Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru
ibabaje y'urupfu rwa Gogo wari uri muri Uganda mu bikorwa by'ivugabutumwa.
InyaRwanda yamenye ko yishwe
n'indwara yitwa "Asphyxia" iterwa no kubura umwuka uhagije
(oxygen), ikaba izwi nko "kubura
umwuka" cyangwa "guhagarara k’umwuka".
Bikem
wa Yesu [Bikorimana Emmanuel] wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse
akaba yafatwaga nka 'Manager' we, yemeje urupfu rwa Gogo. Yagize ati
"R.I.P Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima". Bikem ni
nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo bitandukanye yari yatumiwemo
birimo n'icyo yahuriyemo n'abarimo Pastor Wilson Bugembe.
Gogo
yavutse mu 1989, avukira i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, akaba yari
umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri
muto. Kuva mu 2024 ni bwo yamenyekanye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo
"Blood of Jesus" yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kugera aho
isubirwamo n'abanyamuziki bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.
Asphyxia,
izwi kandi nka asphyxiation
cyangwa suffocation, ni indwara
iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen) mu mubiri, bikaba bishobora gutera
umuntu kugwa igihumure cyangwa no gupfa. Ni ikibazo gikomeye gishobora gushyira
ubuzima mu kaga igihe cyose kidasuzumwe cyangwa ngo kivurwe hakiri kare.
Mu buzima busanzwe, iyo
umuntu ahumeka, akurura umwuka yinjiza oxygen. Iyi oxygen ijyanwa mu bihaha,
igasohoka mu maraso igakwizwa mu mubiri hose. Uturemangingo tuyifashisha mu
gukora ingufu. Iyo iyi nzira ihagaritswe, haba mu kwinjiza oxygen cyangwa mu
gusohora umwuka mubi wa dioxyde carbone, bishobora gutera kugwa igihumure ndetse n'umuntu akaba yahasiga ubuzima.
Itandukaniro
hagati ya Asphyxia na Hypoxia
- Hypoxia:
Ni igihe amaraso cyangwa uturemangingo bibura oxygen ihagije. Bishobora
kuba byoroheje cyangwa bikomeye bitewe n’igihe bimara.
- Asphyxia:
Ni igihe umwuka (oxygen) utagera mu bihaha kubera inzira z’ubuhumekero
zafunzwe cyangwa byatewe n'izindi mpamvu.
Asphyxia ishobora gutera
Hypoxia, ariko kuba umuntu afite Hypoxia ntisobanura ko aba afite Asphyxia.
Impamvu
zitera Asphyxia
- Anaphylaxis:
Ihungabana rikomeye riterwa n’imyanda.
- Asthma:
Indwara y’ubuhumekero ituma inzira z’umwuka zifunga.
- Kunanirwa
guhumeka (Choking): Biterwa n’ibiryo cyangwa ibindi bintu
byinjiye mu muhogo bigafunga inzira y’umwuka.
- Drowning/Aspiration: Amazi cyangwa
ibindi bintu byinjira mu bihaha bigasimbura umwuka.
- Suffocation/Smothering: Ikintu
kiremereye cyose gishobora gukingiriza igituza.
- Gufata
imiti irengeje urugero (Drug overdose): By’umwihariko ibinini
bya opioids bigabanya guhumeka.
- Indwara z’umutima
- Igituntu gishobora gutuma guhumeka bihagarara mu buryo butunguranye.
Ibimenyetso
bya Asphyxia
- Kubura ubwenge.
- Kutabasha kuvuga cyangwa guhumeka.
- Isura n’iminwa bihinduka ubururu
cyangwa umutuku.
- Gushaka kuruka,
kwihagarika cyangwa kwituma mu buryo budasanzwe.
- Guhumeka nabi cyangwa vuba cyane.
- Kuribwa umutwe, kuzungera no gucika
intege.
- Guhinduka kw'ijwi.
Uko
ivurwa
Asphyxia ni ikibazo cyihutirwa gisaba ubuvuzi
bwihuse:
- CPR
(Cardiopulmonary Resuscitation): Gukanda ku gituza
kugira ngo amaraso akomeze gutembera.
- Mouth-to-mouth
resuscitation: Kongerera umuntu umwuka mu kanwa,
cyane cyane mu gihe yafashe imiti irengeje urugero.
- Heimlich
maneuver: Gukuramo ikintu cyinjiye mu muhogo.
- Gufata imiti
ifungura inzira y’umwuka nka inhalers ku barwaye asthma
cyangwa EpiPen ku bafite 'allergies' zikomeye.
- Naloxone
(Narcan): Imiti igabanya ingaruka ku wafashe ibinini byinshi bya Opioids.
- Oxygen
therapy: Gukoresha ibikoresho binyuranye byongera oxygen mu mubiri.
Uko
wayirinda
- Gushyira 'carbon monoxide detectors' mu nzu.
- Kurinda abana bato: kubahozaho ijisho mu gihe bari mu
mazi, no kumenya kubaha ibiryo biringaniye bidashobora kwangiza imihogo yabo cyangwa ngo bibabuze guhumeka neza.
- Kwibuka gushyira ibiryamirwa nk'imisego n'ibindi byoroheje mu bitanda by’abana.
- Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda
impanuka zo mu mazi.
- Kwitwaza imiti ku bafite asthma
cyangwa allergies.
- Kwiga gutabara hakiri kare: CPR na Heimlich maneuver.