Amir Tataloo, amazina ye nyakuri akaba ari Amir Hossein Maghsoudloo, ni umwe mu bahanzi bavugwa cyane kurusha abandi mu gihugu cya Iran no mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Uyu muhanzi yanditse amateka adasanzwe muri muzika, anagira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’urubyiruko binyuze mu njyana za Rap, R&B na Pop.
Yavukiye i Tehran ku wa 21 Nzeri 1987. Mu bwana bwe yanyuze mu buzima butoroshye, kuko yakuze akora imirimo ivunanye irimo ububaji n’ubucuruzi buciriritse kugira ngo abone imibereho. Nubwo byari bimeze bityo, yagize inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye.
Mu mwaka wa 2003 ni bwo yatangiye umuziki, mu gihe injyana ya Rap n’izindi zituruka mu Burengerazuba bw’isi zitari zemewe muri Iran kubera imyemerere n’umuco. Tataloo yabaye umwe mu ba mbere batinyutse kuririmba Rap mu rurimi rw’Igiperesi (Persian), ibintu byatumye akundwa cyane n’urubyiruko rwifuzaga impinduka.
Mu bikorwa bye byamumenyekanishije cyane harimo indirimbo “Energy Hastei” yasohotse mu 2015, ndetse na “Manam Yeki az un Yazdahtam” yandikiye ikipe y’igihugu ya Iran. Indirimbo ye “Shohada” yamuhesheje icyubahiro gikomeye cyo kugirwa Ambasaderi w’Amahoro mu nzu ndangamurage ya Tehran.
Mu rugendo rwe rwa muzika, amaze gukora album zirenga 20, zirimo izakunzwe nka “Zire Hamkaf”, “Tatality”, “Man” na “Yin Yang”, ibintu byamugize umwe mu bahanzi bafite ibikorwa byinshi kandi bikomeye muri Iran.
Nubwo yageze kuri ibi byiza byose, ubuzima bwe ntibwabaye ubworoshye gusa. Azwiho imyitwarire itavugwaho rumwe, cyane cyane ibishushanyo (tattoos) byinshi ku mubiri we wose harimo no mu maso, ibintu bidakunze kwakirwa neza mu muco wa Iran.
Yagiye anagirana ibibazo n’inzego z’umutekano, bituma hari igihe aba mu mahanga, cyane cyane muri Turukiya, aho yakomeje gukora umuziki nubwo yagiye ahura n’ibibazo birimo no gutabwa muri yombi mbere yo gusubizwa muri Iran mu mpera za 2023.
Uyu munsi, Amir Tataloo afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwigenge ku rubyiruko rwa Iran. Nubwo akunze kuvugwaho byinshi bitandukanye, akomeje gufatwa nk’umwe mu bahanzi bahinduye isura ya muzika muri icyo gihugu, ahuza injyana zigezweho n’ubutumwa burebana n’imibereho y’abantu n’impinduka mu muryango.



Amir Tataloo yagizwe Ambasaderi w’Amahoro i Tehran mu gihugu cya Iran
Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel
