Iyi ndirimbo nshya igaragaza ishimwe rikomeye ku rukundo rwa Yesu Kristo rukiza, ikaba ikurikiye indi ndirimbo yabo ya vuba mu Kiswahili yitwa “Umenifunika”, yagarukaga ku gushimira Imana ku bw’uburinzi bwayo.
Indirimbo “Ndashima Yesu,” bisobanura mu buryo bwagutse bwo gushimira Yesu Kristo wacunguje abatuye Isi amaraso ye y'igiciro cyinshi. Imara iminota umunani n’amasegonda 30, kandi igatanga ubutumwa bukomeye bw’agakiza.
Amagambo ayigize agaragaza uko umuntu yavuye mu buzima bw’umwijima, akagarurwa n’urukundo rwa Yesu. Aba baririmbyi baragira bati: "Nari kure cyane nk’intama yazimiye, mu mwijima, ndemerewe, Umwami Yesu ampamagaza ineza ye, amaraso ye niyo yanyuhagije.
Ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu. Intimba zanjye zose yazishyizeho, yashenjaguriwe ibyaha byanjye, yikoreye igihano ngo mbone amahoro, mu mibyimba ye, niho nakiriye".
Iyi ndirimbo kandi igaragaza icyizere n’inyota abakristo bafite yo kuzabona Umukiza wabo ku munsi azagarukaho, aho bavuga ko bazapfukama imbere bakamuramya iteka ryose.
“Ndashima Yesu” ije yiyongera ku zindi ndirimbo za Ichthus Gloria Choir zirimo “Umenifunika,” “I Am,” “Jesus Is the One,” “Tuakupa Vyote” na “EL-ROI” bakoranye na Chryso Ndasingwa.
Ichthus Gloria Choir iririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswahili, bikayifasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe kirenga imyaka 25 imaze ikora umurimo w’Imana, Ichthus Gloria Choir yakoreye mu mashuri yisumbuye, muri za kaminuza ndetse no mu materaniro atandukanye, ikora ku mitima ya benshi binyuze mu majwi yayo yihariye.
Iyi korali yashinzwe nyuma yo guhuza amatsinda abiri arimo Ichthus Choir (y’abavuga Igifaransa) yashinzwe mu 1989, na Gloria Worship Team yatangiye mu 2006, aho ihuriro ryayo ryabaye intangiriro nshya yo gukomeza umurimo wo kuramya, guhimbaza no kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.





Ichthus Gloria Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Ndashima Yesu” ivuga ku gakiza ka Kristo
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDASHIMA YESU" YA ICHTHUS GLORY CHOIR
