Ibi byose bishingiye ku mategeko y'ubukungu ya NBA azwi nka "Salary Cap", kimwe mu bintu by'ingenzi bituma shampiyona ikomeza kurangwa n'ihangana hagati y'amakipe.
Salary Cap ni iki?
Salary Cap ni umubare ntarengwa w'amafaranga NBA igena ko ikipe ishobora gukoresha mu mishahara y'abakinnyi bayo mu gihembwe kimwe.
Uwo mubare ugenwa buri mwaka hashingiwe ku mafaranga NBA yinjije mu burenganzira bwo gutambutsa imikino, amatike, kwamamaza n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi. Intego ya Salary Cap ni ugukumira ko amakipe akize yiharira abakinnyi bose beza, bityo shampiyona igakomeza kugira ihangana.
Kuki amakipe amwe ashobora kurenza Salary Cap?
Igitangaje ni uko NBA idakoresha Salary Cap ikomeye "Hard Cap", ahubwo ikoresha Soft Cap, bivuze ko hari amategeko yemerera amakipe kurenza uwo mubare mu bihe bimwe na bimwe.
Urugero, ikipe ishobora kongera gusinyisha umukinnyi wayo wari usanzwe ayikinira kabone n'iyo yaba irengeje Salary Cap. Aya mahirwe azwi nka Bird Rights, akaba ari yo atuma amakipe ashobora kugumana ibyamamare byayo imyaka myinshi.
Ni yo mpamvu amakipe nka Golden State Warriors yabashije kugumana Stephen Curry, Draymond Green na Klay Thompson igihe kirekire, cyangwa Denver Nuggets igakomeza kubaka ikipe izengurutse Nikola Jokic.
Gusa nubwo hari ayemerewe kurenza Salary Cap, iyo ikipe irengeje undi murongo uzwi nka Luxury Tax, isabwa kwishyura amafaranga y'inyongera k'umusoro kuri NBA.
Iyo ikomeje kurenza uwo murongo inshuro nyinshi, ibihano n'amafaranga yishyura birushaho kwiyongera. Ni yo mpamvu ba nyiri amakipe bamwe bahitamo kutarenza uwo murongo kuko byabatwara amafaranga menshi cyane.
Ikindi abantu benshi bibaza ni impamvu amakipe nka Los Angeles Lakers, Golden State Warriors cyangwa Phoenix Suns akomeza gusinyisha abakinnyi bakomeye.
Impamvu ni uko usanga ayo makipe aba yarubatse ubushobozi bwo gukoresha amategeko ya Salary Cap, akifashisha Bird Rights, uburyo bwo guhererekanya abakinnyi "Trades," ndetse rimwe na rimwe akemera no kwishyura Luxury Tax kugira ngo agumane ikipe ikomeye.
Ibi ni byo bituma amakipe nka Lakers ashobora gusinyisha umukinnyi mushya kandi ikagumana ibyamamare byayo, ibintu abantu benshi bibeshyaho bakumva ko nta mategeko abagenga
N'ubwo hari uburyo bwo kurenza Salary Cap, NBA yashyizeho amategeko akakaye arimo Luxury Tax, First Apron na Second Apron, abuza amakipe amaze gukoresha amafaranga menshi kongera gukora amwe mu masezerano cyangwa guhererekanya abakinnyi uko yishakiye. Aya mategeko yashyizweho kugira ngo amakipe adakize na yo abone amahirwe yo guhatana.
Salary Cap si itegeko rigenga amafaranga gusa, ahubwo ni ryo rigena uko amakipe yiyubaka, uko agumana abakinnyi bayo ndetse n'uburyo yinjira ku isoko ry'igurwa n'igurishwa ry'abakinnyi.
Ni yo mpamvu buri mpeshyi, mbere y'uko abakinnyi bashya basinya amasezerano, abayobozi b'amakipe babanza kubara neza umushahara w'ikipe yose kugira ngo bamenye niba bafite ubushobozi bwo kongeramo undi mukinnyi cyangwa niba bazabanza kugurisha bamwe.
