Ibyo wamenya kuri Kelis Rogers, umuhanzikazi uri mu biganiro by’imikoranire n’u Rwanda

Imyidagaduro - 23/07/2026 8:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri Kelis Rogers, umuhanzikazi uri mu biganiro by’imikoranire n’u Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye n'ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha amahirwe y'ubukerarugendo n'ishoramari, izina rishya ryinjiye muri uru rugendo ni irya Kelis Rogers, umwe mu bahanzikazi b'Abanyamerika bafite izina rikomeye mu muziki no mu bucuruzi.

Ku wa 22 Nyakanga 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwagiranye ibiganiro na Kelis Rogers, ibigamije kurebera hamwe uburyo yakorana n'u Rwanda mu kumenyekanisha igihugu nk'icyerekezo cyiza cy'ubukerarugendo n'ishoramari, by'umwihariko ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiganiro byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Maëva Haguma.

Nubwo impande zombi zitaratangaza imishinga yihariye cyangwa igihe izatangirira, kuba Kelis ari umwe mu bantu bazwi ku rwego mpuzamahanga bishobora gufasha u Rwanda kugera ku bantu benshi, cyane cyane muri Amerika no mu bindi bihugu bifite isoko rinini ry'ubukerarugendo n'ishoramari.

Umugore wubatse izina mu muziki no mu bucuruzi

Kelis Rogers yavukiye mu gace ka Harlem, mu Mujyi wa New York, ku wa 21 Kanama 1979. Ni umuhanzikazi, umwanditsi w'indirimbo, rwiyemezamirimo ndetse n'umuhanga mu guteka, ibintu byatumye izina rye rirenga kure urwego rw'umuziki gusa.

Yakuriye mu muryango wakundaga ubuhanzi. Se Kenneth Rogers yari umucuranzi wa Jazz, akaba na Pasiteri, mu gihe nyina Eveliss yari umunyamideli n'umuhanga mu guhanga imyambaro ufite inkomoko mu Bushinwa na Puerto Rico.

Ubuhanzi yabutangiye akiri muto, aririmba muri korali zo mu rusengero, aniga gucuranga ibikoresho bitandukanye birimo piano, violon na saxophone.

Yize mu ishuri rikomeye rya Fiorello H. LaGuardia High School of Music & Art and Performing Arts i New York, ishuri ryafashije benshi mu bahanzi n'abakinnyi ba filime bazwi muri Amerika.

Pharrell Williams ni we wamufunguriye amarembo

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Kelis yabaye umuririmbyi wunganira itsinda rya Hip Hop rya Gravediggaz.

Ni muri icyo gihe yamenyanye na Pharrell Williams na Chad Hugo bari bagize itsinda ry'abatunganya umuziki rya The Neptunes. Abo bombi bamubonye impano idasanzwe, bamufasha gusinyira kompanyi ya Virgin Records mu 1998.

Mu 1999 yasohoye album ye ya mbere yise Kaleidoscope, yakiriwe neza n'abasesenguzi b'umuziki nubwo itagize umusaruro ukomeye muri Amerika. Gusa mu Bwongereza no mu Burayi yatangiye kumenyekana cyane.

"Milkshake" yahinduye amateka ye

Izina rya Kelis ryamamaye ku rwego mpuzamahanga mu 2003, ubwo yasohoraga album Tasty.

Iyi album yari iriho indirimbo Milkshake, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka ya 2000.

Iyo ndirimbo yageze ku mwanya wa gatatu kuri Billboard Hot 100 muri Amerika, ndetse iza no kuba iya kabiri ku rutonde rw'indirimbo zakunzwe cyane mu Bwongereza.

Nyuma yayo yasohoye izindi ndirimbo zakunzwe zirimo Trick Me, Bossy, Acapella, 4th of July (Fireworks), Jerk Ribs, Rumble na Friday Fish Fry. Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gusohora album esheshatu, agurisha kopi zirenga miliyoni esheshatu ku Isi.

Yakoranye n'ibyamamare byinshi

Mu myaka irenga 25 amaze mu muziki, Kelis yakoranye n'abahanzi benshi bafite amazina akomeye ku Isi.

Mu barimo abaraperi nka Nas, Busta Rhymes, Outkast na Puff Daddy, abaririmbyi nka Enrique Iglesias, ndetse n'abatunganya umuziki barimo Calvin Harris, Disclosure, Giorgio Moroder na Richard X.

Yanatwaye cyangwa ahatanira ibihembo bitandukanye birimo Grammy Awards, Brit Awards, Q Awards na NME Awards.

Yavuye muri Studio ajya mu gikoni

Mu gihe benshi bamumenyaga nk'umuririmbyi, Kelis yafashe icyemezo gitunguranye cyo kwiga guteka.

Yinjiye mu ishuri rizwi ku Isi rya Le Cordon Bleu, aho yize ubuhanga bwo gutegura amafunguro ku rwego rw'umwuga.

Nyuma yaho yasohoye igitabo cy'amafunguro cyitwa My Life on a Plate, anatangiza ikirango Bounty & Full, gikora ibijyanye n'ibiribwa, kwita ku ruhu no ku musatsi.

Uyu mushinga watumye yigaragaza nk'umugore ushoboye kubaka ubucuruzi bushingiye ku mpano zitandukanye, aho kudashingira ku muziki gusa.

U Rwanda rwakungukira he mu mikoranire na Kelis?

Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukorana n'ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo n'ishoramari binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Kuba Kelis afite izina rikomeye muri Amerika, mu Burayi no ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gufasha u Rwanda kurushaho kumenyekana mu matsinda mashya y'abakerarugendo n'abashoramari.

Ikindi ni uko ibikorwa bye bitagarukira ku muziki gusa. Kuba ari rwiyemezamirimo, umuhanga mu guteka ndetse akagira ibikorwa by'ubucuruzi, bishobora gutuma habaho ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, umuco, ubucuruzi n'iterambere ry'ibikorerwa mu Rwanda.

Nubwo ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi nta mushinga uratangazwa ku mugaragaro, kuba RDB yaratangiye kuganira na Kelis Rogers ni indi ntambwe igaragaza ko u Rwanda rukomeje gushaka abafatanyabikorwa bafite ijambo ku rwego mpuzamahanga, bashobora kurufasha gukomeza kwagura isura yarwo nk'igihugu cyakira ba mukerarugendo, abashoramari ndetse n'abifuza kugikoramo ibikorwa bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Maëva Haguma, bakiriye kandi bagirana ibiganiro na Kelis Rogers, umunyamerika wamamaye mu muziki


Kelis Rogers ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gutangiza imikoranire iganisha ku guteza imbere ubukerarugendo


Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa agana na Kelis Rogers wamamaye mu ndirimbo nka ‘Milkshake’


Umuhanzi Kelis Rogers amaze imyaka 25 mu muziki, ndetse yashyize imbere kwiga ibijyanye no guteka

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MILKSHAKE’ YA KELIS ROGERS




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...