Amateka ya yamuranze ahamya ko ari umugore wakoraga ibikorwa byiza kandi akaba yaratanze umusanzu we ku gihugu mu ngeri zitandukanye. Mu kiganiro The New Times yagiranye n’umukobwa we Umuhoza Lussi Marie Christine, yahishuye byinshi byaranze ubuzima bw’umubyeyi we birenze ibyo kuba umunyapolitiki.
Umuhoza yasobanuye ko nyina umubyara yari umugore ukunda abantu kandi akagira ubuntu kuko yitaga by’umwihariko ku badafite amafunguro akayabaha, barimo abaturanyi be inshuti ndetse n’abo mu muryango we by’umwihariko; yabikoraga muri wikendi igihe atagiye mu kazi.
Nyakwigendera Uwiringiyimana umutima we wa kimuntu warengaga kuba muri Politiki no kuba Minisitiri w’Intebe, akaba umuntu waharaniraga ko abagore batera imbere (Feminist), aho yakundaga kwamagana ubusumbane bw’abagore n’abagabo bwariho mu Rwanda.
Umukobwa we Umuhoza, kuri ubu uba mu gihugu cy’u Busuwisi, atangaza ko nyina yahoraga aharanira ko uburenganzira bw’abagore bwakubahirizwa.
Yagize ati: “Umunsi umwe, hari abanyeshuri bahatiwe gusibira kubera irondamoko ryabaga mu mashuri muri biriya bihe. Maze umwe mu banyeshuri twiganaga amwandikira ibaruwa, ayinyuzaho, ansaba ko nyishyira mama, muri icyo gihe yari Minisitiri w’Uburezi."
Yakomeje agira ati: “Ubwo yamaraga gusoma iyo baruwa, yaranyitegereje mu maso, maze ambaza uko uyu mwana twiganaga atsinda mu ishuri. Mubwira ko ari umuhanga kandi atsinda neza, ndetse ari na we uhora uza mu myanya y’imbere mu ishuri ryacu.
Nyuma yo gutekereza iminota mike, mama yambajije ikindi kibazo, ati: “Uzi ko wimuwe kubera gusa ko uri umukobwa wanjye? Mu gihe abandi basibijwe kubera ubwoko bakomokamo?".
Uwiringiyimana yavukiye mu cyahoze ari Butare ahitwa Nyaruhengeri haherereye mu birometero 140 uvuye i Kigali. Hashize igihe gito avutse, umuryango we wagiye gukorera mu cyahoze ari Kongo-Mbiligi, Uwilingiyimana afite imyaka ine ni bwo umuryango we wagarutse i Butare.
Amaze gutsinda ikizamini cya leta cy'amashuri abanza, yagiye kwiga muri Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976 yahawe impamyabumenyi mu mibare n'ubutabire, ahita aba umwarimu w'imibare muri Ecole Sociale de Butare, muri uwo mwaka ni na bwo yasezeranye na Barahira Ignace baza kubyarana abana bane.
Mu 1983 afite imyaka 30 y' amavuko, yabaye umwarimu w'imibare n'ubutabire muri Kaminuza Nkuru y' u Rwanda. Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n'abarimu bagenzi be bo mu ishuri rya Butare, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n'abayobozi bakuru b'igihugu maze yoherezwa gukora muri minisiteri y'ubucuruzi mu 1989.
Mu 1992 yinjiye mu ishyaka riharanira Demokarasi (MDR) ritavugaga rumwe na leta yariho, nyuma y'amezi ane ahita agirwa Minisitiri w'uburezi na Dr Nsengiyaremye Dismas wari minisitiri w'intebe nyuma y'imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana Yuvenali n'amashyaka atanu ataravugaga rumwe na leta.
Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y'Uburezi, yakuyeho politiki y'iringaniza rishingiye ku moko mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y'amacakubiri.
Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y'inama hagati ya Perezida Habyarimana n'amashyaka atavuga rumwe na leta, Uwiringiyimana Agathe yabaye minisitiri w'intebe wa mbere w'umugore, asimbuye Dr Nsengiyaremye wari waramugize Minisitiri w'uburezi.
Kugirwa Minisitiri w'intebe kwa Dr Nsengiyaremye na Perezida Habyarimana ntibyigeze byishimirwa n'andi mashyaka.
Bitewe nuko Uwiringiyimana atari afite imbaraga nk'abandi bakandida, byahaga icyizere Perezida ko azashobora guca icyuho mu mashyaka atavuga rumwe nawe. Ku munsi wo kugirwa minisitiri w' intebe kwa Uwiringiyimana, Dr Nsengiyaremye yahise amuvana mu ishyaka rya MDR.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.
Mu mugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babanje kwica Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe utari ushyigikiye na gato umugambi wa Jenoside.
Urugo rwa Uwiringiyimana rwari rurinzwe n'Abanyegana batanu bo muri MINUAR hakiyongeraho abandi icumi b'Ababiligi. Imbere mu rugo rwe harimo abasirikare barindaga Perezida ariko hagati ya saa kumi n' ebyiri na mirongo ine n'itanu(6:45) na saa moya na cumi n'itanu (7:15) z' ijoro abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida bagose abasirikare ba MINUAR maze babategeka gushyira intwaro zabo hasi.
Uwiringiyimana amaze kubona ko nta burinzi agifite yahungiye ahakoreraga abakoranabushake b'Umuryango w'Abibumbye, abatangabuhamya bavuga ko abasirikare bashinzwe kurinda perezida binjiye aho bari bashaka Uwiringiyimana, bitewe nuko yatinyaga ko bakwica abana be yahise yiyerekana we n'umugabo we maze bahita baraswa ako kanya.
Abana be bahise bahungishwa mu Busuwisi. Mu gitabo cya Roméo Dallaire yise Shake hands with the Devil avuga ko abana ba Uwiringiyimana Agathe bahungishijwe na kapiteni Mbaye Diagne wari umusirikare wa MINUAR.
Icyo gihe hishwe n'abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano wa Madamu Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w'intebe icyo gihe.
Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana bari bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007.
Uwiringiyimana Agathe yabaye umwe mu bagore bake b' abanyapolitiki babashije kurwanya igitugu. Ubu abarirwa mu ntwali z' igihugu cy' u Rwanda.

Agatha Uwiringiyimana yishwe azize kudashyigikira umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uwiringiyimana Agatha yishwe tariki ya 7 Mata 1994
