Ku wa Gatatu ni bwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame. Iyi Nama yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko. Uyu mwanzuro wahise ushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane.
Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yasobanuye ibisabwa kugira ngo umugororwa ashyirwe ku rutonde rw'abafungurwa aho yavuze ko hagenderwa ku myitwarire no ku mategeko.
Ati: “Umuntu ujya kuri uru rutonde rwo gusabirwa gufungurwa byagateganyo ni uwagaragaje ko abishaka, akandika abisaba. Icya kabiri ni ukuba abikwiye mu rwego rw’amategeko no kuba abikwiye mu buryo bw’amategeko ni ukuvuga abikwiye mu buryo bw’imyitwarire.
Imyitwarire rero ku rwego rwa mbere tureba niba yarabashije kubahiriza amategeko yo ku igororero, niba yaritwaye neza, niba yarubashye amategeko icyo gihe iyo bigaragaye ko afite imico n’imyifatire myiza ashyirwa kuri urwo rutonde.”
Yakomeje agira ati: ”Na none hakongera hakarebwa niba yujuje ibyo amategeko asaba, cyane cyane hari n’ibyaha bitarimo ahangaha, nk’abakoze ibyaha bya Jenoside ntabwo baba barimo. Ni ukuvuga ngo harebwa uburemere bw’icyaha, hakarebwa imyitwarire ye hakarebwa no kuba adashobora guhungabanya sosiyete aramutse atashye.”
CSP Hillary Sengabo yasabye abafunguwe kwitwara neza ariko anasaba aho bagiye kubakira neza.
