu
y’amafaranga 300,000frw ariko atarenze 500,000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.
Ahandi, iyi ngingo isobanura ko iyo gukuramo inda
biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo byateye
urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha
ahanishwa igifungo cya burundu.
Mu gihe nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko
uwayikuriwemo yatanze amakuru atariyo, yirengera ingaruka hakurikijwe
ibiteganywa n’amategeko, kuko hari abagikoresha inzira zitizewe kubera kutamenya
uburenganzira bwabo, amategeko abigena cyangwa gutinya kugana serivisi zemewe.
Gukoresha inzira zitemewe si ukwishyira mu kaga
gusa, ahubwo ni n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ni byiza kugana inzego z’ubuzima
igihe wifuza gukurirwamo inda kubera impamvu zavuzwe haruguru, kuko
uburenganzira bwo kubona serivisi zemewe burahari.
