Iki kigereranyo gikorwa
n’Ikigo cy’Ubukungu n’Amahoro (Institute
for Economics & Peace – IEP), gishingira ku bipimo birimo umutekano
w’abaturage, imiterere y’amakimbirane yo mu gihugu no hanze yacyo, ndetse
n’urwego rwa gisirikare. Byasuzumiwe mu bihugu n’uduce 163 byigenga ku isi.
Uretse kuba ku isonga mu
mahoro, Iceland iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’Ibihugu byishimye cyane ku isi (World Happiness Report 2025),
ndetse ikaba imaze kwamamara nka hamwe mu hantu hifuzwa cyane
n’abakunda gusura ibihugu byo mu Majyaruguru y’Isi. Iki gihugu cyo mu
Majyaruguru y’u Burayi kizwi ku butaka bwiza, amasoko ashyushye ndetse n’ahantu nyaburanga hihariye.
Nyuma ya Iceland, ibihugu
bine bikurikira ku rutonde rw’uyu mwaka ni: Ireland, New Zealand, Austria na Switzerland. Raporo ya GPI
igaragaza ko ishingiro ry’amahoro y’ukuri ari “Positive Peace” – bivuze imyumvire, inzego n’imiterere bigira
uruhare mu kubaka no gusigasira amahoro arambye. Ibi bigira ingaruka nziza ku
bukungu, imibereho myiza y’abaturage, ndetse bikarinda sosiyete gucogora mu
bihe by’amage.
Ariko nanone, raporo
igaragaza ko kuva GPI yatangizwa mu 2008, amahoro ku isi yagabanutseho 5.4%, mu gihe ikinyuranyo hagati
y’ibihugu bitekanye cyane n’ibidatekanye cyiyongereyeho 11.7%. Mu 2023 hagaragaye amakimbirane ashingiye ku bihugu 59, ari yo mibare myinshi yabayeho
kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.
Uko ibindi bihugu bihagaze
Raporo ya 2025 yerekana ko Uburusiya
ari bwo bwabaye ku mwanya wa nyuma nk’igihugu kitagira amahoro, bukurikirwa na Ukraine. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
zaje ku mwanya wa 128, munsi ya
Honduras, Bangladesh na Uganda, bitewe ahanini n’urwego rwayo rwo hejuru rwa
gisirikare. Mu Burayi bwo hagati n’uburengerazuba, Ubufaransa ni bwo bufite urwego rwa gisirikare ruri hejuru kurusha
ibindi bihugu.
Muri Amerika
y’Amajyaruguru n’iyo Hagati, Canada
na Costa Rica ni byo bihugu
byagaragaye nk’ibifite abaturage bakunda amahoro cyane. Muri Afurika yo munsi
y’ubutayu bwa Sahara, Mauritius,
Botswana na Namibia ni byo byashimwe nk’ibihugu bitekanye cyane, bikaba
binakunzwe mu bukerarugendo bw’abashaka ibihe by’ubukwe, gusura inyamaswa no
gutembera.