Ibyo wamenya kuri Akuidolo ‘Forever’, umunyarwenya wubatse izina muri Afurika ugiye gutaramira i Kigali

Imyidagaduro - 28/07/2026 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri Akuidolo ‘Forever’, umunyarwenya wubatse izina muri Afurika ugiye gutaramira i Kigali

Umunyarwenya w'Umunyanijeriya Akuidolo Orevaoghene, wamamaye ku izina rya Forever, uri mu bagezweho mu gusetsa muri Afurika, agiye guhura n'abakunzi b'urwenya i Kigali mu gitaramo cyitezwe na benshi.

Forever azataramira muri Kigali Universe ku wa 31 Nyakanga 2026, mu gitaramo cyiswe "Thank God It's Funny", kizahuza bamwe mu basetsa bazwi ndetse n'abahanzi b'imyidagaduro.

Ni ubwa mbere uyu munyarwenya azaba ageze i Kigali nyuma y'urugendo rw'imyaka irenga icumi rwamugize umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye muri Afurika.

Muri iki gitaramo, azahurira ku rubyiniro na DJ Platy Wanyama uzavanga imiziki, Mavide na Pazzo bazasusurutsa abakunzi b'urwenya, mu gihe Babu Joe ari we uzaba ayoboye gahunda yose y'igitaramo.

N'ubwo benshi bamumenye nk'umunyarwenya, Akuidolo Orevaoghene yize ibijyanye na ‘Mechanical Engineering’ mu Institute of Management and Technology, Enugu.

Avuga ko yahisemo iri shami kubera ko ababyeyi be bifuzaga ko yakora mu masosiyete akomeye y'ibikomoka kuri peteroli, ariko we umutima we wari waramaze gufatwa n'ubuhanzi.

Mu kiganiro yigeze kugirana n'itangazamakuru, Forever yavuze ko kuva akiri ku ntebe y'ishuri yari azi neza ko urwenya ari rwo ruzamubera umwuga.

Ati: "Narangije amashuri mu 2010, maze mfata umwanzuro wo kwitangira urwenya burundu. Nibwiye ko niba narashoboye kugera ku byo nagezeho nkiri kwiga kandi nkiri no gukora ibindi, nitanga nta kindi kintu kimpugije nzagera kure kurushaho. Uwo mwanzuro ni wo nafashe kandi sinigeze nyicuza."

Forever akomoka muri Delta State mu majyepfo ya Nigeria, akaba ari uwo mu bwoko bw'Abaisoko (Isoko).

Avuga ko umwe mu bantu bamubereye icyitegererezo akinjira mu mwuga ari umunyarwenya w'icyamamare I Go Dye, wamuhaye icyizere ko urwenya rushobora kuba umwuga ubeshaho.

Nyuma yo kwinjira muri uyu mwuga, yakomeje kuzamuka gahoro gahoro kugeza ubwo yasangiye urubyiniro n'ibihangange by'urwenya muri Nigeria birimo Alibaba, Bovi na Kennyblaq, ibintu byamwongereye izina ndetse bimufungurira amarembo yo gutaramira imbere no hanze ya Nigeria.

"The Experience" yamubereye intambwe ikomeye

Mu bihe Forever akunze kuvuga ko byahinduye amateka y'urugendo rwe harimo kuba yarataramiye mu bitaramo bikomeye nka The Experience, kimwe mu bitaramo bikurikirwa n'imbaga muri Nigeria.

Imigaragarire ye kuri uru rubyiniro yamufashije kurushaho kumenyekana no kugirirwa icyizere n'abategura ibitaramo bikomeye ndetse n'ibigo bimugenera kuyobora ibirori byabo.

Uyu munsi, usibye kuba ari umunyarwenya ukora "stand-up comedy", ni n'umushyushyarugamba ndetse akaba anayobora ibirori bitandukanye by'ibigo n'amasosiyete.

"Marriage Therapist" yamugize ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga

Mu myaka ishize, Forever yanubatse izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga binyuze muri serivisi y'urwenya yise "Marriage Therapist".

Ni ibiganiro akora agaragaza mu buryo busetsa ibibazo bikunze kuvugwa mu ngo n'imibanire y'abashakanye, akabihuza n'ibiba biri kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko iki gitekerezo cyavutse nyuma yo kubona uburyo inkuru nyinshi zirebana n'urushako n'imibanire zikomeje kuvugwa cyane, ahitamo kuzibyaza umusaruro mu buryo bwo gusetsa ariko bunatanga ubutumwa.

Yemera ko "skits" zitari guca intege urwenya rwo ku rubyiniro

Mu gihe bamwe bavuga ko amashusho magufi (Comedy Skits) ari kugabanya agaciro ka "stand-up comedy", Forever we abibona ukundi. Avuga ko izi ngeri zombi zuzuzanya aho guhangana, kuko buri imwe igera ku bantu mu buryo bwayo, kandi zose zigamije gusetsa no gutanga ubutumwa.

Ni imwe mu mpamvu yatumye akomeza gukora urwenya rwo ku rubyiniro, ariko akanakoresha imbuga nkoranyambaga nk'uburyo bwo kwegera abakunzi be bo hirya no hino ku Isi.

Kuba Forever agiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda biri mu bintu byitezwe n'abakunzi b'urwenya, cyane cyane abamumenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye yakoreye muri Afurika.

Igitaramo "Thank God It's Funny" gitegerejwe nk'igiye guhuriza hamwe urwenya rwo ku rwego mpuzamahanga n'impano z'Abanyarwanda, kikaba ari n'umwanya wo kongera gukomeza uruganda rw'imyidagaduro rukomeje gukura mu Rwanda.

 

Akuidolo ‘Forever’ agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026


Akuidolo ‘Forever’ yamamaye binyuze mu biganiro bishingiye ku muryango yise "Marriage Therapist"


Akuidolo ‘Forever’ yagaragaye ku rubyiniro rw’igitaramo "The Experience" cyahinduye byinshi mu rugendo rwe


'Forever' azahurira ku rubyiniro n'abanyarwenya barimo Mavide na Pazzo, Babu Joe n'abandi banyuranye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...