Uretse ibyo, benshi
bishimira kureba ‘couple’ z’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane ko
zigaragaza ubuzima bwiza no guterana imitoma; ibintu buri wese wizerera mu
rukundo aba yifuza.
N’ubwo bimeze gutyo
ariko hari bamwe bahimba inkuru z’urukundo kugira ngo bavugwe, izindi
zigashyushywa n’itangazamakuru na rimwe abavugwa mu rukundo batajya bavugana
cyane cyangwa se batanaziranye.
InyaRwanda yakusanyije
inkuru z’urukundo zagiye zivugwa mu myidagaduro mu Rwanda zimwe zashyuhijwe na ba nyirazo bashaka gushyushya abantu imitwe, izindi zakongejwe
n’itangazamakuru.
King James yakanyujijeho n'inkumi zirimo n'abahanzi!
Mu myaka yo mu 2016
ni bwo King James yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Elcy Ishimwe, ubu wanashatse
umugabo.
Amakuru yavugaga ko
aho uyu mugore [icyo gihe wari umukobwa], King James yajyaga yinyabyaga akajya
kumusurayo.
Abantu bavugaga ko
bakunda kubona King James mu kagoroba i Nyakabanda aho Ishimwe yabaga ariko
King James ubusanzwe witwa Ruhumuriza James akabihakana avuga ko nta kibyihishe
inyuma.
King James yigeze kumvikana kuri Isango Star avuga ko yari kwishimira gukundana na Elcy Ishimwe ariko ko bitakunze. Mu 2017 Ishimwe yerekanye umusore bita Fahad bakundanaga nyuma baza no kurushinga.
King James yigeze kuvugwa no mu rukundo n'abahanzikazi barimo Butera Knowless ndetse bivugwa ko uyu muhanzi yabonye uyu mugore, acuditse na Clement ubwo bakoreraga muri KINA Music agahitamo kubaha rugari akavamo.
Hari kandi Princess Priscillah nawe yavuzwe mu rukundo n'uyu muhanzi. Icyo gihe mu 2013 King James yafashe indege ajya gukorera indirimbo ku mucanga wa Miami yifashishijemo uyu muhanzikazi wakunzwe mu Rwanda.
Kuva ubwo benshi batangiye kwibaza igihatse umubano wa King James na Priscillah yifashishije muri iyi ndirimbo yise 'Ndagutegereje'. Iby'urukundo rw'aba bombi byarangiriye muri iyi ndirimbo.
Elcy Ishimwe wavuzweho gukundana na King James byarangiye yishakiye undi mugabo
King James na Priscillah bavuzweho gukundana, ariko ibyabo ntawe uzi uko byarangiye">
King James yigeze kuvugwa mu nkuru z'urukundo na Butera Knowless
Phiona
Mbabazi na Mico
Mu ntangiriro za
Mata 2016, ni bwo hasakaye amakuru yavugaga ko Mico The Best na Mbabazi bari mu
kibatsi cy’urukundo, ndetse Mico akabihamirisha imbuga nkoranyambaga ze,
akerekana ko Mbabazi yamutwaye uruhu n’uruhande.
Mu 2018, Mbabazi
yavuze ko iby’urwo rukundo ari inkuru ubwabo bahimbye kugira ngo itangazamakuru
ribahange amaso, na cyane ko aba bombi bari bamaze igihe kinini ‘barazimye’ kuko
nta bikorwa by’umuziki bifatika bari bafite mu 2016 na 2017.
Mbabazi yigeze kuvuga ati “Ntabwo twigeze dukundana, wari umupangu twakoze, twari twagiye mu mahugurwa ahitwa i Gisakura ambwira ukuntu yakundaga indirimbo zanjye tuba inshuti gutyo.
Mu 2017 nta gikorwa na
kimwe nari mfite noneho arambwira ati ‘reka dusaze abantu’, nanjye ndamubwira
nti ‘reka dukore ibyo bintu’."
Inkuru ya Mico na Phiona ntizibagirana
Urukundo
rwa Shaddy Boo na Diamond
Mbabazi Shadia
wamenyekanye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu badasiba mu
itangazamakuru umunsi ku wundi.
