Ibyo yampanuriye byose byarasohoye - Bwa mbere Israel Mbonyi yavuze ku byo yahanuriwe na Prophet Sibomana Samuel

Iyobokamana - 31/12/2025 10:54 AM
Share:
Ibyo yampanuriye byose byarasohoye - Bwa mbere Israel Mbonyi yavuze ku byo yahanuriwe na Prophet Sibomana Samuel

Umuramyi mpuzamahanga Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Nina Siri", yavuze ku buhanuzi yahanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel, ahamya ko ibyo yamuhanuriye byose byasohoye.

Ni ubuhanuzi Israel Mbonyi yahanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel ubwo bari mu Buhinde ku ishuri. Mbonyi yavuze ko ubwo buhanuzi bwamuhaye icyerekezo ku murimo w’Imana yagombaga gukora n’uburyo impano ye yari kuzaba ngari. Yavuze ko ubuhanuzi yahanuriwe n'uyu mukozi w'Imana bwasohoye bwose. Ati: "Samuel niba ari kunyumva Imana imuhe umugisha".

Israel Mbonyi ni bwo bwa mbere avuze ku buhanuzi yahanuriwe mu Buhinde, gusa aya makuru yari asanzwe azwi n'abarimo abanyeshuri bize mu Buhinde ndetse na Prophet Bishop Samuel Sibomana yigeze kubibwira inyaRwanda. Mbonyi yagize ati: "Turi mu Buhinde, yajyaga aduhanurira, Imana imukoreramo mu by'ukuri. Ariko mu bantu bose yahanuriye, njyewe ibyanjye byarasohoye."   

Uyu muramyi umaze kuzuza BK Arena inshuro enye zikurikiranya mu bitaramo kuri Noheli byitwa "Icyambu", yavuze ko umukozi w'Imana Sibomana Samuel yamuhariye ko ibyo yize mu Buhinde, "Pharmacy", atari byo azakora mu buzima busanzwe. Yanamuhanuriye kuzakorera Imana ku Isi hose akaririmbira Imana mu Cyongereza no mu Giswahili. 

Yaramubwiye ati: “Uko waje hano mu Buhinde umeze, si ko uzataha umeze, kandi ibyo wize ntuzabikoresha. Ugiye gukorera Imana. Wowe waje hano ngo Imana igutoze, kuko uzakorera Imana. Ibyo uzakora byose bizaba bishingiye ku murimo w’Imana. Uzayikorera mu ndimi nyinshi zirimo Igiswayile n’Icyongereza.”

Israel Mbonyi yavuze ko kubera ukwizera kwe guke atahise abyizera, ko yatangiye kuririmba mu Kinyarwanda gusa, ariko nyuma Imana ikamwereka ko azakora mu ndimi nyinshi, bigatuma atangira kuririmba Igiswayile n’Icyongereza. Ibi byose yabitangaje mu kiganiro cyatambutse ku IGIHE Sports cyakozwe n'abarimo Rugaju Reagan na Faustinho Simbigarukaho.

Indirimbo ye "Nina Siri" yakoze mu Giswahili niyo yarebwe kurusha izindi ze zose [Miliyoni 87] ndetse ni nayo ya mbere ya Gospel mu Rwanda yarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube. Ubu afite icyizere ko ibindi Imana yamubwiye bizasohora.

Prophet Bishop Sibomana Samuel avuga ko mu myaka irenga 11 ishize yabwiwe n'Imana ko Israel Mbonyi azaba umuhanzi ukomeye ku Isi. Umutima we uranyuzwe cyane kuko ibyo Imana yamubwiye byatangiye gusohora, ubu Israel Mbonyi ari gutigisa East Africa binyuze mu ndirimbo ziryohera kandi zikomora imitima ya benshi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Prophet Sibomama Samuel yaduhishuriye amateka ye na Israel Mbonyi afata nk'umuvandimwe we. Ati: "Amateka yanjye na Mbonyi atangirira mu gihugu cy'u Buhinde aho twahuriye tugiye kwiga kaminuza, ndi imbere kuri stage, Imana imbwira ko Israel Mbonyi azakomera akaba umuhanzi w'igihangange ku isi".

Akomeza agira ati "Naramuhagurukije mu materaniro mbimubwirira mu ruhame abize mu Buhinde bose barabyibuka nk'ibyabaye ejo. Ibyo namuhanuriye byose yambwiye ko yabyiboneye n'amaso ye". Yanavuze ko ubwo Mbonyi yajyaga kumusezera mu Buhinde bakamarana iminsi itatu mu masengesho, Imana yamuhaye andi masezerano menshi.

