Icyamamare muri filime Ray Liotta yitabye Imana

Imyidagaduro - 27/05/2022 9:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Icyamamare muri filime Ray Liotta yitabye Imana

Ray Liotta icyamamare mu gukina filime yitabye Imana afite imyaka 67 y'amavuko.

Ray Liotta umukinnyi wa filime w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye kumenyekana mu 1989 yitabye Imana. Amakuru y'urupfu rwa Ray Liotta yatangajwe n'ushinzwe kureberera inyungu ze hamwe n'umukobwa we Karsen Liotta bari kumwe ubwo yitabaga Imana. Nkuko Karsen Liotta yabitangaje,yavuze ko Se yitabye Imana ubwo yarasinziriye mu ijoro ryo kuwa kane akaba yapfiriye mu gihugu cya Dominican Republic yaramazemo iminsi aho yarari gukina filime 'Dangerous Waters' yariteganijwe gusohoka mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

TMZ yatangaje ko Ray Liotta atazize indwara ahubwo ko yitabye Imana kuburyo busanzwe aho yapfiriye mu bitotsi,umukunzi wa Ray Liotta witwa Jacy Nittolo yaraherutse kwambika impeta y'urukundo ni we watabaje nyuma yo kubona Ray Liotta yitabye Imana aho bamujyanye kwa muganga kureba icyateye urupfu rwe rutunguranye dore ko ntarwara yararwaye nkuko TMZ yakomeje ibivuga.


Jennifer Lopez yashenguwe n'urupfu rwa Ray Liotta

Kugeza kuri ubu ntago haratangazwa icyateye urupfu rwa Ray Liotta wapfuye afite imyaka 67 y'amavuko. Ibyamamare bitandukanye birimo Jennifer Lopez bakinanye filime 'Shades of Blue' berekanye intimba batewe n'urupfu rwa Ray Liotta bamusabira iruhuko ridashira babicishije ku mbuga nkoranyambaga. Ray Liotta wamamaye cyane muri filime Good Fellas yasohotse mu 1990, apyuye amaze gukina filime zirenga 37 ndetse yanagiye yegukana ibihembo bikomeye birimo MTV Movies Awards,NAACP Awards. Ray Liotta kandi akaba yaragaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Blood Stream' ya Ed Sheeran.

Ray Liotta ari kumwe n'umukobwa we Karsen Liotta watangaje urupfu rwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...