Mu 2017 ni bwo
hatangiye kuvugwa ko yaba ari mu munyenga w’urukundo na Daimond Platnumz wo
muri Tanzania. Icyo gihe byaturutse ku butumire yari yahawe mu isabukuru y’uyu
muhanzi.
Shaddy Boo na
Diamond byavugwaga ko batangiye kubaka
umubano ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama
2015, mu birori bya East African Party. Yari yahageze mu minsi ya nyuma
y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.
Nyuma y’igitaramo,
uyu muhanzi wari wazanye na Zari bari bahararanye muri iyo minsi, hakwirakwiye
amafoto amugaragaza ari kumwe na Shaddy Boo ahagaragara nko mu rwambariro. Icyo
gihe haririmbye abandi bahanzi barimo Knowless, Jay Polly, King James na Urban
Boyz mu gihe yari ari mu karuhuko.
Mu 2017 Shaddy Boo
yanashyizwe mu majwi n’umunyamideli witwa Nalongo Sheila Don Zella wo muri
Uganda, wavuze ko uyu mugore wo mu Rwanda yajyaga abonana na Diamond ndetse
akaba yari umwe muri bakeba bakomeye ba Zari [watandukanye n’uyu], ibintu Diamond
atigeze yitaho amutumira mu birori by’isabukuru ye itaragaragayemo Zari
babyaranye.
Umubano wa Shaddy
Boo na Diamond wongeye kwibazwaho mu 2018
Icyo muri Nzeri
2018 Shaddy Boo yatumiwe na Diamond muri
Tanzania kuyobora amarushanwa uyu muhanzi yari yateguye yo kubyina indirimbo ye
‘Jibebe’, yagarutsweho nyuma yo kurya indimi abajijwe ikibazo mu Cyongereza
ariko abantu banakomeza kwibaza icyo Diamond akunda kumuca.
Uyu mugore mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo abona
abaturage bo muri Tanzania batandukaniyeho n’abo mu Rwanda, nuko Shaddy Boo ati “Abaturage
b’ino aha ni amajyambere kurusha abo mu gihugu cyacu."
Mu magambo ye
yavuze ko ‘Here Tanzania people are so development more than our country.’
Bamwe
bamutaramiyeho bavuga ko ‘Imana itaguha ubwiza n’ikibuno nk’ibye’ ngo ugire
n’ubuhanga mu kuvuga indimi. Hari n’abahise batangira kumunnyega bashushanya
ikiganiro cye ku mbuga nkoranyambaga nk’ukoresha utumenyetso tuzwi nka ‘emoji’
kubera ubumenyi buke mu ndimi.
Yaba Diamond
cyangwa Shaddy Boo bose mu bihe bitandukanye bumvikanye bavuga ko nta kindi
umubano wabo uhatse.Umubano wa Shaddy Boo na Diamond waketswe amababa. Mu 2019 ubwo Diamond yazaga mu Rwanda abajijwe ibyabo avuga ko afata uyu mugore nka mushiki we
VD
Frank na Dada Cross
Iyi ni imwe mu
nkuru zashyuhije imitwe ya benshi mu 2012 kugeza n'aho VD Frank bivuzwe ko
yasezeranye mu buryo bw’ibanga na Dada Cross icyo gihe wabaga muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Dada Cross ubwo
urukundo rwe na VD Frank rwari rushyushye mu itangazamakuru, yavugaga ko bamenyanye mu 2007 ubwo VD Frank yajyaga
gutaramira mu Buholandi maze bagahurirayo we yaje kuhatemberera.
Iby’uru rukundo ntawe uzi uko byarangiye gusa abari bazi neza aba bombi bavugaga ko byari ‘ugutwika!’.
VD Frank na Dada Cross bavuzwe mu nkuru z'urukundo karahava
Tete
Rocca yabeshye ko akundana na Sean Paul
Hambere aha Umulisa
Divine twamenye nka Tete Roca, yaciye igikuba abwira abantu ko kabuhariwe mu
njyana Dancehall na Reggae, Ryan Francis Henriques, Umunya-Jamaica twamenye nka
Sean Paul, yamwihebeye ndetse ko aba bombi bari mu rukundo.
