Ibyo wamenya ku rugendo rwa Safi Madiba muri Amerika n’ibikorwa bishya bya Urban Boys

Imyidagaduro - 17/08/2026 11:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya ku rugendo rwa Safi Madiba muri Amerika n’ibikorwa bishya bya Urban Boys

Umuririmbyi Safi Madiba yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho afite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Ohio muri Nzeri, mu gihe n’itsinda rya Urban Boys abarizwamo rikomeje gutegura ibikorwa bishya nyuma yo kongera kwihuza.


Safi Madiba azataramira muri Ohio tariki ya 19 Nzeri 2026, mu gitaramo cyiswe ‘Bright Colors Affair’. Ni kimwe mu bitaramo uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe afite mu murongo w’ibikorwa bye muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Safi yavuze ko uru rugendo rwe muri Amerika rutazabangamira ibikorwa bya Urban Boys, kuko iri tsinda ryamaze gusubirana ndetse rikaba riri gukomeza gukora umuziki nk’uko byahoze. Ati: “Ni igitaramo nafashe mbere, ngomba gukora.”

Avuga ko afite ibindi bikorwa by’umuziki ateganya gukorera muri Amerika, ariko ko nyuma yo kubisoza azagaruka mu Rwanda gukomeza urugendo rwe rwa muzika ndetse n’ibikorwa bya Urban Boys.

Nyuma y’imyaka igera ku icumi abanyamuryango ba Urban Boys bari bamaze batandukanye mu bikorwa by’umuziki nk’itsinda, Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss bongeye kugaragara hamwe, ibintu byazamuye ibyishimo mu bakunzi b’iri tsinda ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda.

Safi avuga ko Urban Boys itakiri umwihariko w’umuntu umwe cyangwa w’abayigize gusa, ahubwo ko ari itsinda ry’Abanyarwanda rifite amateka n’abafana barenze ubushobozi bw’abahanzi baryubatse.

Ati: “Itsinda rya Urban Boys ni iry’Abanyarwanda, ryamaze kurenga ubushobozi bwacu, yaba ubwanjye, ubwa Humble Jizzo ndetse n’ubwa Nizzo Kaboss. Ni ukuvuga ngo igihe Urban Boys izakenerwa izakomeza gukora ibikorwa nk’itsinda nzabyitabira. Ni itsinda ry’Abanyarwanda, kandi njye nkora ibyo Abanyarwanda bashaka.”

Aya magambo ya Safi agaragaza ko gusubirana kwa Urban Boys atari igikorwa cy’agateganyo cyangwa gusa cyo kongera kugaragara ku rubyiniro, ahubwo ko iri tsinda rifite gahunda yo gukomeza gukora igihe cyose rizaba rikenewe.

Usibye ibitaramo, Safi yemeje ko Urban Boys iri gukora ku muziki mishya. Yavuze ko abanyamuryango b’iri tsinda bamaze gutangira gusubira muri studio, aho bari gutegura indirimbo nshya zizakomeza umurage wabo mu muziki.

Ati: “Mu gihe icyo ari cyo cyose nka Urban Boys turakora ibitaramo, n’ubundi turi muri ‘studio’ dukora indirimbo, ndimo gukorana indirimbo nk’itsinda.”

Ibi bivuze ko abafana ba Urban Boys bashobora gutegereza ibindi bikorwa bishya by’iri tsinda, birimo ibitaramo ndetse n’umuziki mushya.

Urban Boys yongeye kugaruka ku rubyiniro muri Kigali ku wa 8 Kanama 2026, aho Humble Jizzo, Nizzo Kaboss na Safi Madiba bahuriye mu gitaramo ‘Replay Volume 1’ cyabereye Zaria Court. Ni igitaramo cyari gikomeye ku mateka y’iri tsinda kuko cyabaye nyuma y’imyaka myinshi ritarongera kugaragara nk’itsinda.

Nubwo Urban Boys yagarutse, Safi Madiba avuga ko ibi bitasobanuye ko yahagaritse ibikorwa bye nk’umuhanzi ku giti cye.

Yasobanuye ko afite uburenganzira bwo gukomeza urugendo rwe rwa muzika, mu gihe Urban Boys nayo izakomeza gukora igihe izaba ikeneye abanyamuryango bayo.

Ati: “Ariko urugendo rwanjye nka Safi Madiba, nk’uko nabitangiye, ndarukomeje. N’ibikorwa byanjye nka Safi Madiba ndabikomeje, ariko Urban Boys irahari.”

Ni uburyo Safi abona ko umuhanzi ashobora kugira ibikorwa bye bwite ariko ntibimubuze kuboneka mu itsinda arimo igihe rikenewe.

Iyi mikorere ntabwo ari umwihariko wa Urban Boys gusa. Mu muziki mpuzamahanga, hari amatsinda yagiye agira abanyamuryango bakora ibikorwa byabo ku giti cyabo, ariko igihe itsinda rikenewe bakongera guhurira hamwe.

Safi yatanze urugero rwa Bien-Aimé Baraza, wahoze muri Sauti Sol, ukora ibikorwa bye ku giti cye ariko akagira igihe agaragara mu bikorwa by’itsinda igihe bikenewe.

Yagarutse kandi kuri Tuff Gang, itsinda ry’abaraperi ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Hip Hop mu Rwanda, aho buri munyamuryango ashobora gukomeza ibikorwa bye ku giti cye ariko igihe itsinda rikenewe bakongera guhurira hamwe bagakora.

Urugendo rwa Safi Madiba muri Amerika ntiruvuze ko hari gutandukana gushya muri Urban Boys. Ahubwo uyu muhanzi asobanura ko afite ibikorwa bye bwite byari bisanzwe biteganyijwe, mu gihe ibikorwa by’itsinda nabyo bikomeje.

Igitaramo cya ‘Bright Colors Affair’ azakorera muri Ohio ku wa 19 Nzeri 2026 kiri mu bikorwa yari yariyemeje mbere, akaba ateganya kugisoza agasubira mu Rwanda gukomeza gahunda ze.

Ku rundi ruhande, Urban Boys irimo gutegura ibindi bikorwa, birimo ibitaramo n’indirimbo nshya, mu gihe Safi Madiba nawe akomeje urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye.

 
Safi Madiba yatangaje ko tariki 19 Nzeri 2026 azakorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

 
Safi Madiba yavuze ko Urban Boys iri gukora ku ndirimbo nshya, banitegura ibindi bitaramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...