Icyifuzo cya Left Hand Initiative Center yo mu Rwanda kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abakoresha Imoso

Amakuru ku Rwanda - 13/08/2026 7:27 AM
Share:
Icyifuzo cya Left Hand Initiative Center yo mu Rwanda kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abakoresha Imoso

Left Hand Initiative Center, umuryango wo mu Rwanda wita ku bantu bakoresha igice cy’ibumoso cy’umubiri, urasaba Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi, abarimu n’abandi bafite aho bahurira n’abana, kwita ku bana bakoresha ukuboko cyangwa ijisho ry’ibumoso no kubafasha kubikoresha nta gitutu.

Tariki ya 13 Kanama buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abakoresha Imoso (International Left-Handers Day), umunsi ugamije kongera ubukangurambaga ku buzima n’imibereho y’abantu bakoresha cyane cyane ukuboko kw’ibumoso, ndetse no kugaragaza imbogamizi guhura na zo mu buzima bwa buri munsi.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1976, ni ukuvuga ko uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 50, ukaba warashyizweho n’ihuriro mpuzamahanga ry’abantu bakoresha imoso (Lefthanders International) aho washyizweho hagamijwe kuzirikana ibizazane abantu bakoresha imoso bahura nabyo muri iyi si aho umubare munini w’abantu ari abakoresha indyo.

Left Hand Initiative Center imaze imyaka irenga 10 ikora ubukangurambaga

Umuryango Left Hand Initiative Center ukorera mu Rwanda watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2013, ufite intego yo kwita ku bantu bakoresha igice cy’ibumoso cy’umubiri, by’umwihariko abana bakoresha ukuboko cyangwa ijisho ry’ibumoso.

Uyu muryango uvuga ko kimwe mu by’ingenzi ukora ari ukongera ubumenyi mu muryango nyarwanda kugira ngo abana bakoresha imoso bumvwe ndetse bafashwe aho kubahatira guhindura uburyo karemano bakoresha.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Left Hand Initiative Center basobanuye ko kuba uyu munsi wizihizwa buri mwaka ari ingenzi kuko utanga umwanya wo kwibutsa abantu ko umwana ukoresha imoso na we akeneye gusobanukirwa no gushyigikirwa, aho gufatwa nk’uwakoze ikintu kidasanzwe.

Gukoresha imoso ni karemano

Left Hand Initiative Center isobanura ko gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe kandi karemano, kandi ko atari ikintu umuntu ahitamo ku bushake. Ivuga ko uburyo umuntu akoresha ukuboko cyangwa uruhande runaka rw’umubiri bushobora kugira aho buhurira n’imiterere y’umuntu n'uburyo ubwonko bukora n’imiterere umuntu akomora mu muryango.

Ubushakashatsi bwakozwe ku gukoresha imoso bugaragaza ko nta 'gene' imwe yonyine ituma umuntu avuka akoresha imoso. Ahubwo, imiterere yo gukoresha imoso ishobora guterwa n’uruhurirane rw’uturemangingo ndangasano dutandukanye, ndetse n'imiterere n'imikurire y'umubiri n'ubwonko.

Abana bakoresha imoso bagomba gufashwa

Left Hand Initiative Center ivuga ko mu gihe cyashize hari abana benshi bahatirwaga gukoresha ukuboko kw’indyo mu gihe babaga basanzwe bakoresha imoso. Ibi byagaragaraga cyane mu ngo no mu mashuri, aho umwana washakaga kwandikisha cyangwa gukora igikorwa runaka akoresheje imoso yasabwaga gukoresha indyo.

Ubu buryo bushobora gutuma umwana agira imbogamizi mu myigire no mu gukora ibikorwa bimwe na bimwe, cyane cyane iyo ibikoresho cyangwa uburyo bwo kwigisha byateguwe harebwa abakoresha indyo gusa.

Ubushakashatsi bwa Left-Handers Club bwagaragaje ko bamwe mu bakoresha imoso bahura n’ibibazo ku ishuri, cyane cyane mu kwandika no gukoresha ibikoresho byagenewe abakoresha indyo. 

Left Hand Initiative Center ikomeje gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’abakoresha imoso mu Rwanda. Uyu muryango wavuze ko mu gihe kiri imbere uteganya kwakira ubushakashatsi ku bana bakoresha imoso, ndetse ukaba unateganya gutegura amahugurwa agamije gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa n’imiterere n’ibikenerwa n’abakoresha imoso.