Tete Roca yabajijwe
n’isinzi ry’abantu uburyo uyu muhanzi yarebye mu beza bose Isi ifite akanyurwa
n’umwari w’i Kigali.
We agasobanura ko
yakuze amukunda kugeza ubwo bahujwe na mubyara we wabaga muri Jamaica, wasabye
Sean Paul kubonana na Tete Roca mu rugendo rw’amateka uyu mugabo yakoreye i
Kigali mu 2009.
Iby’uru rukundo
byaje gutahurwa ko nta rwigeze rubaho.
Tete Roca yigeze kuvuga ko akundana na Sean Paul
Patient
Bizimana yararambiranye, itangazamakuru rimushyingira ubutitsa!
Kuva mu 2013
Patient Bizimana ni bwo yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo. Icyo gihe,
yakunze kuvugwa mu nkuru y’urukundo n’umuramyi mugenzi we Gaby Kamanzi.
Izi nkuru zatangiye
kuvugwa ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza
Imana muri Groove Awards.
Icyo gihe,
ababyitegereje neza bahamyaga ko Patient
Bizimana yishimiye cyane igihembo cya Gaby Kamanzi kurusha ibihembo bye bitatu yari
yegukanye. Patient Bizimana yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ari ibihuha.
Patient
Bizimana yongeye kuvugwa mu rukundo na Miss Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u
Rwanda mu 2015.
Urukundo rwe na
Doriane rwatangiye kuvugwa mu 2016 hari amakuru yigeze kujya hanze
yavugaga ko Patient Bizimana yari mu
rukundo na Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane. Ibi babivugaga biturutse ku buryo
aba bombi bakundaga gufotorwa bari kumwe mu bitaramo binyuranye bya Gospel.
Ibi byaje kuba
agahebuzo ndetse benshi batangira kuvuga ko nta kabuza ayo makuru ariyo ku
ya 1 Gashyantare 2016 ku munsi w’amavuko
wa Patient Bizimana, aho Miss Doriane yitabiriye ibyo birori by’isabukuru ya Patient
Bizimana byari byateguwe na Aline Gahongayire n’inshuti za hafi za Patient
Bizimana n’abo mu muryango.
Icyo gihe amafoto
ya Patient Bizimana ari kumwe na Miss Doriane yagize hanze maze akomeza
kwibazwaho karahava.
Muri Mata 2018,
Bizimana Patient yahawe inka na se umubyara, ahita amusaba gushinga urugo rwe
bitarenze uwo mwaka wa 2018.
Muri uwo mwaka ku
munsi w’abakundana Patient Bizimana na Deborah Uwamahoro Masasu usanzwe ari
umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church,
bahanye ubutumwa kuri Saint Valentin bakekwa amababa.
Ubwo butumwa
bwahishuraga ko bashobora kuba barashatse
gukundana bikazamo kidobya, maze izi nkuru itangazamakuru rizisamira mu kirere.
Patient yanditse asaba Deborah Masasu ko yamwiyungaho bagasangira ibyishimo by’umunsi w’abakundana ndetse amubwira ko ari wenyine bityo ko amata yaba abyaye amavuta.
Umukobwa yahise yandika abwira uyu muhanzi ko icyifuzo cye kitakubahirizwa kuko
amazi yarenze inkombe anamwibutsa ko yamwanze, ati Patient ntiwanyanze se, ubu ndi kumwe n'inshuti,...".
Aba bombi ubu
bamaze gushinga ingo.
Miss Doriane yavuzwe mu nkuru z'urukundo na Patient Bizimana
Deborah Masasu yavuzwe mu rukundo na Patient Bizimana
Ubu butumwa ni bwo bwatumye aba bombi bakekwaho gukundana
Patient Bizimana yakunze kuvugwa mu nkuru z'urukundo na Gaby Kamanzi
Christopher
mu nkundo n’ibizungerezi "
Christopher Muneza
wamamaye nka Christopher ni umwe mu bahanzi bakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo
n’abakobwa b’ibizungerezi.
Mu ntangiro za 2015
ni bwo Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, byatangiye guhwihwiswa ko afitanye
ubucuti bukomeye n’umuhanzi Christopher.
Icyo gihe inshuti zabo ni cyo zavugaga ko ziheraho
zibanuganugaho ko baba bakundana, gusa bo bakavuga ko ubumwe bwabo ntacyo
buhatse cyerekeza ku rukundo.
Guhera muri
Nyakanga 2021 nabwo abantu batangiye guca amarenga y’iby’urukundo rwa Christopher
n’umukobwa usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA,
Abera Martina.
Muri Gashyantare 2022, Christopher yumvikanye
mu itangazamakuru avuga ko adakundana n’uyu mukobwa cyane ko afite undi bamaze
imyaka irenga itandatu bakundana.
Colombe na Christopher bavuzwe mu rukundo Martina na Christopher baketsweho urukundo
Ernesto
na Miss Bagwire Joannah bakanyujijeho mu itangazamakuru
Erneste Ugeziwe
yamenyekanye nka “Ernesto " mu itangazamakuru mu Rwanda, akaba yarakoreye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.
Mu 2015 yavuzwe
cyane ubwo byahwihwiswaga ko ari mu rukundo na Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w'Umuco muri Miss Rwanda
2015 (Miss Heritage).
Uyu musore werekeje
muri Amerika ku itariki 19 Gashyantare 2016 iby’uru rukundo rwavugwaga hagati
ye n’uyu mugore warushinze mu 2021 na Murinzi Michel; byacogoye ubwo yari
akimara kugenda.
Ubu Bagwire ni
umubyeyi ndetse aheruka kwibaruka mu 2022, mu gihe Ernesto akiri ingaragu.Ernesto atarajya muri Amerika yavuzwe mu nkuru z'urukundo na Miss Joannah
Mu Ugushyingo 2021 Keza Joannah yararushinze
Danny
na None na Miss Mutoni Naringwa Fiona
Muri Nyakanga 2015,
Dany Nanone yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’Igisonga cya gatatu cya
Miss Rwanda 2015, Miss Mutoni Naringwa Fiona.
Aya makuru
yatangiye kunugwanugwa nyuma y’ifoto n'amagambo uyu muraperi yashyize kuri
instagram ye ari kumwe n’uyu Nyampinga nawe wari utewe ishema no kwambara
umupira wanditseho ‘Imbere n’inyuma’ nk'indirimbo yari igezweho y'uyu muraperi.
Mu kiganiro Dany
Nanone yagiranye na InyaRwanda nyuma yo
gushyira hanze iyi foto, yavugaga ko nta
kidasanzwe ku mibanire yabo.
Iby’uru rukundo
rwavuzwe hagati y’aba bombi ntawe uzi uko byarangiye. Ubu Fiona yashakanye
n’umunyarwenya Nkusi Arthur.Dany Nanone yavuzwe mu rukundo na Fiona
Olili
yakangarangije abantu!
Olivier Habimana
wamenyekanye nka Olili, mu 2011 yahimbye inkuru yakuye bamwe umutima, ubwo
yavugaga ko umukobwa bakundanaga yiyahuye kubera ko uyu muhanzi yamwanze.
Olili
washakishirizaga ‘hit’ kubura hasi no hejuru, yahimbye konti kuri Facebook
yacaga ibintu muri ibyo bihe, aragenda akurebera ifoto y’ikizungerezi cyo muri
Ethiopia arakizana n’i Kigali acyita Mika Kaneza, acyandikira kuri konti yari
yagihimbiye ko ‘cyiyahuye kubera ko cyakunze uyu Olili ariko ntahibe agaciro.’
Mu minsi ya mbere
abantu baratangaye bakibaza uwo musore watumye umukobwa usa na bicye arambirwa
ubuzima kuko yamwanze, bituma Olili avugwa koko nk’uko yabitekerezaga, ariko
byabaye iby’akanya gato kuko amayeri ye yose yaje kumenyekana, iby’uyu musore
birangira macuri.
