Icyitwa icyuma, igikwangari n'ibindi nka byo, STOP! – ACP Rutikanga kuri weekend ya Murera na King James

Amakuru ku Rwanda - 01/08/2026 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Icyitwa icyuma, igikwangari n'ibindi nka byo, STOP! – ACP Rutikanga kuri weekend ya Murera na King James

Mu gihe iyi weekend iteganyijemo ibikorwa bikomeye by'imikino n'imyidagaduro birimo umukino w’ikipe ikunzwe n’abatari bake Murera (Rayon Sports), n'igitaramo cy'umuhanzi King James uzwi nka Ruhumuriza, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bubakangurira kwinezeza mu mutekano birinda impanuka n'ingaruka ziterwa n'ubusinzi.

Iyi weekend izarangwa n'ibikorwa bibiri bikomeye byitezwe n'Abanyarwanda benshi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, umuhanzi King James azataramira abakunzi b'umuziki muri BK Arena mu gitaramo yise "Ruhumuriza Concert", kigamije kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Kubera ubwitabire bwinshi kandi, amatike y'igitaramo cya mbere yarashize hakiri kare, bituma hongerwaho n'ikindi gitaramo ku wa 02 Kanama.

Kuri uyu wa 01Kanama 2026 na bwo, abakunzi b'umupira w'amaguru bazaba bahanze amaso Stade Amahoro, aho Rayon Sports icakirana na Al - Hilali Omdurman mu mukino wa CECAFA Kagame Cup 2026.

Ni ibikorwa biteganyijwe kwitabirwa n'imbaga y'abaturage, ari na byo byatumye Polisi y'u Rwanda yibutsa abazabyitabira kwinezeza mu mutekano, birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga ndetse bakirinda no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ACP Rutikanga yavuze ko iyi weekend izarangwa n'ibyishimo n'imyidagaduro, ariko yibutsa ko buri wese akwiriye gutekereza ku buryo agera aho yagiye no ku buryo agaruka mu rugo, cyane cyane ku bantu bateganya kunywa inzoga.

Yagize ati: "Iyi weekend ikigezweho ni Murera, tukanagiramo Ruhumuriza. Byose ni uburyohe, ntaho ukwiye kubura; amahitamo ni ayawe. Ariko icyo nkwibutsa ni uburyo ugerayo no gutaha niba uri busome ku nzoga. Siga ikinyabiziga mu rugo, witegere cyangwa wifashishe Umusare."

Yakomeje ashimangira ko kwinezeza bidakwiye kujyana n'ibintu bishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga, asaba abantu kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi mu mazina atandukanye arimo "kiwingu", "igikwangari" n'izindi zidakorwa mu buryo bwemewe.

Mu gusoza ubutumwa bwe yagize ati: "Ariko icyitwa icyuma, igikwangari n'ibindi nka byo, STOP!". Ubu butumwa buje mu gihe u Rwanda rukomeje ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge, kubera ingaruka zabyo ku buzima bw'abaturage, umutekano ndetse n'iterambere ry'imiryango.

Polisi y'u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kwinezeza no kwizihirwa mu buryo butekanye, birinda gutwara ibinyabiziga basinze no kunywa inzoga zishobora gushyira ubuzima bwabo n'ubw'abandi mu kaga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...