Mercedes-Benz G 63 (2025) ifite moteri ya 4.0-liter V8 biturbo, ishobora gutanga 577 horsepower na 850 Nm by’umuvuduko (torque). Ikoresha AMG Speedshift TCT 9G gearbox ndetse na All-Wheel Drive (4MATIC), bituma ishobora kunyura mu misozi, mu byondo cyangwa mu mihanda yubatse neza itagorwa na kimwe.
Nubwo ari imodoka iremereye, iyi G 63 ishobora kugera kuri 100 km/h mu masegonda 4.3 gusa, ibintu bidakorwa na SUV nyinshi ku Isi. Umuvuduko w’ikirenga wayo ugera kuri 240 km/h, igihe ifite AMG Driver’s Package. Ibi bituma iba imwe mu modoka zifite acceleration yihuse kandi zifite imbaraga nyinshi cyane muri SUV zose.
Uruganda ruyikora n’igihe yagereye ku isoko
Iyi modoka ikorwa n’uruganda Mercedes-Benz, ishami rya AMG, rikorera mu Budage. Urukurikirane rwa G-Class rwagiyeho kuva mu 1979, naho G 63 AMG yatangiye gukorwa mu 2002, ikajya ivugururwa buri myaka mike.
Model nshya ya G 63 (2025) yatangiye kugera ku masoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga na Nzeri 2024, itangira kugera mu maboko y’abakiriya ku isi hose mu ntangiriro za 2025.
Kugeza ubu, iyi modoka ifite igiciro kiri hagati ya: $180,000 – $200,000 USD ku masoko yo muri Amerika. Mu bihugu bya Afurika, nko muri Nigeria cyangwa Afurika y’Epfo, igiciro cyayo gishobora kugera kuri $250,000 – $300,000 USD bitewe n’imisoro. Mu Rwanda, igiciro cyayo gishora kugera hejuru ya Miliyoni 400 Frw [400,000,000 Frw] bitewe n’amategeko n’imisoro yo kuzana imodoka zihenze.
Ibyamamare bitunze iyi modoka:
Mercedes-Benz G 63 ni imwe mu modoka zikunzwe cyane n’abamamare ku isi, harimo:
- Cristiano Ronaldo – umunyabigwi mu mupira w’amaguru,
- Kanye West – umuraperi n’umuhanzi,
- Kim Kardashian – umunyamideli w’icyamamare,
- Lewis Hamilton – umukinnyi wa Formula 1,
- N’abandi b’inkingi za mwamba mu muziki no mu mikino nka Drake, Travis Scott, n’abaherwe bo muri Afurika. Mu banyarwanda batunze iyi modoka, hiyongereyeho Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2026.
Mu bihugu byinshi, iyi modoka yabaye ikimenyetso cy’icyubahiro n’ubukire, aho uyitunze aba agaragaje urwego rw’ubuzima rwo hejuru.
Imiterere n’ikoranabuhanga ryayo:

Imbere ifite interior y’igitangaza, harimo screen ebyiri za digital, leather seats za AMG ziryoshya urugendo, n’amajwi ya Burmester sound system. Ifite kandi uburyo bwa ambient light, climate control zones ebyiri, na driving assistance systems zigezweho. Ku ruhande rw’inyuma, G 63 igumanye ishusho y’“ikona” (G-Wagon) ituma irangwa n’ubwiza bw’ikirenga n’ubuhanga bwa Mercedes.
Impamvu abantu bayikunda
Mercedes-Benz G 63 2025 ihuza ibintu bitatu bikomeye:
- Imbaraga – moteri ya V8 itajenjeka,
- Umutekano – ikoranabuhanga riyirinda mu nzira zose,
- Ubwiza – imbere n’inyuma, byose byubatswe ku rwego rwo hejuru.
Ni imodoka itari iya buri wese, ahubwo y’abashaka kugaragaza urwego rw’ubuzima ruri hejuru kandi bakunda ibintu by’inyamibwa.
