Kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium ni bwo hakinwa umukino ufungura shampiyona aho Gorilla FC icakirana na AS Muhanga.
Kku wa Gatandatu saa Cyenda imikino izakomeza aho Etincelles FC izakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, Mukura VS yakire Musanze FC, Police FC yakire Rutsiro FC naho saa Kumi n'ebyiri n’iminota 30 Kiyovu Sports yakire Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium.
Ku Cyumweru saa Cyenda AS Kigali izakira Amagaju FC ndetse byari biteganyijwe ko APR FC izakira Marine FC ariko umukino ntabwo uzaba bitewe n’uko APR FC iri muri CECAFA Kagame Cup.
Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara iyi shampiyona hiyongereyeho Police FC
Buri gihe mbere y’uko shampiyona itangira amakipe aba ahabwa amahirwe yo kuyegukana aba ari APR FC na Rayon Sports kandi koko bikanarangira imwe muri zo ariyo igitwaye.
Kuri ubu ariko hiyongereyeho Police FC bijyanye n’uko yiyubatse ndetse n’ibimenyetso yerekanye mu kwitegura uyu mwaka mushya w’imikino. Iyi kipe ifite umutoza Ben Moussa wegukanyeho igikombe cya shampiyona ari muri APR FC ndetse anavuga ko ari zo ntego n’ubundi afite.
Usibye ibi kandi Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga mu kiganiro n’itangamakuru aheruka kuvuga ko intego ari igikombe. Yavuze ko mu myaka yose hari ukuntu batsindaga amakipe akomeye, bagera ku yoroshye bagatsindwa ariko ko uyu mwaka w’imikino bazahozaho.
Ati: ”Imyaka yose ishize Police FC yagiraga ikipe nziza ariko mu mikinire ikagira aho bihinduka. Icyo nakwizeza ni uko uyu mwaka izahatana kandi izahozaho. Mwese mwagiye mubona Police FC itsinda APR FC ariko yagera imbere ya Espoir FC igatakaza, ubu tuzanye guhozaho no guhatana.
Ibi tubishingira ku kuba twarazanye umutoza mwiza [Ben Moussa] mu mezi abiri amaze imihindukire mu bakinnyi n’imikorere narabibonye kandi nibyo turi guhindura”.
Abatoza 16 bagiye gutangira shampiyona muri yo 10 ni bashya
Amakipe yose uko ari 16 agiye gutangirana abatoza 16 aho muri 10 yose afite abatoza bashya. AS Muhanga ifite Gatera Moussa, Gicumbi ikagira Bisengimana Justin, Police FC ifite Ben Moussa, Rutsiro FC ifite Bizumuremyi Radjab, Etincelles FC ikagira Romami Marcel, Rayon Sports ikagira Afhamia Lotfi, APR FC ikagira Abderrahim Taleb, Kiyovu Sports ikagira Haringingo Francis, Mukura VS ikagira Nshimiyimana Canisius naho Musanze FC ikagira Ruremesha Emmanuel.
Amakipe afite abatoza bakuru yari asanganywe ni Gasogi United ifite Dusange Sasha, Marine FC ifite Yves Rwasamanzi, Gorilla FC ifite Alain Kirasa, Amagaju FC ifite Niyongabo Amaris, AS Kigali ifite Mbarushimana Shaban na Bugesera FC ifite Banamwana Camarade.
Abakinnyi bashya basinyiye amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, Drissa Kouyaté, , Ntarindwa Aimable, Harerimana Abdulaziz , Emery Bayisenge, Pavelh Ndzira na Asman Ndikumana.
APR FC yasinyishije Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe, Iradukunda Pacifique, Nduwayo Alex, William Togui, na Memel Dao na Ronald Ssekiganda.
Police FC yo yasinyishije Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga na Kwitonda Alain Bacca, bavuye muri APR FC. Yaguze kandi Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC, Gakwaya Leonard wa Bugesera FC na Iradukunda Moria wavuye muri Mukura, izamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce ndetse igarura myugariro Rurangwa Mossi.
Icyo imibare ivuga
Mu mwaka ushize w’imikino umukinnyi wari watsinze igitego gifungura shampiyona yari Harerimana Abdulaziz wari muri Gasogi United ariko kuri ubu akaba ari muri Rayon Sports. Icyo gihe yagitsinze ku munota wa 33 agitsinze Mukura VS ku mukino wafunguraga shampiyona n’ubundi.
Kuri ubu hategerejwe kureba ufungura amazamu bwa mbere muri iyi shampiyona. Gorilla FC na AS Muhanga ni ku nshuro ya kane bagiye guhura mu mateka. Muri izo nshuro Gorilla FC yatsinzemo eshatu naho banganya imwe.
Ubwo AS Muhanga iheruka mu cyiciro cya mbere muri 2021 mu mukino wayo ubanza yanganyije na Etincelles FC 1-1. Ni mu gihe kuva Gorilla FC yo yazamuka, mu mikino 5 yo ku munsi wa mbere wa shampiyona imaze gukina yatsinzemo itatu, inganya umwe naho itsindwa umwe.
Kiyovu Sports na Rayon Sports ziracakirana kuri uyu wa Gatandatu. Ni ku nshuro ya 61 aya makipe agiye guhura muri Shampiyona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyi mikino Rayon Sports yatsinzemo 32, Kiyovu Sports itsinda imikino 11, zinganya 18.
Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona tariki ya 22 Nzeri 2012 itsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1.
Imikino yo ku munsi wa mbere wa shampiyona