Henri Jado Uwihanganye nkuko ari yo mazina benshi bamuziho, reka abe ari yo mazina ye dukomeza gukoresha. Uyu mugabo yabonye izuba tariki tariki 8 Mutarama 1987 avukira mu karere ka Gatsibo. Yize mu iseminari nto izwi nka St Dominique Savio yo ku Rwesero. Yamenyekanye cyane ubwo yigaga muri Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Ruhande cyangwa i Huye.
Kuri radiyo Salus ni ho yamamariye
Aha niho yatangiriye inzira ye yo kwamamara mu myaka ya 2008 kuzamura, icyo gihe yakoraga kuri radio salus. Ntawakwibagirwa uburyo yayoboraga ikiganiro cyitwaga Tukabyine cyamamaye bikomeye hano mu Rwanda icyakora kandi yanakoraga ibindi biganiro byari bikunzwe nka Salus relax kimwe na Salus Top 10 ibi nabyo byari biyoboye ibikunzwe mu gihe cye.
Uyu munyamakuru wari ukunzwe bikomeye mu Rwanda yaje kurangiza amasomo ye abengukwa na Radio10 aba umwe mu batangije ikiganiro Ten Super Star cyamamaye bikomeye aho yavuye muri nzeri 2012 agiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bwongereza. Henri Jado wari umuhanga cyane yaje kuza mu banyeshuri batatu b’abahanga barangije muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza.
Henri Jado Uwihanganye arangije kwiga i Huye
Kuri ubu Henri Jado Uwihanganye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ibijyanye n’ubwubatsi yakuye yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Iyo kaminuza yo mu Bwongereza yayirangijemo mu mwaka wa 2013.
Henri Jado wari umunyeshuri muri kaminuza ya Manchester ni we wayoboye Rwanda Day muri 2013 yabereye i London
Uyu yatangiye kugaragara imbere y’umukuru w’igihugu Perezida Kagame igihe yatunguranaga muri 2013 akaba umusangiza w’amagambo mu birori bya Rwanda Day byari byabereye mu Bwongereza, iyi yari inkuru aho umushyushyarugamba mu bitaramo noneho yabaye umusangiza w’amagambo mu birori bikomeye nk’ibi. Icyakora abazi neza uyu musore ntibyabatunguye kuko bari bazi ubuhanga ndetse n’umurava akunze kugira iyo ari mu kazi.
Bubaka stade zagombaga kwakira CHAN ni umwe mu bararaga badasinziriye kubera iyi mirimo yagombaga gukorera igihugu cye
Henri Jado Uwihanganye wari urangije amashuri ye akiva kwiga yahuriranye n’iyubakwa ry’ama stade yagombaga kwakira imikino ya CHAN, ubumenyi yari amaze kugira mu bijyanye no kubaka ndetse no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yatumye aba umwe mu bitabajwe by’ibanze. Henri Jado Uwihanganye yahawe inshingano nshya muri Guverinoma y'u Rwanda nyuma y'uko yari asanzwe ari umukozi wa NPD Cotraco akabivanga no kwigisha muri kaminuza ya UNILAK.
Henri Jado Uwihanganye arubatse
Kuva muri 2014 kugeza ubu,Heri Jado Uwihanganye arubatse akaba yaranashakanye n’umugore uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, uwo akaba ari Mukaseti Pacifique ariko benshi bazi nka Yvonne uzwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico 'Urunana' aho akina yitwa Yvonne; umukozi wo kwa Mugisha akaba n’inshuti ya Nadine. Uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA.Uyu mugore we bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Ngiyo incamake ku byo wamenya kuri Heri Jado Uwihanganye wahawe inshingano muri Guverinoma nshya y'u Rwanda.