Niba ukurikirana imbuga nkoranyambaga, ntabwo waba utari wabona inkenda yitwa Punch igendana igipupe buri gihe aho kugendana n’izindi nkende.
Nk’uko mu muryango w’inkende bigenda, iyo inkende ibyaye, yita ku mwana wayo, ikamuha urukundo rwa kibyeyi, ikarerwa ariko si ko byagendekeye iyi nkende Punch-kun yavutse mu kwa 7 umwaka ushize tariki ya 29.
Punch-kun arererwa muri Ichikawa City Zoo yo mu Buyapani, ikaba yarabyawe ariko nyuma y’iminsi micye nyina ihita iyirukana, itangira kuyirya ndetse yajya isamba ijya mu yindi miryango y’inkende, nazo zikayirya.
Nyuma yo kubona ko isa nk’ibuze umuryango, abashinzwe kwita kuri iyi zoo bahise bagura igipupe kijya kumera nk’inkende hanyuma bakijugunya aho izo nkende ziba nuko Punch Kun itangira kukisunga cyo nticyamwirukana.
Nyuma y’uko yajyaga mu muryango we izindi nkende zikayirukana, Punch yahitaga ajya kureba cya gipupe cye hanyuma bakibanira, akagikinisha.
Abashinzwe kwita kuri izi nyamanswa zo muri Ichikawa City Zoo, bafashe amashusho bayashyira hanze hanyuma abantu batangira kuyahererekanya barayikunda cyane.
Nyuma yo kumenya inkuru y’iyi nkende, bahise batangira kuyitaho cyane no kuyisura dore ko kubwo amahirwew’iyi nkende mu minsi ishize yabonye indi nkende yemera kuyirera hanyuma iyirera nk’umwana ariko Punch ntiyasiga igipupe cye bakomeza kugendana.
Punch ntabwo yigeze yibagirwa ineza yagiriwe n’abantu bakayiha umuryango aricyo gipupe kuko iyo bagiye kugaburira izindi nkende ikunze kurira ushinzwe kwita ku nyamanswa ubona ko yishimye cyane.
Ejo hashize, Punch yatewe n’izindi nkende irakubitwa iranakomeretswa ariko kubwo amahirwe, ntacyo yabaye.
Mu minsi ishize kandi, abantu babaye benshi bashaka kujya gusura iyi nkende yitwa Punch kugera ubwo ba nyiri zoo bakora itangazo ryisegura kuri ba mukerarugendo kubera ko batabashije kubona Punch.
Si ibyo gusa kuko hari abifuza kugura iyi nkende ya punch arenga miliyoni 500frw ariko zoo iyi nkende ibarizwamo ntibashaka kubyumva.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(646x335:648x337)/orphaned-monkey-punch-kun-021826-1-6bdb7be47a394a1da557427285ae289b.jpg)


Inkende ya Punch-Kun ikomeje kwigarurira amarangamutima ya benshi kubera ubuzima yanyuzemo n'uko yabwitwayemo
