The Ben yashimiye abakunzi be bo mu Karere ka Nyagatare nyuma y’igitaramo cya Summer Country Tour cyahabereye, anagira ubutumwa atanga benshi bakomeje kugaragaza ko bugenewe Bruce Melodie bamaze igihe bagarukwaho n’abafana babo babagereranya.
Nyuma y’igitaramo cyabereye i Nyagatare mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru The Ben yanyujije ubutumwa kuri Instagram bikekwa ko bugenewe Bruce Melodie.
Yagize ati: “Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari 100, none ndabyutse nsanga murumuna wanjye arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje Papa. Gahinda we!".
Yakomeje agira ati: “Igorogota ntitubamba humura, twomora ibikomere. Uraza kumera neza, wihangane! Itangazamakuru ryawe ryishyuwe ryananiwe kwihanganira ukuri, cyakora ndagukunda.”
Aya magambo aje nyuma y’ibitekerezo byinshi byakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko The Ben yitwaye neza ku rubyiniro, mu gihe abandi bemeza ko Bruce Melodie ari we wahacanye umucyo.
Abasesenguzi b'umuziki nyarwanda, bagaragaza ko The Ben yabwiraga Bruce Melodie baraye bahuriye mu gitaramo dore ko na mbere y'uko kiba yari yatangarije abafana be i Nyagatare ko azabamurikira impano nshya, aho naho bikekwa ko yavugaga Bruce Melodie.
Kuri iyi nshuro yamwise murumuna we ushaka ko bagabana miliyari 100 ngo yatomboye, ibi bikaba bishushanya urukundo rwinshi yeretswe n'abafana be i Nyagatare dore ko yanabashimiye cyane ati "Muri Imfura".
Nubwo impaka zikomeje, ibi bigaragaza urwego umuziki nyarwanda ugezeho, aho abahanzi bashobora gutegura ibitaramo bikitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki kandi bikagenda neza.
Summer Country Tour iri mu bitaramo bimaze kumenyekana nk’umushinga winjiriza Bruce Melodie amafaranga menshi binyuze mu bitaramo azengurukamo igihugu.
Ku rundi ruhande, The Ben na we afite igitaramo ngarukamwaka cya The New Year Groove, kimaze kuba kimwe mu bitaramo bikomeye bimaze kubaka izina ndetse bikunze kubera muri BK Arena.
Abasesenguzi b’imyidagaduro bagaragaza ko impaka nk’izi hagati y’abafana zishobora kugira uruhare mu gutuma abahanzi bakomeza kuvugwa no kuguma ku gasongero.
Si mu Rwanda gusa bibaho, kuko no ku rwego mpuzamahanga bamwe mu bahanzi bungukira mu guhora bari mu nkuru ziganirwaho n’abakunzi babo.
Urugero rutangwa kenshi ni urwa Drake na Kendrick Lamar, aho kutumvikana hagati y’abafana babo byatumye ibikorwa byabo bikomeza kuganirwaho cyane, bikagira n’ingaruka nziza mu kwamamara kw’indirimbo zabo.

Bruce Melodie uzwi cyane ku izina rya “001” yavuze ko abaturage ba Nyagatare bamwishimiye cyane nk'umwami w'umuziki nyarwanda

The Ben uzwi cyane ku izina rya “Tiger” yagaragaje ko ari we mwami w'umuziki nyarwanda