Prophet Bishop Sibomana yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w'Imana none ndetse n'ejo hazaza "kuko ashyigikiwe n'Imana, hari ibindi byinshi biri imbere muzabona Imana izamukoresha kubera ko dusenga Imana ivuga kandi ikanasohoza".

Prophet Bishop Sibomana Samuel na Israel Mbonyi bafitanye umubano ukomeye kandi umaze igihe, ukaba wawugereranya n'uwa Dawidi na Yonatani bo muri Bibiliya. Aba bombi bariganye mu Buhinde ndetse Prophet Bishop Sibomana Samuel yabereye Israel Mbonyi umubyeyi mu buryo bw'umwuka muri icyo gihe bari ku ntebe y'ishuri.

Ubushuti bwabo bwarakomeje kugeza n'uyu munsi. Mu ntangiriro za 2024, Israel Mbonyi yagiye mu Buhinde gusezera Bishop Prophet Sibomana n'umuryango we mbere y'uko bajya gutura muri Amerika. Kuba uyu muramyi yarahise ajya mu Buhinde nta kuruhuka dore ko hari hashize iminsi mbarwa akoze igitaramo kuri Noheli muri BK Arena, byaragaragaje umubano ukomeye bafitanye.

Prophet Bishop Sibonana Samuel wahanuriye Israel Mbonyi bikaba impamo ni muntu ki?

Prophet Bishop Samuel Sibomana avuka mu muryango w’abana 9, akaba umwana wa kabiri. Yize  mu gihugu cy'u Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Nyuma yaho yaje gukomeza amashuri muri Master's mu bijyanye na 'Population study' (Demographic).

Impano y'ubuhanuzi yayihawe mu 2000 akiri muto cyane dore yayihawe afite imyaka 16. Yavuze ko mbere yo kuvuka kwe, byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ‘Prophet’. Ati: "Mu muryango w’iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w'umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga".

"Nkiri muto nari mfite isezerano y'uko nzaba umuhanuzi nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z'Umwuka Wera ntangira kuvuga indimi nshya ubwo ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’igihe kirekire, ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu  nka India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z'isi".

Prophet Bishop Sibomana yongeye gutumira Israel Mbonyi muri Uganda

Mu kwezi kwa 8 muri 2026, Israel Mbonyi azataramira i Mbarara muri Uganda mu giterane cyateguwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro inyubako z'insengero zirenga eshanu zubatswe na Shekinah Glory Church yashinzwe ndetse iyoborwa n'uyu muhanuzi.

Iki giterane gitegerejwe cyane n'abakristo benshi bo muri Uganda by'umwihariko abakunzi b'indirimbo za Israel Mbonyi basanzwe bakunda cyane indirimbo ze dore ko atari ubwa mbere bazaba bataramanye nawe. Umushumba Mukuru wa Shekinah Glory Church ku Isi, Prophet Bishop Sibomana Samuel, yabwiye inyaRwanda ko muri iki giterane bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi.

Si ubwa mbere Israel Mbonyi azaba ataramiye muri iri Torero ry'i Mbarara kuko yabanye naryo mu myaka 9 ishize ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro mu giterane cyabaye tariki ya 19-22 Gashyantare 2016.

Icyo gihe Mbonyi yahembuye benshi. Prophet Bishop Sibomana ati "Ni byo Israel Mbonyi namutumiye mu giterane muri Uganda, ndabyibuka ko twabonye Imana, abakristo baturutse mu bice bitandukanye by'Ubugande i Kampala n'ahandi henshi twahimbaje Imana. Muri make cyari igiterane cyatanze ibyishimo ku bakristo benshi batuye muri Uganda".

Yasangije abamukurira ifoto ya kera ari kumwe na Israel Mbonyi, anahishura ko yagitumiyemo Mbonyi waherukaga muri Shekinah Glory Church kera ubwo Prophet Samuel yatangizagayo iri Torero. Ati: "Vuba tugomba guhurira muri Shekinah, umurimo waragutse uhaheruka kera".

Uyu mukozi w'Imana yongeyeho ko impamvu yatumiye Mbonyi ni uko ari inshuti ye y'ibihe byose, ndetse akaba azirikana uburyo yamushyigikiye cyane ubwo yatangizaga Shekinah Glory Church. Ati: "Inshuti y'ibihe byose, ndazirikana itafari ryawe dufungura bwa mbere ku mugaragaro Shekinah, warahabaye uraririmba umuriro uraka".

Israel Mbonyi yahamije ko ibyo yahanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel byasohoye

Prophet Sibomana Samuel ni we wahanuriye Israel Mbonyi ko azaba umuhanzi ukomeye ku Isi




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...