Mu
itangazo ryashyizwe hanze na Afro Hub Night ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga
2025, ryasohotse nyuma y’uko igitaramo kitabaye, ryavuze ko aba bahanzi
batigeze baririmba nk’uko byari byitezwe, kandi ko bitabiriye ibirori ariko
banga gutaramira abitabiriye.
Iri
tangazo rigaragaza ko kutitabira kwa The Ben, Kevin Kade na Element Eleeeh
“kwari kugayitse, kutari mu murongo w’ubunyamwuga no kutita ku bafana,” ndetse
bavuga ko “byarenze ubushobozi bwabo nk’abategura” kuko ibyo aba bahanzi bakoze
bitari byumvikanyweho.
Gusa,
icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza ko hari byinshi byihishe inyuma
y’iki gikorwa cyabaye mu buryo butumvikanyemo neza hagati y’impande zombi.
Hobe Night ntiyari
muri gahunda ya Rwanda Convention USA
Umwe
mu bagize ikipe ya The Ben, yabwiye InyaRwanda ko Hobe Night itari igice cya
gahunda ya Rwanda Convention USA 2025.
Yongeyeho
ko n’ubwo aba bahanzi bageze muri Dallas, nta masezerano y’ubwumvikane cyangwa
ubwishyu bari bagiranye n’aba bagize Afro Hub.
Kevin Kade na Element
bakuwe mu myitozo yo kwitegura Rwanda Convention
Ku
ruhande rwa Kevin Kade, umwe mu bamufasha yatangarije InyaRwanda ko ku mugoroba
wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025 yari kumwe na bagenzi be bari muri
(practice) bitegura kuririmba muri Rwanda Convention USA, ku buryo atari no
muri gahunda yo gutaramira muri Hobe Night.
Yagize
ati “Ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga, Kevin Kade yari mu myitozo y’abahanzi
bagomba kuririmba muri Convention. Ni bwo abategura Hobe Nights bamwegereye
bamusaba kuza kuririmba, kandi atari yiteguye na gato, ndetse atari no mu
myambaro yabugenewe.”
Yongeyeho
ko byari kugorana gufata umuhanzi utateguwe neza, ukamushyira imbere y’abafana
mu gitaramo gisa nk’aho cyaje gitunguranye ku ruhande rwe.
Gusa
n’ubwo bimeze gutya, umwe mu bategura Hobe Nights yabwiye InyaRwanda, ko aba
bahanzi bombi bari bazi ko bazaririmba, ndetse ko bari bategujwe, ahubwo ko
batunguwe ku munota wa nyuma no kuba banze kuririmba.
Nubwo
The Ben na Element bari bagaragaye mu bikorwa byo kwitegura Rwanda Convention,
na bo bagaragaje ko batigeze bahabwa gahunda isobanutse cyangwa se amasezerano
na Afro Hub.
Umwe
mu bamenyereye gukorana na The Ben yagize ati: “Nta bushake buke bwari
bubirimo. Ni ikibazo cy’itumanaho n’ubunyamwuga. Umuhanzi arubaha gahunda
yahawe, kandi ntapfa gufata icyemezo cyo kuririmba aho atahawe ibisobanuro,
amasezerano cyangwa imyiteguro ihamye.”
Igitaramo
cya Hobe Nights cyari cyitezwe nk’igikorwa cy’ubusabane cyongera ubumwe muri
Diaspora, cyasabye impande zombi kugira imikoranire ishingiye ku masezerano
n’ubwumvikane bwemewe.
Kugaragara
kwa The Ben, Element na Kevin Kade ku byapa by’igitaramo kitari mu nshingano
zabo cyateje urujijo. Ibi bigaragaza ko icyizere cy’abafana gikwiye kurindwa
binyuze mu gutegura ibitaramo neza, no gukorana n’abahanzi mu mucyo.
The
Ben ntiyagaragaye mu gikorwa cya Hobe Nights cyari guherekeza umunsi wa mbere
wa Rwanda Convention USA
Kevin
Kade yanze kuririmba kubera ko atari yameyeshejwe gahunda ya Hobe Nights,
ndetse no kuba atari yishyuwe
Element yagaragaje ko bageze muri Amerika, batungurwa no gusanga ‘Hobe Nights’ itari muri gahunda ya Rwanda Convention USA
Itangazo
rya Afro Hub rishinja abahanzi The Ben, Element na Kevin Kade ubunyamwuga bucye