Ibi bizafasha cyane cyane ababyeyi, abarimu n’abandi bakorana n’abana kumenya uburyo bwo kubashyigikira, aho kubahatira guhindura ukuboko bakoresha. Left Hand Initiative Center yateguje kandi ko vuba "tuzajya tubagezaho amakuru ku bantu bakoresha imoso kuri Facebook; Rwandan Left Handers Club".

“Turifuza ko abana bakoresha ibumoso bitabwaho”

Mu butumwa bwabo ku Munsi Mpuzamahanga w’Abakoresha Ibumoso wizihijwe kuri uyu wa 13 Kanama, Left Hand Initiative Center yasabye umuryango nyarwanda kurushaho kwita ku bana bakoresha imoso, by’umwihariko abantu n’inzego bafite inshingano zo kubitaho.

Bati: “Turasaba n’umuryango nyarwanda kwita ku bana bakoresha imoso, cyane cyane ababifite mu nshingano, kuko bitera ingaruka nyinshi.”

Ku rwego mpuzamahanga, intego y’uyu munsi ni ugukomeza kugaragaza imbogamizi abakoresha imoso bashobora guhura na zo mu isi yateguwe ahanini harebwa abakoresha indyo, no gushishikariza abantu kubaha no kubafasha. 

Abakoresha imoso ni bake ugereranyije n’abakoresha indyo

Abakoresha imoso ni bake ugereranyije n’abakoresha indyo; amakuru atangwa na Left-Handers Club avuga ko umubare w’abakoresha ibumoso uri hafi ya 10% by’abaturage. 

Kuba ari bake bituma ibikoresho byinshi byo mu buzima bwa buri munsi bikomeza gukorwa harebwa cyane abakoresha indyo. Ibi bishobora gutuma ukoresha imoso agira imbogamizi mu gukoresha ibintu nk’imikasi, intebe zo kwandikaho, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi.

Ni muri urwo rwego Left Hand Initiative Center isaba ko umwana ukoresha imoso adafatwa nk’ufite ikibazo, ahubwo agahabwa ubufasha n’ibikoresho bimworohereza kwiga no gukora nk’abandi.

Ese abakoresha imoso ni abanyabwenge kurusha abandi?

Hari abantu bakunze kuvuga ko abakoresha imoso baba bafite ubuhanga cyangwa ubwenge budasanzwe, ndetse bakabihuza n’abantu bazwi cyane mu mateka no mu myidagaduro bakoresha ibumoso.

Icyakora, ntibikwiye gufatwa nk’ukuri ko umuntu ukoresha imoso aba afite ubwenge bwinshi kurusha ukoresha indyo. Nubwo hari ubushakashatsi n’ibitekerezo bitandukanye byagiye bihuza gukoresha ibumoso n’ubuhanga mu bintu bimwe na bimwe, nta shingiro rihagije ryo kuvuga ko gukoresha imoso ubwabyo ari ikimenyetso cy’ubwenge bwinshi.

Mu bantu bakoreshaga imoso tu bagiye bamenyekana mu mateka y’isi harimo nka Albert Einstein, umwicanyi ruharwa Jack The Ripper, Umwami w’u Bufaransa Napoleon Bonaparte, Umwami Julius Caesar, umucurabwenge Aristotle, na Neil Armstrong wagiye mu kwezi.

Aba baza biyongera ku byamamare nka Eminem, Celine Dion, Bill Gates, Tom Close, Bruce Willis, Angelina Jolie, Justin Bieber, Igikomangoma Prince William cy’u Bwongereza, n'abandi.

Ubutumwa bw’uyu munsi mpuzamahanga w'abakoresha imoso ni ugushishikariza abantu kwakira itandukaniro, kurwanya guhezwa no guha buri mwana amahirwe yo gukoresha ubushobozi bwe uko ashoboye.

Left Hand Initiative Center irasaba ko tariki ya 13 Kanama iba umwanya wo kwibutsa umuryango nyarwanda ko gukoresha imoso atari inenge, ahubwo ko ari imwe mu miterere umuntu ashobora kuvukana, kandi ikwiye kubahwa no gushyigikirwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...