Iyi
mikoro idasanzwe si igikoresho gisanzwe gikoreshwa n’abahanzi bose, ahubwo ni
kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bihenze kandi byateguwe ku rwego rwo
hejuru, bigaragaza uburyo uyu muhanzi afata ubuhanzi bwe nk’umwuga ukeneye
ubuziranenge.
Microphone
ya Diamond ishingiye ku ikoranabuhanga rya Sennheiser, uruganda rwo mu Budage
rumaze imyaka myinshi ruri ku isonga mu gukora ibikoresho by’amajwi
byifashishwa n’abahanzi bakomeye n’ibigo by’itangazamakuru ku isi.
By’umwihariko,
iyi mikoro ikoresha sisitemu ya Sennheiser Digital 6000, imwe mu zikunzwe cyane
ku rubyiniro kubera ubushobozi bwayo bwo gutanga ijwi risukuye, rifite
ubuziranenge bwo hejuru kandi ridafite urusaku rw’inyuma.
Iyi
sisitemu ifite ubushobozi bwo kwirinda ibibazo by’ivangura ry’imiyoboro
y’amajwi (interference), bikunze kugaragara mu bitaramo biba byitabiriwe n’abantu
benshi cyangwa bifite ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga bikora icyarimwe. Ni
yo mpamvu abahanzi b’ibyamamare bayihitamo, kuko ibafasha kuririmba neza ijwi
rikagera ku bafana babo nta nenge.
Nubwo
Sennheiser ikora mikoro isanzwe ifite ubuziranenge buhanitse, iya Diamond yo
yahawe indi sura idasanzwe nyuma yo kuyivana mu ruganda.
We
n’ikipe ye bayishyikiriza ibigo byihariye mu gushushanya no kuyongerera agaciro
(customization), aho bayongeraho zahabu cyane cyane iy’umweru ndetse
bagashyiraho utubuye tw’agaciro tuzwi nka Swarovski crystals.
Ibi
bituma iyi mikoro itaba igikoresho cy’amajwi gusa, ahubwo ikaba n’igice
cy’imyambarire (fashion accessory) ku rubyiniro.
Iyo Diamond ayifashe, iba igaragaza ubukire, ubuhanga mu kwiyerekana no gushimisha abafana, ndetse ikamufasha kwitandukanya n’abandi bahanzi mu buryo bworoshye.
Iyi
microphone yakozwe hagendewe ku ijwi rya diamond ndetse ishyirwamo
ikoranabuhanga rya Sennheiser Digital 6000 bituma ijwi ry’uyiririmbiraho
ryumvikana neza kandi idakurura andi majwi yo kuruhande.
Uretse
ibyo, Diamond ashobora kubyina afite iyi micro kandi ijwi rye rigakomeza gusohoka
neza kandi ikagira akarusho ko nta yindi micro bishobora gukururana na gato.
N’ubwo
yagiye kuyikoresha ku ruganda, kuyiregeraho ijwi rye ntabwo byari bihagije
ahubwo yayishyizeho zahabu ndetse n’andi mabuye y’agaciro ya Swarovski crystals.
Amabuye
y’agaciro ya Swarovski crystals, yakozwe n’uruganda rwo muri Austria rwitwa Swarovski.
Iyo zahabu ye yagiye kuyishyirishaho ku iduko ryo muri Dubai bivuze ko iriya
microphone ye yakorewe mu bihugu bitatu kugira ngo ibe imeze kuriya.
Mu
rwego rwo guha iyo microphone icyubahiro ikwiye, Diamond agendana n’umuntu
ushinzwe kuyirinda akaba ari nawe ushinzwe iby’amajwi ye ndetse ntabwo igikapu
iba irimo kijya kigenda mu mizigo mu ndege ahubwo bagenda bayikikiye.
Microphone
nk’iyi ntabwo igamije gusa kugaragara neza, ahubwo ifite n’akamaro gakomeye mu
mikorere y’umuhanzi. Kuba ifite ikoranabuhanga rihanitse bituma ijwi rye
risohoka rifite ubuziranenge bwo hejuru, rikagera ku bafana bose bari mu
gitaramo nta kugoreka cyangwa kugabanuka k’ubwiza bwaryo.
Ikindi
kandi, kuba yizewe mu rwego rw’ikoranabuhanga bituma Diamond yirinda ibibazo
bishobora kumubaho ari ku rubyiniro, nko guhagarara kw’ijwi cyangwa kwivanga
kw’imirongo y’amajwi.
Agaciro k’iyi microphone kari hejuru cyane y’ako ubusanzwe igura kubera zahabu bayongereyeho ndetse n’utundi tubuye tw’agaciro turi ku mutwe wayo aho ubusanzwe agaciro kayo kagakwiye kuba ari 10,000$ (14,000,000Frw)




Diamond afite microphone yihariye akoresha aririmba igatuma agira ijwi ryiza
DORE UKO BYARI BIMEZE UBWO DIAMOND PLATNUMZ YARIRIMBAGA
