Icyamamare muri Tanzaniya Christine Shusho yasesekaye i Kigali aje mu giterane "Women Destiny"

- 12/01/2014 3:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Icyamamare muri Tanzaniya Christine Shusho yasesekaye i Kigali aje mu giterane "Women Destiny"

Kuri uyu wa gatandatu saa kumi zumugoroba, Christine Shusho wo muri Tanzaniya umwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu yasesekaye mu Rwanda aho yakiriwe na Gaby Inene Kamanzi ndetse na Diane Nkusi umuhanzi akaba numwanditsi wibitabo ari nawe utegura igiterane Women Destiny Shusho aje kwitabira

Nk’uko yabidutangarije mu magambo ye, Christine Shusho yagize ati "Ndashima Imana kuba nje muri iki giterane, kandi ndaza guhesha umugisha abantu bose baraza kwitabira iki giterane”.

Christine Shusho yakiranywe urugwiro ku kibuga cy'indegeChristine Shusho yakiranywe urugwiro ku kibuga cy'indege

Umuhanzi Christine Shusho kugeza ubu ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana bigaragara ko kunzwe cyane muri aka karere yaba mu gihugu cya Kenya, Uganda, Tanzaniya n’ubwo mu Rwanda n’u Burundi bataramumenya cyane .

Iki giterane "Women Destiny” cyateguwe na  Diane Nkusi, yadutangarije ko gifite intego yo gukangurira abategarugore kwigirira icyizere. Icyo giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014 muri Kigali Serena Hotel kuva saa cyenda z’amanywa.

Shusho

Abo bagore bazaba bari muri icyo giterane ni nka Ap.Domitila Nabibone, Pasiteri Tayi Liliose, Pasiteri Winnie Muvunyi, Pasiteri Julienne Kabanda, Pasiteri Kamanzi na Pasiteri Tangu Laurette.  Undi watumiwe muri icyo giterane ni Yoshua Masasu uzasobanura iby’abo bagore 11.

Patrick Kanyamibwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...