Mu butumwa Germnaine yanyujije ku rukuta rwa Instagram rw'iri tsinda ahuriyemo n'umuvandimwe Alicia ryitegura kwizihiza bwa mbere Miliyoni imwe y'abarebye indirimbo yabo "Uriyo", yavuze ko ari mu gihembwe cya nyuma cy’amashuri yisumbuye kandi ko nyuma yo kurangiza azabona umwanya uhagije wo gukomeza umurimo wo kuririmbira Imana.
Uyu mukobwa w'umuhanga cyane mu bijyanye n'indimi, yasabye abakunzi babo gukomeza kumushyigikira mu masengesho kugira ngo azitware neza mu bizamini bye bya nyuma. Ati: “Shalom! Ndifuza ko mwansengera, iki ni cyo gihembwe cya nyuma nkasoza amashuri yisumbuye nkaza nkakora Umurimo w’Uwantumye.”
Mukuru we baririmbana, Ufitimana Alicia, we ari kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, aho ageze mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubuganga. Kuri ubu ari kwimenyereza umwuga mu bitaro bya Rwamagana.
Aba bakobwa bombi bavuga ko bahisemo kuririmbira Imana kuko bibaha amahoro, ibyishimo ndetse no kwegera Imana kurushaho. Mu minsi ishize Alicia yashimangiye ibi mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Muri ubwo butumwa bwari buherekejwe n'amafoto amugaragaza afite gitari, yaragize ati: “Ntabwo ibyishimo biza nk’impanuka cyangwa amahirwe, ahubwo amahitamo ukora ni yo abikugezaho.”
Alicia and Germaine baherutse gukora amateka yo gutaramira bwa mbere muri BK Arena mu gitaramo cya Easter Jubilee cyateguwe na Ben and Chance kuri Pasika tariki ya 5 Mata 2026. Baririmbye indirimbo eshatu: Ndashima Umusaraba, Uriyo ndetse na Ibendera, bishimirwa cyane n’abari bitabiriye icyo gitaramo.
Mu bahanzi bafatanyije nabo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa Live, harimo Aline Gahongayire [Dr. Alga], David Kega ndetse na Dorcas ubarizwa mu itsinda rya Vestine and Dorcas. Ben na Chance bashimiwe na benshi ku bwo gutumira abanyempano bakiri bato kandi batanga icyizere, Alicia na Germaine.
Ubwo bari barimo kuririmba muri BK Arena, hamanutse ubuhanuzi!
Ubwo aba bakobwa bavukana bari ku ruhimbi barimo kuririmba bifatanya n'abakristo kwizihiza Izuka rya Yesu Kristo, bari bambaye inkweto zishinguye, bituma Germaine atisanzura neza, akuramo inkweto ze kugira ngo atambire Imana yirekuye.
Mu gihe ibi bihe byo kuramya byari bikomeje, umwe mu bahanuzi wari witabiriye iki gitaramo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko yahawe ubutumwa n'Imana, bugenewe Alicia na Germaine. Nyuma y'iki gitaramo, yatanze ubwo buhamya bukora ku mitima ya benshi, agaragaza uko yumvise ayobowe n’Umwuka w’Imana mu buryo budasanzwe.Yagize ati: “Igihe Germaine yari ari kuririmba yakuyemo inkweto, njye nari ndi gusenga. Twari twazanye na mushiki wanjye, mushiki wanjye afata videwo ye [ya Germaine] njye ntabizi ndi gusenga. Umwuka Wera arambwira ngo ‘itegereze iyo Arena yose, Imana ihaye umugisha ibirenge byanyu, muzakandagira kuri stage nyinshi nka ziriya ku bw’ubuntu bw’Imana.’”
Uyu muhanuzi yakomeje asobanura ko nyuma yo gusenga, mugenzi we yamweretse amashusho yafashe ba Alicia na Germaine barimo kuririmba, nuko abonamo Germaine ari kuzenguruka ku rubyiniro nta nkweto yambaye, ibintu yahise ahuza n’ubutumwa yari amaze kwakira mu buryo bw’umwuka.
Yakomeje asobanura ati: “Nasoje gusenga, sister anyeretse videwo mbona koko Germaine yambaye ibirenge ari kuzenguruka stage, mpita mbihuza n’ibyo Umwuka Wera yambwiye”.
Alicia na Germaine, bagaragaje ko kuririmbira muri BK Arena ari intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rw'umuziki, cyane ko ari igitaramo cya mbere bari bakoreye imbere y’imbaga nini kuriya. Baririmbye indirimbo zifasha abantu kwizihiza Pasika, bakaba baravuze ko byari inzozi zabaye impamo.
Igitaramo “Easter Jubilee” cyari cyuzuyemo amarangamutima akomeye, aho uretse kuramya no guhimbaza Imana, cyabaye n’umwanya wo guhindura ubuzima bwa benshi, nk’uko byanagarutsweho n’abandi bahanzi. Alicia na Germaine bati: “Byari birenze gutarama, Imana yigaragaje, kandi imitima myinshi yabohotse.”
Alicia na Germaine ni abavandimwe bakomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Batuye mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, bakaba basengera muri ADEPR Ruhangiro.Germaine yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri École de Lettres de Gatovu riherereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo, aho ari mu mwaka wa gatandatu. Ni mu gihe mukuru we Alicia yiga muri UR Huye mu ishami ry'ubuganga.
Iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo zirimo Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure, Uriyo, Ndahiriwe ndetse na Ibendera. Alicia na Germaine bakomeje kwigaragaza nk’abaramyi bafite impano idasanzwe ndetse umuhamagaro ukomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Kuba Germaine agiye gusoza amashuri yisumbuye aho yigaga aba mu kigo, bizongera imbaraga kuri iri tsinda kuko azaba afite umwanya uhagije nk'uko nawe yabikomojeho akavuga ko kizaba ari igihe cye cyo gukorera Imana yamugabiye ingabire yo kuririmba.

Germaine Ufutimana aritegura gusoza amashuri risumbuye

"Ntabwo ibyishimo biza nk’impanuka cyangwa amahirwe, ahubwo amahitamo ukora ni yo abikugezaho.” Alicia

Alicia yagaragaje ko umuziki bakora ubaha amahoro ndetse n'umunezero

Alicia na Germaine bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Alicia na Germaine bakunzwe mu ndirimbo zirimo: Rugaba, Uriyo, Ibendera n'izindi

Alicia na Germaine mu gitaramo "Easter Jubilee" cyabereye muri BK Arena

Germaine yasabye abakunzi b'umuziki wa Gospel kumusengera akazitwara neza mu bizamini bya Leta
REBA INDIRIMBO "URIYO" YA ALICIA NA GERMAINE IRI HAFI KUZUZA MILIYONI IMWE Y'ABAYIREBYE
REBA UKO ALICIA NA GERMAINE BARIRIMBYE MURI EASTER JUBILEE 2026
