Ibyo wamenya kuri Lyn Slater w'imyaka 70 waretse ubwarimu akibera umunyamideli-AMAFOTO

Imyidagaduro - 14/03/2024 5:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri Lyn Slater w'imyaka 70 waretse ubwarimu akibera umunyamideli-AMAFOTO

Lyn Slater umukecuru w'imyaka 70 akomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko yafashe umwanzuro wo guhagarika kwigisha, akajya mu byo kumurika imideli bikamugira icyamamare.

Biragoye ko umuntu uri hejuru y'imyaka 35 yakwinjira mu mideli bikamuhira dore ko n'abanyamideli bahari bakuze usanga barabitangiye kera bakiri bato bakabikuriramo. Ubusanzwe kandi abinjira mu mideli usanga baba bakiri bato, gusa Lyn Slater yamaze kwerekana ko kuba umunyamideli bitagira imyaka bigenderaho.

Lyn Slater w'imyaka 70 ni umunyamideli wahoze ari umwarimu unafite impamyabumenyi ya 'PhD' mu bijyanye n'imiberoho myiza (Social Welfare). Uyu mukecuru uri guca ibintu mu mideli yatangiye urugendo rwe mu 2014.

Muri Nzeri ya 2014 ni bwo Lyn Slater yahagaritse ubwarimu akagana imideli kuko aribwo yiyumvagamo cyane.

Icyo gihe yabiretse yarabimazemo imyaka 45 abikora. Yahise agana imbuga nkoranyambaga atangira kujya ashyiraho amafoto ye amurika imideli mu myambaro itandukanye.

Lyn Slater yaretse ubwarimu agana mu kumurika imideli ashaje

Yafashe kandi umwanzuro wo kugana amazu y'imideli ngo bakorane gusa ntibyamuhira kuko bamubwira ko ku myaka ye adakwiriye kuba umunyamideli. Ibi ntibyamuciye intege kuko yakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga biza kumuhira.

Mu 2019 Lyn Slater yaramaze kumenyekana nk'umugore ukuze umurika imideli ari nako abamukurikira bakomeza kwiyongera. Yahise yiyita 'Accidental Icon' kuko ngo yamenyekanye bimutunguye atari abyiteze ku myaka ye.

Kuva icyo gihe Lyn Slater yatangiye kujya yifashishwa n'inzu z'imideli akazamamariza imyambaro ndetse ibinyamakuru bikomeye by'imideli birimo Vogue Magazine byagiye bimukoraho inkuru z'uburyo ari guhindura uko abantu batekereza imideli.

Lyn Slater yasohoye igitabo kigira inama abantu bakuze n'uburyo bakomeza gukurikira inzozi zabo

Magingo aya Lyn Slater yongeye kugarukwaho nyuma yaho yasohoye igitabo yise ''How To Be Old: Lessons in Living Boldly from the Accidental Icon'. Iki gitabo cyikaba gikubiyemo inama zafasha abantu bakuze kudacika intege bagakomeza gukurikira inzozi zabo batitaye ku myaka bafite.

Lyn Slater w'imyaka 70 yatangarije CNN ko imyaka afite idakwiye kugenga uko yambara n'uko yitwara cyane ko nubwo akuze agifite ubuhanga mu bijyanye n'imideli imenyerewemo abakiri bato.

Mu mafoto akurikira irebere Lyn Slater waretse ubwarimu akibera umunyamideli:



Ku myaka 70 Lyn Slater atunzwe no kumurika imideli





Lyn Slater avuga ko imyaka ntaho ihuriye no kumurika imideli


No kwisiga ibirungo by'ubwiza bitandukanye Lyn Slater arebaho cyane






Lyn Slater kandi azwiho kugira insokozo z'umusatsi zidasanzwe



Lyn Slater umurika imideli ku myaka 70, ni umunyamashuri unafite impambyabumenyi ya 'PhD'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...