Ibyo wamenya mbere y'uko habaho tombora ya UEFA Champions League 2024/25

Imikino - 29/08/2024 11:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya mbere y'uko habaho tombora ya UEFA Champions League 2024/25

UEFA yakoze impinduka mu irushanwa ry’amakipe meza ya mbere iwayo (UEFA Champions League) aho amakipe yabaye 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwarahindutse.

Ku tariki 10 Gicurasi 2022 ni bwo amavugurura mashya ya UEFA Champions League yemejwe. Ibyahindutse harimo kuba amakipe yariyongereye akava kuri 32 akaba 36. Imyanya ine yiyongeraho yahawe ibihugu bitandukanye hagendewe ku buryo za shampiyona zabyo zihagaze. 

Umwanya wa mbere wahawe ikipe yabaye iya gatatu mu gihugu cyarangije umwaka w’imikino wa 2023-2024 shampiyona yacyo iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’ubukomere bwa za shampiyona z’i Burayi. Umwanya wa kabiri wahawe ikindi gihugu cyatangaga amakipe atatu muri iri rushanwa, kikongera kikajya gutanga amakipe ane.

Imyanya ibiri ya nyuma yahawe shampiyona ebyiri zasoje umwaka w’imikino wa 2023-2024 ziri mu myanya ibiri ya mbere ku rutonde rw’izikomeye hagendewe ku rutonde rwa UEFA. 

Kubona amanota kuri shampiyona biterwa n’uko amakipe ahagarariye buri gihugu yitwara mu marushanwa aba yitabiriye ku mugabane w’i Burayi kuko buri mukino ikipe itsinze ibarirwa amanota abiri mu gihe uwo inganyije habarwa inota rimwe.

Uko imikino izajya ikinwa

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 UEFA Champions League izajya ikinirwa mu matsinda aho buri kipe izajya ikina n’amakipe umunani (8) atandukanye. Ikipe izajya ikina imikino ine n’amakipe atandukanye mu rugo, yongere ikine indi ine hanze n’andi makipe atandukanye nyuma hakabarwa amanota yagize. 

Ibi bivuze ko uko byabaga bimeze ikipe igakina n’amakipe atatu imikino ibanza n’iyo kwishyura byavuyeho ahubwo izajya ikina n’ikipe imwe inshuro imwe gusa.

Ubusanzwe amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo yageraga muri 1/8 cy’irangiza ariko kuri iyi nshuro kuko hazajya habarwa amanota, amakipe umunani ya mbere ni yo azajya ahita abona itike ya kimwe cya munani bidasubirwaho. 

Andi makipe kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku ikipe ya 24 azajya akina indi mikino ya kamarampaka yishakemo andi makipe umunani akomeza yihuze na ya yandi umunani yakomeje mbere abe 16 ahite atangira gukuranwamo muri 1/8. Ni mu gihe ikipe zitwaye nabi kuva ku mwanya wa 25 kugeza kuri 36 zizajya zihita zisezererwa.

Ubusanzwe tombora yakorwaga mu buryo bwo gukoresha intoki ariko nyuma yo kongera amakipe no guhindura uburyo bw’imikinire ndetse no kwiyongera w’imikino ya UEFA Champions League, UEFA yasanze ubu buryo bukomeje gukoreshwa tombola ya Champions League yonyine yajya itwara hagati y’amasaha atatu n’amasaha ane bigasaba udupira 900. 

UEFA yatekerejwe uburyo bwo gukoresha aho bahisemo kwifashisha ikoranabunga bagakoresha mudasobwa yabunganira. Nubwo hafashwe ubu buryo ariko ntabwo banzuye ko uburyo bw’intoki buzavaho burundu, ahubwo byose bizakoreshwa ariko uruhare runini rugirwe na mudasobwa.

Kuri uyu wa Kane saa kumi n'ebyiri mu mujyi wa Monaco mu Bufaransa, ni bwo haba Tombora y'amatsinda ya UEFA Champions League. Ikiza kugaragaramo kitakorwaga mu gutomborana, ni uko mbere amakipe yabarizwaga mu gakangara kamwe atatomboranaga, ariko kuri ubu mu gakangara kamwe amakipe abiri yemerewe gutomborana. 

Uko udukangara duteye 


Uko udukangara twa UEFA Champions League duhagaze

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu, hasohotse udukangara turimo amakipe aza gutomborana kuri uyu wa Kane. Agakangara ka mbere karimo Real Madrid, Manchester City, Bayern Munich, Paris Saint-Germain, Liverpool, Inter Milan, Borussia Dortmund, RB Leipzig na Barcelona

Agakangara ka kabiri karimo Bayer Leverkusen, Atletico Madrid, Atalanta, Juventus, Benfica, Arsenal, Club Brugge, Shakhtar Donetsk na AC Milan.

Agakangara ka gatatu karimo Feyenoord, Sporting Lisbon, PSV Eindhoven, Dinamo Zagreb, Red Bull Salzburg, Lille, Red Star Belgrade, Young Boys na Celtic.

Agakangara ka Kane karimo  Slovan Bratislava, Monaco, Sparta Prague, Aston Villa, Bologna, Girona, Stuttgart, Sturm Graz na Brest.

Real Madrid niyo iheruka kwegukana UEFA Champions League


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...