Mu ijoro ryo ku wa Gatatu ni bwo hagiye hanze abakinnyi 23 bahamagawe n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, bazifashishwa ku mukino wa Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Muri abo bakinnyi harimo Joy-Lange Mickels akaba ari ubwa mbere we ahamagawe mu ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yavutse tariki ya 29 Werurwe mu 1994, avukira mu gace ka Siegburg mu Budage.
Yatangiye gukina ruhago ku myaka ine gusa akina mu ikipe y’abato ya VSF Amern, ubundi nyuma muri 2005 yerekeza mu bato ba Borussia Mönchengladbach yo mu Budage amarayo imyaka 8.
Mu mwaka w’imikino wa 2012/2013 yerekeje mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Borussia Mönchengladbach ubundi ahagirira ibihe byiza dore ko mu mwaka umwe w’imikino yatsinzemo ibitego 17 akanatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.
Muri uwo mwaka w’imikino muri iyi kipe y’abatarengeje imyaka 19 bageze muri ½ cya DFP Junior Cup aninjizwa mu ikipe ya kabiri ya Borussia Mönchengladbach aho yakinaga mu cyiciro cya kane mu Budage.
Muri 2014 Joy-Lange Mickels yaje kwerekeza mu ikipe ya kabiri ya Schalke 04 yo mu Budage. Yakinnyeyo imyaka ibiri aho akaba yaratsinzemo ibitego 9 ndetse akanatangamo imipira itatu yavuyemo ibitego mu mikino 43.
Nyuma yakomereje muri Alemannia Aachen ayivamo ajya muri Wacker Nordhausen yo ayivamo ajya muri Carl Zeiss Jena nayo yavuyemo ajya muri Mvv
Maastricht. Muri 2021 yerekeje Sabah FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan ayimaramo umwaka umwe ayivamo ajya muri Al Faisaly FC yo mu cyiciro cya mbere muri Arabia Saudite. Mu mwaka ushize Joy-Lange Mickels yasubiye muri Sabah FK ari naho agikina kugeza ubu. Uyu mukinnyi afite aho ahuriye n’u Rwanda binyuze kuri se witwa Mickels Joy-Lance.
Joy-Lange Mickels yahamagawe bwa mbere mu Amavubi