Mose
Iyobo uzwi cyane nk’umwe mu bantu bamaze igihe kinini bari hafi ya Diamond
Platnumz ku rubyiniro, yifashishije imbuga nkoranyambaga atanga ubutumwa mu
Kinyarwanda, avuga ko ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026 azasusurutsa
abatuye Kigali.
Mu
butumwa bwe, Mose yagarutse ku bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo
Nyamirambo, Kicukiro, Kabeza, Kacyiru, Remera, Kimironko na Kanombe, abwira
abatuye muri ibyo bice ko biteguye kwakira ibyishimo.
Kuba
uyu mubyinnyi yarahisemo gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse akavuga
amazina y’ibice bitandukanye bya Kigali, byagaragaje uburyo yitegura iki
gitaramo ndetse n’uko we na Diamond Platnumz bamaze kumenyera gutegura abafana
mbere yo kugera ku rubyiniro.
Imyaka 16 ari mu
rugendo rumwe na Diamond
Mose
Iyobo si umubyinnyi usanzwe ugaragara mu mashusho y’indirimbo cyangwa ku
rubyiniro gusa.
Mu
myaka amaze ari mu rugendo na Diamond, Mose yagiye agaragara mu bitaramo
bikomeye, mu mashusho y’indirimbo ndetse no mu ngendo z’umuziki uyu muhanzi
akorera mu bihugu bitandukanye.
Uyu
mubyinnyi w’Umunya-Tanzania, wavukiye i Dar es Salaam ku wa 1 Kanama 1992, azwi
nka ‘lead dancer’ wa Diamond Platnumz ndetse akaba umwe mu bantu bagize uruhare
mu gutuma imbyino zigaragara mu bikorwa bya WCB Wasafi zigira umwihariko.
Kuva
Diamond atangiye kwagura ibikorwa bye akagera ku rwego mpuzamahanga, Mose na we
yagiye agenda agaragara kuri byinshi mu bitaramo by’uyu muhanzi, bityo izina
rye rigenda rimenyekana mu bakurikira umuziki wa Afurika.
Mose
Iyobo ni umubyinnyi, uhanga imbyino ndetse n’umuntu uzwi cyane ku mbuga
nkoranyambaga.
Ubuhanga
bwe bugaragarira cyane mu buryo akoresha imbyino zifite imbaraga nyinshi,
akazihuza n’imbyino gakondo z’Afurika ndetse n’imbyino zigezweho ziganjemo
Afrobeat na Bongo Flava.
Ni
na we ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imbyino bikorwa na
Diamond n’ikipe ya WCB Wasafi.
Mu
mashusho y’indirimbo no ku rubyiniro, Mose aba afite uruhare mu gutuma umuziki
uhabwa isura yihariye binyuze mu mbyino.
Ibi
bituma akazi ke katagarukira ku kubyina gusa, ahubwo akanagira uruhare mu
gutegura no gushyira mu bikorwa ‘choreography’ zikoreshwa mu bitaramo no mu
mashusho.
Mu
gihe imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko TikTok, zakomeje guhindura uburyo
imbyino zikwirakwira ku Isi, Mose Iyobo na we yabaye umwe mu babyinnyi bakunze
kugira uruhare mu gutuma imbyino zijyana n’indirimbo za Diamond zigera kure.
Yagiye
agaragara mu mbyino n’udushya twagiye dukwirakwira cyane ku mbuga
nkoranyambaga, aho abafana ndetse n’abandi babyinnyi bafataga ibyo bikorwa
bakabihindura “dance challenges”.
Mose
kandi yagiye agaragara mu mishinga ijyanye n’indirimbo nka ‘Nani’, ‘Amanda’
n’izindi, aho imbyino zagiye zifasha kongera ubwamamare bw’indirimbo n’ibikorwa
by’umuhanzi.
Uruhare
rwe ni rumwe mu zigaragaza ko umuziki wo muri Afurika utubakwa n’umuhanzi uri
imbere ya microphone gusa, ahubwo ko n’ababyinnyi, abakorana “choreography”,
abatunganya amashusho n’abandi bari inyuma y’ibikorwa bagira uruhare mu
kuwugeza kure.
Mose
akomoka i Dar es Salaam muri Tanzania, umujyi uzwiho kuba indiri y’umuziki wa
Bongo Flava ndetse n’imbyino zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu
rugendo rwe, yagiye yiyubakira izina nk’umwe mu babyinnyi bakomeye muri
Tanzania, kugeza ubwo yabaye umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa
bya Diamond Platnumz na WCB Wasafi.
Mu
2017, Mose Iyobo yigeze gutoranywa mu bahataniraga igihembo cya Afrimma Awards
mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza w’Umunyafurika.
Ibi
byagaragaje ko ibikorwa bye bitari bikigarukira ku kuba umubyinnyi uzwi cyane
kubera gukorana na Diamond, ahubwo ko yari amaze kugira izina mu ruhando
rw’ababyinnyi bo ku mugabane wa Afurika.
Mose
Iyobo yakuze ahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima.
Nyina
yitabye Imana ubwo yari afite imyaka irindwi gusa, ikintu avuga ko cyabaye
kimwe mu bihe bikomeye mu buzima bwe.
Ku
rundi ruhande, Mose afite umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukinnyi wa filime wo
muri Tanzania uzwi nka Aunty Ezekiel.
Nubwo
ubuzima bwe bwite butajya bugarukwaho cyane mu nkuru z’umuziki, ibi ni bimwe mu
bigize urugendo rw’umuntu wamaze imyaka myinshi yubaka izina rye binyuze mu
kubyina.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026, Diamond Platnumz aragera i Kigali ari
kumwe n’ikipe igizwe n’abantu bagera kuri 30, mu myiteguro y’igitaramo cye
kizaba ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026.
Iki
gitaramo kizabera muri Parking ya BK Arena, aho Diamond azasangira urubyiniro
n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo.
Ariko
mbere y’uko Diamond afata umwanya we ku rubyiniro, hari undi muntu umaze imyaka
myinshi amuherekeza uzaba afite akazi ko gutuma abafana batangira urugendo
rw’ibyishimo.
Yaje
kubyina. Yaje gususurutsa. Yaje gufasha Diamond gufata umurwa wa Kigali. Kandi
ku muntu umaze imyaka 16 aherekeza Diamond Platnumz ku rubyiniro, Kigali
ishobora kuba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kugeza imbyino z’Afurika
ku bafana bo hirya no hino ku Isi.

Mose
Iyobo ari kumwe na Diamond bakoranye mu gihe cy’imyaka 16 ishize amubyinira



Mose Iyobo [Uwa Kabiri uhereye iburyo] ari kumwe n'ababyinnyi banyuranye ndetse na Diamond mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo
