Icyamamarekazi muri filimi z’urukuzasoni(porn), Jenna Jameson yahishuye ko ari umufana wa Manchester United

Imikino - 23/07/2015 4:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Icyamamarekazi muri filimi z’urukuzasoni(porn), Jenna Jameson yahishuye ko ari umufana wa Manchester United

Jenna Jameson umugore w’imyaka 41 y’amavuko umaze igihe kinini mu mwuga wo gukina filimi z’urukozasoni(porn) ndetse akaba ari icyamamare muri uyu mwuga, yahishuye ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Manchester United, abafana bamwe barabyishimira abandi baterwa ipfunwe no kuba uyu mukobwa afana ikipe yabo.

Ibi Jenna Jameson yabigaragaje binyuze ku rubuga rwe rwa Twitter, nyuma yo kugaragaza itike yaguze yo kuzareba umukino uzahuza FC Barcelona na Manchester United kuwa Gatandatu tariki 25/07/2016 kuri stade ya Santa Clara mu mikino ya gicuti ikomeje guhuza amakipe anyuranye yitegura umwaka w’imikino ku makipe yo ku mugabane w’Uburayi.

Jenna

Bamwe mu bafana ba Man U batewe ishema ni uko iki cyamamare gifana iyi kipe, abandi bibatera ipfunwe

Nyuma gato yo gushyiraho ifoto igaragaza ko yishimiye kuba nubwo bitari byoroshye ariko amaze kubona itike izamwinjyza muri uyu mukino, umwe mu bamukurikirana yahise amuza niba yaba ari umufana wa Manchester United, maze ntakuzubaza ahita amusubiza ati “ Yegooo”

Jenna

Jenna James bakunze kwita 'Umwamikazi wa filimi z'urukozasoni' ni umufana ukomeye wa Manchester United

Manchester United izaba ikina na FC Barcelonamu mukino utegerejwe cyane kuwa Gatandatu,  nyuma yo gutsinda umukino uheruka wayihuje kuwa Kabiri n’ikipe ya San Jose Earthquakes ibitego 3 kuri 1, byatsinzwe na Juan Mata, Memphis Depay na Andreas Pereira.

Source:Dailymail


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...