Ibyicungo bizwi nka Ferri
Wheel, ni ibiziga binini by’ibyicungo abenshi mu Banyarwanda bazi muri za
filime aho banakeka ko ari amakabyankuru. Kuri ubu bigiye kuva mu mikino bibe
impamo, kuko icyicungo nk’icyo kizaba kiri mu Mujyi wa Kigali bitarenze mu mpera
z’umwaka wa 2025.
Icyo cyicungo kinini
cyane cyiswe ‘Kigali Sky Wheel’, gifatwa nk’indi ntambwe ikomeye izaba itewe
n’u Rwanda mu kurushaho gufasha Abanyakigali n’abagenda uyu mujyi wabaye
ubukombe muri Afurika kurushaho kwinezeza no kuryoherwa n’ibyiza by’Igihugu.
Uru ruziga ruzenguruka
rufite uburebure bwa metero 55. Ruri kubakwa ahahoze Minisiteri y’Ubutabera
n’Urukiko Rukuru, hafi ya Kigali Convention Center, ahari n’inzu y’ubucuruzi
igezweho izwi nka Inzovu Mall.
Iki gikorwa gifite
agaciro ka miliyoni 2.7 z’amadolari y’Amerika, kikaba giterwa inkunga na Kigali
Ferris Wheel Ltd ku bufatanye n’abashoramari bo muri Canada bo muri
sosiyete ya Mo Gashi and Partners.
Nk’uko Gashirabake Umugisha Moses, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Kigali Ferris Wheel Ltd yabibwiye The New Times, avuga ko iki cyicungo kizaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza isura nshya y’Umujyi wa Kigali.
Ati:
Yavuze ko igitekerezo cyo
gushora imari muri uyu mushinga cyatijwe imbaraga na Perezida Paul Kagame
wasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari iwabo.
Ikoranabuhanga
rigezweho n’uburyo bugezweho bwo kwidagadura
Kigali Sky Wheel izaba
igizwe n’uduce tw’intebe tuzenguruka dutwara abantu. Iki cyicungo kizamuka kikanamanuka mu gihe kiri hagati y’iminota 15 na 20, kizajya gitanga amahirwe yo kureba
Kigali yose n’imisozi iyikikije.
Uretse ibyo, uru ruziga
ruzaba n’ahantu ho kwidagadurira mu buryo bukurikira:
- Amatara agaragaza ubwiza bw’umujyi
nijoro
- Ibicuruzwa by’agaciro bijyanye na
Kigali Sky Wheel
- Amafoto y’ibihe byihariye
- Amafunguro n’ibinyobwa byoroheje
- Ibitaramo, ibirori n’ubukwe
Urubuga
rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi
Uru ruziga ntiruzaba gusa
ahantu ho kwidagadurira, ahubwo ruzaba n’ahantu h’ubucuruzi no kwamamaza. Ibigo
binyuranye bizabona amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa
byabyo, ndetse no kwamamaza ku buryo bwagutse.
Uyu mushinga uzafasha
Kigali gukomeza kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo, cyane ko mu 2024, Umujyi wa
Kigali washyizwe ku mwanya wa gatatu mu mijyi y’Afurika ikunzwe
n’abakerarugendo, nk’uko byatangajwe na Travel + Leisure.
I Kigali hari kubakwa icyicungo cy'uruziga kizuzura gitwaye miliyoni 2.7 z'amadolari
Nibwo bwa mbere iki cyicungo kizaba kigeze i Kigali
Kigali Sky Wheel yitezweho guteza imbere cyane urwego rw'ubukerarugendo