Messi w'imyaka 39, uri gushaka gufasha Argentine kwegukana Igikombe cy'Isi cya kabiri kikurikiranya, yashyize kuri Instagram ubutumwa buherekejwe n'ifoto yambaye ibendera rya Argentine. Yagize ati: "Mbega urugendo rwiza turi kugirana, hamwe na 'The Last Tango" Reka tujye kwegukana umukino wa nyuma, reka tujye gutsindira Argentine!"
Aya magambo yahise akurura impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru, benshi bayafata nk'ikimenyetso cy'uko Messi ashobora kuba asezeye gukina Igikombe cy'Isi, cyane ko mu 2030 azaba afite imyaka 43.
Ku yindi foto yashyizeho, Messi yagaragaje inkweto zidasanzwe za Adidas yambaye muri iri rushanwa, zahawe izina rya "The Last Tango", ibintu byatumye ubutumwa bwe burushaho gusobanurwa nk'ubufitanye isano no gusoza amateka ye muri iri rushanwa rikomeye. Mu masaha make gusa, ubu butumwa bwe bwari bumaze gukundwa n'abarenga miliyoni 10 kuri Instagram.
Nubwo hari abakeka ko ashobora gusezera ku Ikipe y'Igihugu nyuma y'uyu mukino, Messi aracyafite amasezerano muri Inter Miami azarangira mu Ukuboza 2028, nyuma yo kuyongera mu mwaka ushize.
Mbere y'umukino wa nyuma kandi yanashyize hanze ifoto rusange ari kumwe na bagenzi be ndetse n'abatoza b'Ikipe y'Igihugu ya Argentine, ayiherekeza ubutumwa bwuje amarangamutima.
Yagize ati "Ikintu cyiza kurusha ibikombe twatwaye ni uru rugendo twanyuzemo twese. Gusangira buri munsi, guhangana, kongera guhaguruka mu bihe bikomeye no kwishimira buri ntambwe twateye."
Yakomeje ashimira abo bakinana, abatoza n'abakozi bose b'Ikipe y'Igihugu ya Argentine, avuga ko bakoze umuryango udasanzwe.
Mu gihe abafana bitegerezanyije amatsiko umukino wa nyuma, hongeye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Messi ateruye umwana wari ufite amezi atanu witwa Lamine Yamal, ifoto yafashwe nyuma y'uko ababyeyi ba Yamal batsindiye amahirwe yo gufotorwa mu gikorwa cy'ubugiraneza cyabereye i Barcelona.



"The last tango" Inkweto Adidas yakoreye Lionel Messi ku mukino wa nyuma
