Ibyo wamenya kuri ‘Munyakazi’, indirimbo Bruce Melodie agiye gusohora ku ntambara yanyuzemo - VIDEO

Imyidagaduro - 09/12/2025 5:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri ‘Munyakazi’, indirimbo Bruce Melodie agiye gusohora ku ntambara yanyuzemo - VIDEO

Mu rugendo rwe rw’imyaka irenga icumi 15, Bruce Melodie yongeye kugaragaza ko indirimbo atari amagambo ashyira ku mpapuro gusa, ahubwo akenshi ziba ari inzira yo kwivumburamo, kwivura no gusangiza rubanda urugendo rwe rw’imbere rutajya ruvugwa kenshi.

Ibi ni byo bigaragara mu ndirimbo ye nshya yise ‘Munyakazi’, imwe mu ndirimbo zitegerejwe na benshi mu gihe atangiriye kwitegura ibitaramo n’umuziki w’udushya mu mwaka wa 2026.

‘Munyakazi’ ni indirimbo Bruce Melodie yakoranye n’itsinda rya ba Producer batatu batandukanye: Yakozweho na Element wayitunganyije mu buryo bw’umwimerere, Loader wayikomeje akayisukura mu buryo bw’amajwi, hanyuma Bob Pro akayishyiraho ubunararibonye bwe bwo gushyira ijwi ku rwego ryo hejuru.

Iki gikorwa cy’ubufatanye bw’abatunganya umuziki gituma indirimbo igira umwimerere udasanzwe, binashimangira ko Melodie yashakaga gukora igihangano cy’umwihariko gifite umwuka wo kwisobanura kurusha uko yagendeye ku bisanzwe.

Ijambo ku rindi, amagambo aririmbyemo ntabwo ari ubutumwa bugufi—ni ibice by’ubuzima bwe yagize ubutwari bwo kubuvuga, kandi mu buryo bworoshye ariko buremereye. Hari aho aririmba ati “Natinyaga guseba none byarabaye… Igikona (APR FC) cyangwa Murera (Rayon Sports) nifanira Amavubi… Ese ni nde usinda akitwa Munyakazi?”

Aha Melodie agaragaza ko yigeze gutinya ibyo abantu bazavuga cyangwa kumucisha intege, ariko ubu atakibyitayeho, kuko ibyo yatinye byose byigeze kumugeraho, akabitsinda. “Gikona” na “Murera” aba avuga amakipe abiri aho ahanganye, n’aho Amavubi ayoherereza ishusho y’intsinzi ikomoka ku kurwana urugamba rutoroshye.

Mu yindi mirongo avuga ko “atajya yihoma”, asobanura ko adateze kurekura cyangwa ngo arambirwe n’urugendo rwe nubwo ruba rutoroshye. Ni ubutumwa bwuzuye icyizere, ukwishongora no kwigirira icyizere, bukubiyemo imvugo z’abantu bahora baharanira ejo heza—ba “Hustler”, nk’uko abivuga.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na John Elarts, umunyabugeni wo mu Burundi umaze kubaka izina mu gukora amashusho meza y’indirimbo zifite inkuru zisobanutse.

Yaje kunononsorwa na Julien Bmjizzo, umwe mu batunganya amashusho bazwi ku rwego mpuzamahanga. Ibi byombi bishyira ‘Munyakazi’ ku rwego rw’inyenyeri ku bijyanye n’udushya mu gutunganya amashusho.

Igice cya nyuma cy’amashusho cyafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 8 Ukuboza 2025 kuri Kigali Universe, mu birindiro bigezweho bikunze kwakira ibikorwa bya muzika n’ubuhanzi.

Gufatira amashusho mu ijoro ntibyari impanuka, ni uburyo bwo kwerekana umwijima n’amatara y’ubuzima Melodie yaciyemo, bikaba umuzunguruko w’inkuru y’indirimbo; cyo kimwe n’abakobwa n’abandi bazagaragaramo.

‘Munyakazi’ ni imwe mu ndirimbo zari kujya kuri Album ya Melodie yasohoye, ariko ubu ikaba igiye gusohoka mu gihe adahwema gukoraho izindi ndirimbo ziteganyijwe.

Iyi ndirimbo izakurikirwa n’indi yakoze afatanyije na Diamond Platnumz na Joel Brown, ubufatanye bwanogeye abakunzi ba muzika mu karere.

Amakuru InyaRwanda yamenye yizewe yemeza ko izi ndirimbo zose ziteganyirijwe kuzasohoka mu gihe Bruce Melodie yitegura kuririmba mu gitaramo gikomeye azahuriramo na Diamond ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena—igitaramo cyitezwe nk’icyo ku rwego rwa Africa y’Iburasirazuba mu mpera z’umwaka.

Si ibyo gusa. Melodie aritegura gukora ‘Tour’ mu Ntara zitandukanye mu 2026, aho azazenguruka igihugu ari kumwe na The Ben. Ni urugendo rwitezweho gushyira muzika ye ku rwego rushya no guhura n’abafana hirya no hino mu Rwanda.

Uretse kuba ari inkuru ye, ‘Munyakazi’ ni indirimbo yubatse kuri filozofiya y’abantu batagamburuzwa n’ubuzima. Ntaho yaririmbye amagambo atari impamo. Buri murongo ugira ishingiro, buri jambo rifite isano n’igihe runaka, igikomere runaka, cyangwa intsinzi runaka yanyuzemo.

Ni indirimbo yo guhamagarira abantu kudacika intege, kwihangana no gusobanukirwa ko buri muntu ahura n’amasomo akomeye mu buzima, ariko ntibyamubuza kugera aho ashyira inzozi ku murongo.

Bruce Melodie mu mwuka w’umuhanzi ugaragaza urugendo rwe: ‘Munyakazi’ ni inkuru ye nyayo asangiza isi, yuzuza amagambo y’ubutwari n’ukwigirira icyizere

Melodie agaragara mu ruhando rwe rw’umwimerere, indirimbo ivuga ibyabayeho, ibyo arimo n’inzira akomeje kunyuramo

Producer Loader wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ayinononsora mbere y’uko isohoka

 

Bob Pro yagaragaje ko yanyuzwe no gukorana na Bruce Melodie ku mushinga w’iyi ndirimbo ‘Munyakazi’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU NDIRIMBO EBYIRI BRUCE MELODIE AGIYE GUSOHORA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...