Nyuma yabwo
yakomeje gukanyakanya mu muziki ariko bikanga bikaba iby’ubusa, birangiye
yiyemeje kuwureka burundu mu 2014 akajya gukora ibindi ashoboye.Umukobwa wavuzweho kwiyahura kubera Olili
Davis
D na Aisha bakoze agatendo
Icyishaka David
tuzi nka Davis D ni umwe mu bahanzi bakunze
guhora mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye ziganjemo izerekeye urukundo.
Mu 2020 ubwo Davis
D yiteguraga gushyira hanze indirimbo ‘Bon’ yabanje guca igikuba mu majwi
yumvikanye ashwana n’umukobwa witwa Aisha bakundanaga.
Nyuma amakuru yaje kuvugwa ko ibi byose byari mu rwego rwo gutuma
izina Davis D rigaruka mu binyamakuru, ubundi indirimbo ikabona ikajya hanze
ibintu byabanje gucika.Davis D yashyuhije abantu imitwe biturutse ku mukobwa bakundanaga bateranye amagambo
Ubukwe
bwa Lil G bwabaye nk’amahembe y’imbwa
Mu 2020 Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yavuze ko yumva
amaze gukura ku buryo akeneye kubaka umuryango, asaba abantu guhanagura amakoti
kuko mu minsi micye iby’icyaka byari bigiye gusubirwamo, anerekana umwari
ushinguye witwa Sylvie yavugaga ko yibera
i Lyon mu Bufaransa biteguraga kwambikana impeta.
Ubu bukwe
bwagarukiye ku muryango kuko Lil G yari yamaze kuvuga ko itariki ya 16 Mutarama
2021 itari bumusige mu busiribateri, ariko avuga ko andi makuru azagenda
amenyekana nyuma.
Hadaciye kabiri,
Lil G yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko iby’ubukwe bwe byasubiwemo kuko
hari ibyo atumvikanyeho n’umukunzi we.
Lil G yakunze kuvugwa mu nkuru zidasanzwe
nk’aho mu 2012, ubwo yari akiri ingimbi y’imyaka 18 gusa, yavuze ko kuva yaca
akenge yari amaze gukundana n’abakobwa 90 kugera ubwo, ntahirwe kuko ntawe
bamaranaga kabiri.Lil G yateguje ubukwe buba nka ya mahembe y'imbwa
Kate
Bashabe na Sadio Mané, baketsweho n’itangazamakuru gukundana umuriro uraka!
Uyu munyamideli
akaba n’umushabitsi ubusanzwe witwa Bashabe Catherine wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bakobwa bakundwa na benshi kubera ikimero cye.
Uyu mukobwa w’imyaka
31, kuva muri Gicurasi 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa ko rutahizamu w’ikipe ya
Bayern Munich Umunya-Sénégal, Sadio Mané, afitanye umubano wihariye nawe.
Ahanini byatangijwe
n’itangazamakuru ryo muri Sénégal.
Bimwe mu
binyamakuru birimo Feeling Dakar, ikinyamakuru cyo muri Sénégal kiri mu
byashyuhije izi nkuru. Icyo gihe mu 2019 cyatangaje ko Sadio Mane yasimbuje
Kate Bashabe umunya Tuniziyakazi Melissa Reddy.
Aya makuru
yamaganiwe kure na Kate Bashabe, avuga ko atari byo.
Sadio Mané nawe yigeze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yamagana iby’aya makuru yo gukundana na Kate Bashabe n’ubwo abakunzi be bo babyifuzaga.
Ingendo za hato na hato mu Mujyi wa Liverpool aho Sadio Mane yakinaga zatumye bamwe batangira gukeka ko Kate Bashabe akundana n'uyu mukinnyi
Sadio Mane yigeze gusangiza abamukurikira indirimbo ya Meddy, byongera umunyu mu nkuru ze z'urukundo na Kate BashabeSadio Mane yavuzwe mu rukundo na Kate Bashabe