Filime Gashoka iri
mu nshya kandi nyarwanda zikomeje kwishimirwa cyane n’abatari bacye bakomeje
kuyikurikirana ku rubuga rwa Youtube ruzwi nka The Focus Media Entertainment ari
nayo yashoyemo akayabo igahuza abakinnyi barenga 60 bayikinamo ikanagirana
amasezerano na Rocky Kimomo yo kuyisobanura.
Mu kiganiro na InyaRwanda, umuvugizi w’iyi nzu Navy Brown yatangaje byinshi kuriyo n'uko yateguwe. Yatangiye agira ati: "Gashoka ni filime muri rusanjye yakozwe mu buryo bw’ibikorwa kandi inagaragaza uko intwaro gakondo nyarwanda cyangwa nyafurika zakwifashishwa zikavamo umukino mwiza bidasabye imbunda za rutura kandi za kizungu."
Akomeza agira ati: "Kugeza
ubu dufite abakinnyi 60 bazakomeza kugenda bagaragara muri iyi filime kandi Ep
1 twamaze gushyira hanze abantu barayishimiye nk'uko bigaragara aho abantu
bakomeje kuyireba ku bwinshi kandi uretse ko izindi zirajya hanze ariko nazo
zamaze kurangira gukorwa no gutunganywa."
Akomeza agira ati:"Ibyo
twabikoze kugira ngo tutazatenguha abantu bazayikunda n’abakomeje kuyikunda
ku bwinshi kandi na Rocky Kimomo ubu yamaze kuzisobanura zose."
Asoza yageneye ubutumwa
abakunzi ba filime nyarwanda cyane cyane abakomeje kwerekana ko bakunze ‘Gashoka’
imaze iminsi micye igiye hanze, ati:"Ubutumwa nabagenera ni ukwigirira
icyizere nk’abanyarwanda, tugakunda igihugu cyacu tunacyamamaza, tugakunda n’umuco
wacu tuwuteza imbere."
"Gashoka" yanditswe
na Habimana Swedi uzwi nka Navy Brown akaba anayikinamo, aba ari nawe uyiyobora
afatanije na Murungi David. Uduce twagiye dukinirwamo iyi filimi twose tukaba
twarashatswe na Prince Bitanuzire. Ni filime itunganywa n’Umuyobozi
wa The Focus Media Entertainment, Ivan Champion.Rocky Kimomo ni we uri gusobanura filime yitwa 'Gashoka'
Umuyobozi wa The Focus Media Entertainment washoyemo amafaranga akanatunganya 'Gashoka'
Navy Brown wanditse agakina akanaba n'umwe mu bayoboye filime yitwa 'Gashoka'
Prince Bitanuzire wayoboye filime 'Gashoka' ikomeje kunyura benshiMurungi David uzwi nka Devu nawe numwe mu bayoboye filimi 'Gashoka'
Mu minsi micye imaze, imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 10
KANDA UREBE GASHOKA FILIMI NYARWANDA YASOBANUWE NA ROCKY KIMOMO